Burera: Amavuriro y’ibanze 13 yashyizwe ku isoko
Akarere ka Burera kashyize ku isoko amwe mu mavuriro y’ibanze (Health Posts), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi no kurushaho kuzegereza abaturage.
Ni amavuriro amenshi yubatswe nyuma y’uko bisabwe na Perezida Paul Kagame ku itariki 09 Werurwe 2019, atangiza umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu ku nshuro ya 16, aho yanenze uburyo Abanyarwanda bakomeje kwambuka umupaka bajya kwisiramuza muri Uganda, asaba ko icyo kibazo kibonerwa umuti.
Ku ikubitiro amavuriro mato (Poste de santé) 56, yahise yubakwa mu duce twegereye imipaka mu Karere ka Burera, mu rwego rwo kurinda abaturage kwambuka umupaka bajya gusaba serivisi z’ubuvuzi hanze y’u Rwanda.
Nyuma yo kubaka ayo mavuriro mato y’ibanze, inzego zinyuranye zishinzwe ubuvuzi mu Rwanda zikuriwe na Minisiteri y’Ubuzima, zatangije ubukangurambaga hifashishijwe umuganda ku itariki 30 Werurwe 2019 mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, nk’Umurenge wagaragayemo abantu benshi bambuka bajya muri Uganda gushaka serivisi zo kwisiramuza.
Nk’uko byari mu ntego ya Leta yo kugeza ibikoresho byifashishwa muri serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, birimo ibyifashishwa mu kuvura amenyo, amaso, gusiramura n’ibindi, ndetse ayo mavuriro akagira umuganga w’inzobere mu kuvura izo ndwara, byarakozwe ariko ntibyagera mu mavuriro yose.
Burera ni kamwe mu Turere twakunze gutungwa agatoki mu kugira amavuriro mato adakora, aho amwe yagiye avugwaho kudatanga serivisi zagenwe, ahagaragaye ibibazo byo kubura abaganga, kubura imiti n’ibindi bikoresho nkenerwa, hafatwa umwanzuro wo kwegurira abikorera ayo mavuriro.
Umwe mu batuye Akarere ka Burera aganira na Kigali Today, yagize ati "Ahubwo se mu Karere ka Burera izikora ni zingahe?, uyu mushinga wa Health posts ushobora kuba warizwe nabi!! Inyinshi ntizikora!".
Mu ibaruwa ubuyobbozi bw’Akarere ka Burera bwandikiye ba rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa mu gucunga amavuriro y’ibanze, iragaragaramo ibisabwa byose ku bifuza gucunga ayo mavuriro.
Iragira iti "Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buramenyesha abantu bafite ubushake n’ubushobozi kandi bujuje ibisabwa mu gucunga amavuriro y’ibanze, mu rwego rw’ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera ko bwifuza kwegurira ba rwiyemezamirimo amavuriro y’ibanze yo kurwego rwa mbere kugira ngo bayakoreshe".
Emmanuel Gacamanza, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Burera, yabwiye Kigali Today ko ayo mavuriro agiye kwegurirwa abikorera nk’uko biri muri politike y’Igihugu, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no korohereza abaturage kubonera serivisi hafi no kubona abaganga bakora muri ayo mavuriro.
Gacamaza yavuze ko imikorere myiza y’amavuriro y’ibanze, igabanya umubare minini w’abarwayi baza kwivuriza mu kigo nderabuzima.
Avuga ko abikorera bazegurirwa ayo mavuriro batazakwa ubukode bw’inyubako, icyo ngo basabwa ni ukuba bafite ibikoresho bikenewe no kugirira iyo nyubako isuku, dore ko bazajya bakorerwa ubugenzuzi.
Ati "N’ubwo tuba tumuhaye iyo nyubako ngo ayikoreremo, ikomeza kuba iy’Akarere, ariko ibijyanye n’amasuku, gusiga amarangi bigakorwa na rwiyemezamirimo".
Arongera ati "Iyo tuyimuhaye nta mafaranga y’ubukode atanga, we aba yaragaragaje ubushobozi bwe n’uburyo azajya abona imiti n’ibikoresho, ntabwo ari ukuvuga ngo azajya yishyura angahe y’ubukode ku kwezi, inyungu twe tubifitemo n’uko abaturage babona serivise nziza".
Icyo abifuza guhatanira gukoresha ayo mavuriro basabwa
Mu bisabwa ba rwiyemezamirimo bashaka gukoresha ayo mavuriro y’ibanze, harimo ibaruwa yandikirwa umuyobozi w’Akarere isaba gucunga ivuriro ry’ibanze, iherekejwe n’umwirondoro.
Barasabwa na fotokopi ya dipolome iriho umukono wa noteri, iri ku rwego rwa A2, A1, A0 mu mwuga w’ubuforomo na Clinical medicine and community health.
Barasabwa kandi fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’icyangombwa kimwemerera gukora umwuga wo kuvura kitararenza igihe, utarize umwuga wo kuvura asabwa gutanga ibyangombwa by’abakozi azakoresha bize ubuforomo cyangwa clinical medicine and community health.
Usaba ivuriro kandi asabwa kugaragaza ubushobozi mu mafaranga azatuma ivuriro rikora neza mu mezi atandatu (Bank statement), utsindiye ivuriro agasabwa kwemera gukorana na RSSB kandi akubahiriza amasezerano yagiranye na RSSB akagenzurwa n’ikigo nderabuzima n’ubuyobozi bw’Akarere.
Gacamanza Emmanuel avuga ko bakomeje kwakira ubusabe bwa ba rwiyemezamirimo, bifuza gukoresha ayo mavuriro y’ibanze.
Mu bigaragara, umubare w’abifuza kwegurirwa ayo mavuriro uracyari muke, aho muri uyu mwaka wa 2024 Akarere kamaze gusohora iri tangazo inshuro eshatu.
Ku itariki 23 Gashyantare 2024, Akarere kari kasohoye iri tangazo, kongera kurisohora ku itariki 24 Mata 2024, ubu rikaba ryongeye gusohoka risaba ababishoboye guhatanira gucunga ayo mavuriro y’ibanze.
Ohereza igitekerezo
|