Burera: Bakanguriwe kujya bagira amakenga igihe hari ubijeje akazi mu gukumira icuruzwa ry’abantu

Abaturage biganjemo abo mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo n’indi byegeranye yo mu Karere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, basabwa kugira amakenga no kwirinda ababashora mu kunyura inzira zitemewe zizwi nka ‘Panya’ babizeza akazi n’ibindi bikorwa bibyara amafaranga yihuse, kuko ahanini bibakururira gushorwa mu icuruzwa ry’abantu.

Inzego z'umutekano n'iz'ibanze zikorera mu Karere ka Burera zigaragaza ko icuruzwa ry'abantu ari iryo guhagurukirwa kugira ngo ricike burundu
Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zikorera mu Karere ka Burera zigaragaza ko icuruzwa ry’abantu ari iryo guhagurukirwa kugira ngo ricike burundu

Muri aka gace, n’ubwo iki kibazo kitahagaragara cyane, ariko ngo rimwe na rimwe hari abafatiranwa n’ibibazo bihari nk’amakimbirane mu miryango, amikoro make cyangwa ubujiji, bagashorwa mu kwambukiranya imipaka banyuze inzira za panya, bizezwa akazi no gukira byihuse, hakaba abagerayo bakisanga mu bindi bikorwa bitandukanye n’ibyo bijejwe.

Habyarimana Bernard agira ati: “Hari abashukishwa akazi ko kujya kuragira amatungo, gusoroma ibyayi cyangwa gucuruza mu tubari two mu Buganda, bakanyura inzira za panya bajyayo. Abenshi baba baracikishirijemo amashuri abandi barayarangije. Bamwe bagerayo bagashorwa mu yindi itemewe, banagaruka bakaza baramaze kwangizwa na za Kanyanga cyangwa baratewe inda”.

Mu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Cyanika kuwa kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, bugamije kwigisha abaturage amayeri akoreshwa n’abakora ubwo bucuruzi, basobanuriwe ko icuruzwa ry’abantu, ahanini rikorwa hagamijwe gushora abandi mu busambanyi, imirimo y’agahato, kubakuramo ingingo z’umubiri n’ibindi.

Ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage gusobanukirwa amayeri akoreshwa mu bucuruzi bw'abantu bwasize abo mu Karere ka Burera biyemeje gukumira ibikorwa byose bifitanye isano nabwo
Ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage gusobanukirwa amayeri akoreshwa mu bucuruzi bw’abantu bwasize abo mu Karere ka Burera biyemeje gukumira ibikorwa byose bifitanye isano nabwo

Mategeko Safia uyobora Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, ugamije gufasha abaturage n’abayobozi gushyira gahunda za Leta mu bikorwa no kwesa imihigo Mukamira Community Base Organization (MCBO) wateguye ubwo bukangurambaga, ukaba ukorana na Never Again Rwanda, yagize ati: “Umuntu wese ushowe mu bikorwa nk’ibyo yaba ari mukuru cyangwa urubyiruko, amahirwe y’ubuzima bwe aba yononekaye. Iyo agize ibyago byo kumara igihe kinini muri ibyo bikorwa, bigera aho agahinduka imbata yabyo, akagera aho nawe abishoramo abandi, bigahinduka uruhererekane”.

Akomeza agira ati “Imbaraga Leta igenda ishyira mu gutahura ababigiramo uruhare no kubahana zifasha mu guca intege bene nk’abo, ariko ntitwareka kuvuga ko hakiri ibisigisigi, ahanini bigaragarira mu bambukiranya umupaka mu buryo butemewe bajyanwa muri ibyo bikorwa cyangwa ibindi bifitanye isano na byo, ari nayo mpamvu y’ubu bukangurambaga”.

Kagaba Jean Baptiste, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Burera, asaba abaturage kutarangamira inyungu zihuse, kuko akenshi bazizwezwa ari nk’uburyo bw’amayeri abashora mu n’icuruzwa ry’abantu.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku cyakorwa mu kurihashya burundu
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku cyakorwa mu kurihashya burundu

Ati: “Inaha dufite ibikorwa byinshi nka Job Creation, VUP, ibikorwa remezo bigenda bishyirwaho, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bitanga amahirwe y’akazi kuri benshi kandi gahemba neza. Abaturage tubakangurira kuzitabira bagakora ibyo bunguka bikaba ari ibyo bakoreye mu buryo bunyuze mu mucyo”.

Yungamo ati “Igihe cyose hagize ubizeza inyungu zihuse, baba bakwiye kugira amakenga, byaba na ngombwa bakiyambaza inzego zibegereye, zikabanza kubafasha gusesengura neza ibyo ari byo, mu kwirinda kugwa mu mutego w’ababashora mu bitemewe bagamije inyungu zabo bwite”.

Mu byo uwari uhagarariye Polisi y’u Rwanda ndetse na RIB muri ibyo biganiro bagarutseho, ni uko icuruzwa ry’abantu ari icyaha giteganywa n’Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryo mu gitabo cy’amategeko ahana, riteganya ko umuntu wese uhamijwe icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu mu Gihugu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 15, naho uhamijwe icyo cyaha agikoreye hanze y’Igihugu igihano kigera ku myaka 20 hiyongereyeho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni 10 kugeza kuri Miliyoni 20.

Icuruzwa ry’abantu riza ku mwanya wa gatatu ku isi mu kwinjiriza ababukora amafaranga menshi nyuma y’ubucuruzi bw’ibiyobyabenge n’ubucuruzi bw’intwaro.

Gusa ikibabaje nk’uko n’ubushakashatsi bubigaragaza, ni uko inyungu ziva muri ubwo bucuruzi bw’abantu, nta muryango mugari ubyungukiramo uretse ahubwo ibihombo gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka