Burera: Arasaba ubufasha bwo kwita ku mugabo we ufite uburwayi bw’amayobera amaranye imyaka 12

Umugore witwa Nyirabariyanga Beatrice utuye mu Kagari ka Gisizi, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, arasaba ubutabazi bwo kuvuza no kwita ku mugabo we witwa Tuyisenge Alexis, umaze imyaka 12 arwaye indwara yamubereye amayobera.

Ubwo burwayi bw'amayobera Tuyisenge abumaranye imyaka 12
Ubwo burwayi bw’amayobera Tuyisenge abumaranye imyaka 12

Ubwo burwayi bujya gutangira, nk’uko Kigali Today yabibwiwe na Nyirabariyanga, ngo umugabo we yatakaje burundu ubushobozi bwo kuvuga, nyuma y’iminsi micye kugenda no kwicara na byo birahagarara, ari nako amaguru n’amaboko byihinahina, bigeza ubwo n’izindi ngingo zose zihinamirana burundu, ubu akaba atabasha kugira ikintu na kimwe ashobora gukora.

Yagize ati “Tukibana yari muzima abasha gukorera urugo. Nyuma y’umwaka umwe tubanye ni bwo ubwo burwayi bwamufashe. Byatangiye atabasha kuvuga, bikurizamo kutagenda, bikurikirwa no kudashobora kwicara, mbese ingingo zose zarihinaritse, nta na hamwe afite hazima. Ubu ntashobora kwitamika, iyo akeneye kwituma abikorera aho ari, akaba arinjye umukorera isuku ku mubiri n’imyambaro”.

Iyo mirimo yose Nyirabariyanga ayifatanya no guca incuro dore ko ari na byo bibatunze umunsi ku wundi.

Yagize ati “Nkorera abandi ngo tubone icyo turya. Mba namusize mukingiranye mu nzu kugira ngo atanyagirirwa hanze. Navayo utwo naronse nkadutegura nkamugaburira”.

Kugeza ubu ntibazi intandaro y’ubwo burwayi bwafashe uyu mugabo, ndetse ntibanakeka icyabumuteye. Ngo yagerageje kumuvuza mu bitaro bitandukanye ariko ntiyahakuye igisubizo ntakuka cy’uburwayi afite.

Ati “Namuvuje mu bitaro bya Ruhengeri, mujyana za Nyagatare birananirana. Nageze no mu bitaro by’i Ndera, tuhamara ukwezi n’igice dutegereje ko bamucisha mu cyuma. Ariko twarinze dutaha bidakozwe, kugeza na n’ubu ntabwo nzi inkomoko y’uburwayi”.

Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, utuye mu nzu wubakiwe n’abagiraneza, ariko na yo nta cyumweru gishize isenywe n’ibiza byakomotse ku mazi y’imvura yaturutse mu Birunga, isigara ku gasozi yenda guhirima.

Ati “Nari nubakiwe n’abagiraneza ntangira kwishimira ko umusaraba n’umuruho naterwaga n’ibyo bibazo birimo no kutagira aho kuba bigabanutse. None n’iyo nzu twahengekagamo umusaya imvura irayijyanye. Ubu ndimo kwibaza aho nshyira uyu murwayi wanjye n’iyi mvura irimo kugwa igaturiza mu nzu, rwose byanyobeye”.

Abaturanyi babo na bo bifuza ko uyu muryango ugenerwa ubufasha bwihariye kuko ubabaye. Uwitwa Alphonsine yagize ati “Tubona uyu mubyeyi azi kwihangana, ntabyo atakoreye umugabowe mu bushobozi bucye afite, mbese ntabwo nabona uko mbivuga, kuko birenze kwihangana, uyu mubyeyi ni nk’umusamariya. Icyo twasaba ni uko ubuyobozi bugira icyo bukora, bukamwongerera ubwunganizi butuma amwitaho bihagije”.

Inzu bari bubakiwe n'abagiraneza iherutse kwangizwa n'ibiza isigara yanamye ku gasozi
Inzu bari bubakiwe n’abagiraneza iherutse kwangizwa n’ibiza isigara yanamye ku gasozi

Icyakora uyu muryango ugenerwa inkunga y’ubudehe, aho buri kwezi ugenerwa Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15. Abaturanyi bunga mu rya Nyirabariyanga, bagasaba ko habonetse ubundi bufasha bwiyongeraho, byarushaho kunganira abagize uyu muryango.

Umwe mu baturanyi ati “Ni byo koko ubuyobozi bwacu bwagize neza kuba hari inkunga bubagenera y’ibihumbi 15 bya buri kwezi muri VUP, ariko nk’abaturanyi be tubona bidahagije kuko hari byinshi basabwa, nko kubonera umugabo we indyo yuzuye imufasha muri buriya burwayi bwe, kumufurira buri munsi, n’utundi tuntu tw’ingenzi akenera mu buzima bwe bwa buri munsi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ngo bugiye kureba uko bumufasha

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, avuga ko bagiye kureba uko uyu mugabo bamugeza mu maboko y’abaganga, basuzume uburwayi afite, bityo avurwe.

Yagize ati “Kuba uriya muryango ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, birumvikana ko leta inamutangira mituweri. Uburyo bwo kwivuza burahari, kandi bunamugoye twamuhuza n’ibitaro. Rero nicyo tugiye gukora, avurwe kimwe n’uko no ku bandi batishoboye bijya bigenda, noneho akarere kakazishyura ikiguzi azasabwa”.

Ku birebana n’inzu uyu muryango utuyemo yangijwe bikomeye n’ibiza, Manirafasha avuga ko na byo bigiye kwigwaho bakabona aho kuba.

Ati “Iriya nzu koko ntibakomeza kuyibamo yarangiritse kuriya, turimo gukorana n’abafatanyabikorwa b’Akarere kugira ngo abaheruka gusenyerwa n’ibiza, bafashwe gusubira mu buzima busanzwe. Uriya muryango na wo uzasanirwa inzu binyuze muri iyo gahunda, kandi twizeye ko tubikora bidatinze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mubyeyi rwose akwiye gufashwa kuko arakomerewe

Eradi ladu yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Sha ihangane iyi ni indwara bita maladie dégénérative ! Umubiri ubwawo uriyangiza système immunitaire ikica za cellules ntikira niyo wamuhanga Stephen womubwongereza yari arwaye!

Luc yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka