Burera: Barasabwa kwirinda ubusinzi bukomeje kuzana amakimbirane mu miryango

Abaturage bo mu Karere ka Burera, barasabwa gushyira imbaraga mu gukumira ibiyobyabwenge no gutunga agatoki abacuruza rwihishwa inzoga zitemewe, kuko bikomeje kuba intandaro y’ubusinzi muri bamwe mu rubyiruko n’abubatse ingo, bigakurura amakimbirane mu miryango.

Umuryango Never Again ugaragaza ko ikibazo cy'ubusinzi gikomeje guteza ibibazo mu miryango
Umuryango Never Again ugaragaza ko ikibazo cy’ubusinzi gikomeje guteza ibibazo mu miryango

Ubu butumwa buherutse kugarukwaho n’abayobozi mu nzego zinyuranye zo muri ako Karere, mu bukangurambaga bwabereye mu mu Murenge wa Cyanika, bwateguwe ku bufatanye bw’aka Karere n’Umuryango Never Again, bukaba bwari bugamije gusesengurira hamwe ahashobora kuva umuti ufasha gukemura ibyo bibazo.

Abaturage bahamirije Kigali Today ko hari abajya mu tubari, bakahanywera inzoga zirimo n’iz’inkorano, bavangamo na kanyanga n’izindi zitemwe, bakabikora rwihishwa, bagasinda, bagateza umutekano mucye.

Nsengiyumva Etienne wo mu Murenge wa Cyanika ati “Muri iki gihe hari abize amayeri yo kunywera kanyanga mu tubari rwihishwa, aho bafata izi nzoga zisanzwe nk’urwarwa cyangwa izindi zipfundikiye tumenyereye zemewe, akayivanga na kanyanga, blue sky n’izindi zikaze kandi zikorwa cyangwa zinjizwa mu gihugu zitemewe, ukaba utarabukwa ibyo yavanzemo. Bene nk’uwonguwo bimusindisha byihuse, agata ubwenge, akagera iwe yahindutse umurakare, agateza umutekano mucye mu muryango”.

Nyirakaranena Verediyana, utuye mu Murenge wa Kagogo ati “Umusore n’inkumi bajyana mu kabari, bagasinda ku buryo bagera ku kigero cyo kutabasha kwigenzura, bagahera aho bishora mu busambanyi, buvamo guterwa inda. Si bo bonyine, kuko iki kibazo cy’ubusinzi, gikomeje kugaragara no muri bamwe mu bagabo n’abagore bubatse ingo, usanga badasiba guhora mu nduru zidashira n’imirwano hagati yabo,urugo rukazambagurika n’abana bakabihomberamo”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Karere ka Burera, Uwamwiza Catherine, yagaragarije abaturage inyungu iri mu guhagurukira iki kibazo.

Yagize ati “Mu by’ukuri biroroshye kuba umuntu wese unywa cyangwa ucuruza izo nzoga zitemewe, abatuye mu mudugudu bamumenya kuko nimutoya. Ni byiza ko abaturage bajya batanga amakuru hakiri kare, nk’imwe mu ntambwe nziza twaba duteye mu guhangana n’ikibazo cy’ubusinzi. Ntidukwiye kwicara ngo dukomeze kwikorera umutwaro w’ingaruka z’ubwo businzi n’ibiyobyabwenge, bikomeje gutuma abantu bata ubwenge, bagahohotera abandi, bagateza amakimbirane, ubwicanyi, n’ibindi bibazo bituma imihigo y’umuryango n’iy’Akarere iteswa uko bikwiye”.

Ati “Abaturage nibahaguruke iki kibazo bakigire icyabo, bakirwanye bivuye inyuma, bitabire gutungira agatoki inzego bireba, ba nyirabayazana w’ikibazo cy’ubusinzi baho bari hose bafatwe bagirwe inama, ababirengaho bajye bahanwa bigendanye n’amategeko”.

Ubukangurambaga bugamije gukumira ubusinzi nk’intandaro y’amakimbirane agaragara mu miryango, bwateguwe n’Umuryango Never Again Rwanda, binyuze mu mushinga ‘Twiyubakire Igihugu’; aho ugaragaza ko mu duce twibasiwe n’ubusinzi, buvutsa abaturage kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo ry’ibikorwa bibafitiye akamaro, ntibanabone uko bitabira gahunda za Leta.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore muri Burera, Uwamwiza Catherine
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Burera, Uwamwiza Catherine

Imirenge yo mu Karere ka Burera, cyane cyane ikora ku mupaka ikaba yibasiwe n’iki kibazo, ahanini bitewe n’uko bamwe mu bahatuye bambukiranya umupaka, kenshi banyuze mu nzira zitemewe, bajyanywe no kunywa kanyanga zengerwa muri Uganda, bakagaruka basinze, hakaba n’abazikurayo, bazikwirakwiza mu gihugu.

Umukozi w’uyu muryango mu Karere ka Burera Nsanzimana Robert, asanga inzego zose zaba iz’ibanze, abaturage, abashinzwe umutekano, abikorera, abanyamadini, uhereye ku rwego rw’Umudugudu, zikajije ingamba mu bukangurambaga, abaturage bazarushaho gusobanukirwa ingaruka bakava ku izima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka