Burera: Bagiye kwagura ibikorwa babikesha inkunga bahawe na Polisi n’Ingabo
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative yitwa ‘Imboni z’Impinduka’, rwo mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, Polisi ndetse n’Ingabo by’u Rwanda barushyikirije Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, yo kurwunganira mu kwagura ibikorwa by’umushinga warwo, kugira ngo urusheho kubabyarira inyungu binatume barushaho kuba ibisubizo by’iterambere rirambye.
Iyi Koperative imaze imyaka itatu ishinzwe n’abantu 32 b’urubyiruko, bitandukanyije n’ibiyobyabwenge na magendu, babikesha inyigisho baherewe mu kigo cy’Igororamuco cy’Iwawa.
N’ibyishimo byinshi, urwo rubyiruko rwagaragaje ko rwari runyotewe no kugura imashini igezweho mu gusatura imbaho, kugira ngo babone uko bahaza isoko ry’abakora mu mabarizo n’udukiriro, bajyaga babagana bakeneye imbaho zitunganyijwe neza, ariko bakaba batari bakageze kuri urwo rwego kuko nta mikoro bari bafite ahagije y’ibikoresho byabugenewe mu kuzinoza uko bikwiye.
Uwineza Vedaste uyobora Koperative Imboni z’Impinduka za Kagogo ati “Mu bushobozi bucye twatangiriyeho Koperative imaze igihe gitoya ishinzwe, twaherukaga guhabwa inkunga, tuyikoresha mu kunoza umushinga wo gusatura imbaho tunashinga depo, ariko ntitwari twakageze ku rwego rwo kwigirira imashini twigengaho izisatura mu buryo bwa kinyamwuga. Kuba Polisi n’Ingabo baduhaye aya mafaranga Miliyoni eshanu, turishimye cyane kuko ubu noneho tugiye kuyaguramo iyo mashini twaburaga”.
Ati “Dufite abatugurira imbaho b’ino aha muri Burera, Musanze n’utundi Turere byegeranye, ariko twagiraga ikibazo cy’uko izo batuguriraga bazijyanaga kuzisaturisha ahandi, ayo mafaranga tukayahomba. Ubu noneho ubwo tubonye ubushobozi bwo kujya twoza imbaho no gukora amashevure bidasabye kujya kubikoreshereza ahandi, bizatuma amafaranga ataribwa n’abandi tuyagumane muri Koperative ubundi urebe ukuntu natwe tuzamuka mu buryo bwihuse”.
Uru rubyiruko rushimira Leta y’u Rwanda binyuze muri Polisi n’Ingabo, babahora hafi, babashishikariza uruhare mu kwibungabungira umutekano, none hakaba hiyongeyeho no kubashyigikira mu buryo bw’ubushobozi.
Abo basore harimo n’abari barasoje amasomo y’ububaji bari bagishakisha imirimo bakora, ariko batari bakabigezeho. Kuri ubu ngo icyizere kikaba cyiyongereye, bagendeye ku kuba iyo mashini bari hafi kuyigurira.
Aya mafaranga bayahawe muri gahunda yo kuzamura iterambere ry’amashyirahamwe na za Koperative bikora imishinga, nk’imwe mu ntego Polisi ndetse n’Ingabo by’u Rwanda ishyizemo imbaraga muri uku Kwezi kwahariwe ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza, kwatangijwe guhera ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2024, bikazamara amezi atatu.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, DCGP Ujeneza Jeanne Chantal, yagaragaje ko igishishikaje izi nzego z’umutekano ari ukubona abarimo n’urubyiruko rwibumbiye hamwe, rukora imishinga iramba.
Ati “Igitekerezo ni mwe ubwanyu mwakigize mugendeye ku kibazo gikomeye mwifuzaga gukemura cyari muri kano gace. Ubu rero natwe nka Polisi ku bufatanye n’Ingabo twaje kubashyigikira muri urwo rugendo murimo, ngo murusheho kuba intangarugero kandi mugere ku bikorwa bifatika mubikesha aya mafaranga tubahaye”.
Yungamo ati “Iki rero ni igihango tugiranye kigaragaza ko duhuje amaboko mu guteza imbere umutekano n’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ikintu cyose cyahungabanya umutekano nk’ibiyobyabenge n’ubusinzi dufatanye tubyamagane, dukumire gushakira amaramuko mu bikorwa bidafututse cyangwa bigayitse, hato tutaba abahanze amaso ak’imuhana kaza imvura ihise, ahubwo mwitabire gukora cyane twiheshe agaciro”.
Yanabasabye kwegera urundi rubyiruko no kurushishikariza ibyiza byo kwishyira hamwe, nk’uburyo bwo kugwiza amaboko abantu bakarushaho kubaho neza. Ubuyobozi bw’Akarere nabwo yabushishikarije gukurikiranira hafi uru rubyiruko, buruha ubujyanama buhoraho, kugira ngo Koperative yabo irusheho gukura, iziyongeremo n’abandi banyamuryango.
Ohereza igitekerezo
|