Burera: Asaga miliyoni 70 amaze gushorwa mu bikorwa bizamura abafite ubumuga

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Burera, baratangaza ko ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka mu bikorwa bigamije kubahindurira imibereho, hari urwego imaze kubagezaho, bakaba batakireberwa mu ndorerwamo y’ubukene no kutagira akamaro, kuko izo miliyoni 70 bemeza ko hari aho zibagejeje mu kwiteza imbere.

Bishimira ko icyiciro cy'abafite ubumuga kitasigaye inyuma mu bikorwa by'iterambere
Bishimira ko icyiciro cy’abafite ubumuga kitasigaye inyuma mu bikorwa by’iterambere

Kuva mu mwaka wa 2011, ako Karere kagena ingengo y’imari ishorwa muri gahunda zifite aho zihuriye no kuzamura imibereho y’abantu bafite ubumuga.

Munyarugerero Céléstin ufite ubumuga bwo kutabona utuye mu Karere ka Burera, ahagarariye ishyirahamwe ‘Abisunganye Butaro’, rihurije hamwe abafite ubumuga. Ryibanda ku bworozi bw’ingurube, akaba yishimira ko hari urwego abafite ubumuga bamaze kugeraho.

Yagize ati “Hari abari mu mashyirahamwe na Koperative zorora zikanahinga kijyambere, abakora ubukorikori batewe inkunga binyuze mu ngengo y’imari tugenerwa n’akarere. Bidufasha kwitabira umurimo unoze kimwe n’abandi badafite ubumuga, tukigira ari nako tubera abandi urugero rw’uko ntacyo ufite ubumuga atashobora”.

No mu zindi gahunda nka Girinka Munyarwanda, VUP, kubakirwa amacumbi n’ibindi bakesha gahunda za Leta zigamije gukura abaturage mu bukene ngo ntibasigaye inyuma.

Mu Karere ka Burera habarirwa abantu bafite ubumuga basaga 6,000 babarizwa mu byiciro shingiro byose uko ari bitanu, birimo abafite ubumuga bwo kutabona, ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo kutumva no kutabona, abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubumuga bw’ibindi byiciro byihariye birimo iby’ubugufi bukabije n’ubw’uruhu rwera.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Burera, Théoneste Ndayambaje, na we ashimangira ko hari urwego abafite ubumuga bagezeho babikesha ingengo y’imari ya buri mwaka, ishyirwa mu bikorwa byo kubitaho.
Ati “Ni byinshi tugenda dukorerwa muri gahunda zo kuvana abaturage mu bukene duhereye kuri bagenzi bacu bababaye kurusha abandi. Gahunda yo kutugenera ingengo y’imari yatangiriye dushyirirwaho miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, uko umwaka ugenda ushira akiyongera, ku buryo ubu tugeze no ku rwego rwo kuba ayo mafaranga agera muri miliyoni ziri hagati ya 18 na 20 buri mwaka wongereyeho n’uruhare rw’abafatanyabikorwa”.

Ati “Byafashije abafite ubumuga kwisobanukirwa no kumenya uburenganzira bwabo, bikanyura mu kubahugura. Abari baraheze mu ngo bitewe n’ubushobozi bucye, bagiye bagenerwa ibikoresho nk’inyunganirangingo n’insimburangingo, biborohereza kugera aho abandi bari. Abandi begerejwe serivisi z’imyidagaduro n’ibindi”.

Zimwe mu ngero atanga ni nk’aho abafite ubumuga muri uyu mwaka wa 2021 bagera ku 170 barimo abashyikirijwe inyunganirangingo zigizwe n’imbago ndetse n’inkoni zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona.

Ibyo byiyongeraho ikibuga cy’imikino yabagenewe giheruka kuzura muri ako karere cyatwaye amafaranga asaga miliyoni 12.

Yagize ati “Twishimira ibyo bikorwa byose natwe tuba twagizemo uruhare, noneho byaba akarusho kuba umuturage wese ari ku isonga, n’icyiciro cy’abafite ubumuga ntabwo cyibagiranye muri iri terambere ry’igihugu cyacu”.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko hari abantu bafite ubumuga bakigowe n’ingaruka zo kuba nta nsimburangingo bagira, bitewe n’uko ziboneka zihenze.

Hari kandi abavukana uburwayi bukenera ubuvuzi buri ku rwego rwo hejuru, ariko bakaba batavurwa ku gihe, bitewe no kuba nta bushobozi bwo kuzivuza bafite.

Ikindi ni uko hari abafite ubumuga bwo mu mutwe batabona serivisi z’uburezi kubera ko mu bigo byo muri Burera nta serivisi zitanga amasomo yihariye kuri ibyo byiciro by’abafite ubwo bumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uretse gushakira imirimo abo systemu ishaka nokujisha abantu ngobapfe mumutwe inama yigihugu yibimuga imaziki buriya kweli??
Rwanda we

Kigali yanditse ku itariki ya: 27-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka