Burera: Barasabwa kureka kuvoma amazi y’ikiyaga bakayoboka ayo begerejwe meza

Mu baturiye inkengero z’ikiyaga cya Burera, harimo abagitsimbaraye ku myumvire ituma batifashisha amazi meza yo mu mavomo begerejwe hafi, bitwaje ko aba yabanje gushyirwamo imiti ya kizungu, bagahitamo gukoresha ay’ikiyaga cya Burera mu mirimo yo mu ngo, bamwe bikabaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwanda, ubuyobozi bukabasaba guhindura imyumvire.

Bahitamo kuvoma amazi y'ikiyaga ngo kuko ariyo bamenyereye
Bahitamo kuvoma amazi y’ikiyaga ngo kuko ariyo bamenyereye

Mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugarama ahagaragara icyo kibazo, ku nkengero y’ikiyaga muri ako gace, uhasanga bamwe mu baturage, barimo ababa bamesera imyenda mu mazi y’ikiyaga, abandi bayogeramo ndetse n’ababa bogerezamo ibiribwa; mu gihe ku rundi ruhande abandi baba bavoma amazi y’iki kiyaga yokubafasha mu mirimo nko guteka, ndetse akaba ari na yo bakunze kunywa.

Mukandanga Jeanne, agira ati “Tuyifashisha mu bikorwa byose bijyanye n’isuku yo mu ngo tutitaye ku kuba baba bayameseyemo imyenda cyangwa yandujwe mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, kuko n’ubundi ariyo twakuze tunywa, tuyakaraba, tuyatekesha tukayakoresha n’ibindi bikorwa bijyanye n’isuku yo mu ngo, kandi uretse kuba wenda turwara indwara z’inzoka, urebye nta bindi bibazo bihambaye adutera”.

Ati “Ino aha bamaze iminsi baratwegereje amavomo y’amazi, ariko akenshi ntituyavomaho bitewe n’uko icyanga cy’amazi yayo gitandukanye n’icy’aki kiyaga twamenyereye, ndetse bamwe usanga iyo bayanyweye bibaviramo kurwara ibicurane n’umutwe, tugakeka ko ahanini biba byaturutse ku miti babanza gushyira mu mazi yo muri ayo mavomo”.

Nyamara ngo uku gukoresha amazi y’ikiyaga no kuyanywa, nabwo bikunze kubateza indwara z’inzoka zo mu nda, bahora bivuza ariko bakanga bagakomeza kuyakoresha.

Barasabwa kureka kuvoma amazi y'ikiyaga abateza uburwayi
Barasabwa kureka kuvoma amazi y’ikiyaga abateza uburwayi

Umuyobozi w’Umusigire w’Ikigo Nderabuzima cya Gitare, Muhawenimana Seraphine, akangurira abaturage kwirinda gukoresha amazi adasukuye, kuko biteza ingaruka z’indwara zitari nkeya.

Ati “Twakira abantu benshi baza barwaye twabasuzuma tukabasangamo inzoka zo mu nda, kandi iyo dusesenguye neza, dusanga zifitanye isano no kuba akenshi bakoresha amazi y’ikiyaga mu bikorwa by’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

Ati “Tubakangurira duhereye ku begereye amavomo y’amazi meza kuyayoboka bakaba ariyo bakoresha, mu mwanya wo gukoresha ay’ikiyaga kuko yo ateza ingaruka bitewe n’imyaka iba yagiyemo. Abo bidakundiye wenda amavomo akaba abari kure, bajya babanza guteka ayo baba bavomye y’ikiyaga, akabira neza mbere yo kuyakoresha ibindi, mu kwirinda indwara za hato na hato ziterwa n’umwanda”.

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda ikintu cyose cyabakururira umwanda, harimo n’ikoreshwa ry’amazi y’ikiyaga.

Ati “Ubwabyo kuba bigeze iki gihe hari abatarumva umumaro amavomo begerejwe abafitiye, bigaragara ko hagikenewe kubegera tukabigisha bagahindura iyo myumvire. Tugiye kurushaho kongera ubukangurambaga abaturage babyaze umusaruro ibyo bikorwa remezo by’amazi begerejwe, ari na ko bibafasha gusigasira ubuzima bwabo birinda indwara”.

Ikiyaga cya Burera
Ikiyaga cya Burera

Indwara z’inzoka zo mu nda, raporo zagiye zishyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima harimo n’iyo mu mwaka wa 2020, igaragaza izo ndwara nk’iziri ku isonga mu zibasira umubare munini w’abantu, ugera ku kigero cya 41%, kandi muri aba yibasira abenshi ni abakuze ugereranyije n’abakiri batoya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka