Burera: Akarere karasaba Abagande ubufasha mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Rwanda burasaba ubw’Akarere ka Kisoro muri Uganda ubufatanye mu kurwanya abantu baza mu Karere ka Burera bagashuka urubyiruko bakarujyana muri Uganda ngo bagiye kuruha akazi.

Ubwo abayobozi batandukanye b’uturere twombi bahurira mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera tariki ya 23/12/2014 bakagirana ibiganiro barebera hamwe icyakorwa kugira ngo umutekano ku mupaka ukomeze kubungabungwa, hagaragajwe ko urwo rubyiruko rushukwa rukajyanwa rushobora gucuruzwa.

Sembagare yasabye mugenzi uyobora Akarere ka Kisoro ko bafatanya bakarwanya icuruzwa ry'abantu.
Sembagare yasabye mugenzi uyobora Akarere ka Kisoro ko bafatanya bakarwanya icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Semabagare Samuel, yasabye ubufasha uw’Akarere ka Kisoro, Bazanye Milton Mutabazi, mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyakurura icuruzwa ry’abantu hagati y’uturere twombi, kinyuze ku mupaka utandukanya Uganda n’u Rwanda.

Agira ati “Hari abantu bafite umutima utari mwiza baza gutwara urubyiruko barushuka ku buryo bishobora kuba ari ubucuruzi (bw’abantu). Ugasanga batwaye abana, abana baragiye ntibazi n’iyo bagiye, ntawe basanze bigatuma rero haba ikibazo cy’urubyiruko. Ngira ngo ni ugufatanya kugira ngo dukumire abo bantu baba bafite uwo mutima wo kuba batwara urubyiruko rutazi iyo rujya, batarubwiye icyo rugiye gukora”.

N’ubwo uyu muyobozi atavuga umubare w’urubyiruko rwo muri Burera rwaba rwaratwawe muri ubwo buryo, ahamya ko bahari banyura mu nzira zitazwi kuko bamwe banafatirwa muri Uganda nta byangombwa bafite bakagarurwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro ahamya ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko, akavuga ko bazakomeza gufatanya n’Akarere ka Burera bakarwanya abantu bashuka urubyiruko, bakarutwara aho rutazi barubeshya ngo bagiye kuruha akazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kisoro yemereye uw'aka Burera ubufatanye mu guhashya icuruzwa ry'abantu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro yemereye uw’aka Burera ubufatanye mu guhashya icuruzwa ry’abantu.

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda nta kintu gihari kigaragaza aho ibyo bihugu byombi bitandukanira ku buryo abaturage bo mu bihugu byombi bagenderanira batarinze kunyura kuri gasutamo ebyiri gusa ziri kuri uwo mupaka (gasutamo ya Cyanika na Buhita) ngo berekane ibyangombwa.

Ibyo bituma hari n’abandi banyura izo nzira bafite indi migambi mibi irimo ibyo bikorwa byo gucuruza abantu.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Burera banyura bene izo nzira zitazwi bita “panya”, bakajya muri Uganda nta byangombwa bafite, bavuga ko bagiye gupagasa cyangwa hari n’undi muntu ubajyanye aho batazi.

Nko mu kwezi 01/2013 abasore 21 b’abanyarwanda bakomoka mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera bafatiwe muri Uganda nta byangombwa bafite, bavuga ko bari barangiwe akazi muri icyo gihugu.

Bavuze ko umugabo witwa Jonas wo muri Uganda ariwe wari wabashutse ababwira ko yababoneye akazi mu ruganda rw’Umuhinde rukora amavuta ruri mu kirwa kitwa Karangara, kiri mu kiyaga cya Victoriya.

Aba bana bafashwe muri 2012 bagiye kugurishwa muri Uganda.
Aba bana bafashwe muri 2012 bagiye kugurishwa muri Uganda.

Mu kwezi kwa 11/2012 ho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yataye muri yombi umugore, witwa Akumuntu Josiane, wari ugiye kujyana muri Uganda abana b’abakobwa batanu bo mu Karere ka Burera. Ubwo bafatwaga ariko umwe muri bo ntiyabonetse.

Abo bana, bari bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 13 na 15 bakaba baravuze ko uwo mugore yari yabijeje ko agiye kubashakira akazi muri Uganda.

Naho ntangiriro z’ukwezi kwa 07/2012 nabwo umugore witwa Uwikunda Beatrice yafatiwe muri Uganda agiye kugurisha umwana w’uruhinja yari yibye mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera.

Ibyo byose byerekana ko hari urubyiruko rutandukanye rwo mu Karere ka Burera rushukwa rukajyanwa aho rutazi rwahagera rukabura uko rugaruka.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 2 )

iki ni kibazo kitakemurwa impande zose zitabigizemo uruhare ndibazako abaturanyi b’abagande bazabidufasha

diane yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

iki kibzo cy’icurazwa ry;abantu rurasaba abantu bose mu nzego zose kandi mu bihugu byose kubigira ibyabo maze bigahagarikwa kuko biri kuduhesha agaciro gake

semana yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka