Burera: Barasabwa gushishikariza abakiri mu mashyamba ya Kongo gutahuka
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abatuye muri ako karere bose gushishikariza Abanyarwanda baba bazi bakiri mu mashyamba ya Kongo n’ahandi gutahuka kugira ngo baze bafatanye n’abandi kubaka urwababyaye.
Tariki 27/12/2012 ubwo abagize Community Policing (CPCs) mu karere ka Burera bahabwaga amahugurwa ku kubungabunga umutekano, Sembagare Samuel yavuze ko Abanyaburera bakwiye gufata iya mbere mu kubwira impunzi z’Abanyarwanda zikiri mu Kongo gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro.

Agira ati “…abavandimwe bacu bari hirya y’ibi birunga (muri Kongo) mubabwire…mubabwire baze kubera ko kwirirwa urajya muri ruriya rugano…ni bene wacu, ni abavandimwe, ni murumuna wanjye, ni umukwe wanjye, ni murumuna wawe , ni mubyara wawe, ni Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko usanga hari bamwe bagizwe ingwate bigatuma badataha. Yasabye Abanyaburera guhamagara kuri telefone abo baba bazi kugira ngo nabo bave mu mashyamba aho babayeho nabi.
Sembagare yakomeje abwira Abanyaburera ko u Rwanda rushaka ko Umunyarwanda aho yaba ari hose ku isi atitwa impunzi.

Agira ati “…dushaka ko umuntu atitwa impunzi. Abe Umunyarwanda uba mu Buyapani, muri Amerika ariko ari Umunyarwanda, batavuga ngo uriya ni impunzi. Kubera kwitwa impunzi hari byinshi bibabaza.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza asaba abaturage ayoboye kubungabunga umutekano bafite, barara irondo uko bikwiye kandi batangira amakuru ku gihe, dore ko ako karere gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Kongo ndetse na Uganda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|