Burera: Agaseke k’amahoro gafasha ababyiruka gukundana no kwirinda amacakubiri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bugaragaza ko gahunda y’agaseke k’amahoro mu mashuri katumye abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakurana umuco wo gukundana, kubahana, gufashanya no gushyira imbere Ubunyarwanda.

Agaseke k'amahoro kabaremamo umutima w'urukundo aho kwironda
Agaseke k’amahoro kabaremamo umutima w’urukundo aho kwironda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba bwarasabye ko kuri buri kigo cy’ishuri iyo gahunda yubahirizwa kandi ikamenyeshwa ababyeyi ku buryo bafatanya n’abarimu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Umuyobozi w’ishuri ryigisha ubumenyingiro rya Gahunga TVET, Bayingana Jean Marie Vianey, avuga ko iyo gahunda yatumye abanyeshuri bakomeza kwiyumvamo Ubunyarwanda, kwirinda amacakubiri no kugira umuco w’urukundo.

Agira ati “Iyo umwana hano agize ikibazo cyo kubura ikayi, ikaramu cyangwa se akagira ibyago byo gupfusha umwe mu bagize umuryango we abanyeshuri bishyira hamwe buri wese mu bushobozi bwe bakamuremera bakamuba hafi bigatuma atigunga ahubwo akumva ko ari mu muryango umushyigikiye”.

Avuga ko bitandukanye n’uburezi bwa kera aho wasangaga abana bashyirwa mu byiciro bibabibamo amacakubiri ku buryo wasangaga bashyamirana aho gushyira hamwe ngo bafashanye, agahamya ko umuco wo gufashanya binyuze mu gaseke k’amahoro bizatuma bakurana umuco w’ubunyangamugayo.

Abanyeshuri biga kuri TVET Gahunga bavuga ko agaseke k’amahoro kabafashije gukemura ibibazo bagenda bahura nabyo birimo no gupfusha abagize imiryango yabo cyangwa ubushobozi bw’ibikoresho, bakishyira hamwe nta kurebanaho bagafasha uwagize ikibazo, ni ko basobanura ko iyo gahunda ishyize koko imbere Ubunyarwanda.

Umwe mu bana uherutse kubura umubyeyi kuri icyo kigo avuga ko inshuti ze zamubaye hafi kubera agaseke k’amahoro gatuma buri wese amenya uruhare afite kuri mugenzi we.

Agira ati “Mperutse gupfusha umubyeyi ariko abanyeshuri bagenzi banjye twigana banyitayeho cyane barantabara baramfasha numva sindi njyenyine, byamfashije kwihangana no gukomeza kumva nkomeye, amasomo yanjye nyakomeza nta kibazo cy’ihungabana ngize”.

Gahunda y’agaseke k’amahoro kandi inafasha mu burere bw’abana bwa buri munsi aho bo ubwabo bafatanyiriza hamwe guhugurana ku ishuri bigatuma buri mwana yibona muri mugenzi we kandi akabona ko guhugurana ku ishuri bituma bose bazamurana mu bumwenyi bwabo.

Gahunda y’agaseke k’amahoro kandi izaherekeza abanyeshuri mu nzira igana ku isoko ry’umurimo igihe bazaba basoje amasomo yabo, bagakorana ubunyangamugayo mu kazi kandi bagakorera hamwe.

Mu mashuri abanza na ho Agaseke k’amahoro karabafasha gukurana umuco wo gukundana no gufashanya

Abana biga mu mashuri abanza kuri GS Kirambo, bahamya ko iyo umwe muri bo yagize ikibazo bafatanyiriza hamwe kumwitaho nta kuvangura cyangwa kureba aho umuntu akomoka, bikaba bisobanuye ko bakurira mu bunyarwanda nyabwo.

Ku kigo cy’amashuri abanza cya Kirambo na ho gahunda y’Agaseke k’amahoro yarahageze kandi irimo gufasha abana bato gukurana umuco wo gukundana no gushyira imbere Ubunyarwanda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Kirambo Mukarutwaza Alphonsine, avuga ko iyo umwana agize ikibazo ku ishuri bagenzi be bamuba hafi bakamuganiriza yaba afite ikibazo gikeneye ubufasha bakamwitaho kandi ababyeyi bakabibafashamo.

Agira ati “Turizera ko mu minsi iri imbere abana bacu bazaba ari abasore n’inkumi zibereye u Rwanda, ubundi cyera twigaga tuvangurwa ariko uyu munsi ibere twonsa abana bacu ni ukuba umwe bakirinda icyabatandukanya biratanga icyizere cy’u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza”.

Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri mu Karere ka Burera bavuga ko Agaseke k’amahoro biyemeje kugashyigikira kuko gatuma abana babo birinda amakimbirane, amacakubiri n’indi myitwarire itari myiza ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka