Burera: Abimuwe mu birwa barasaba guhabwa ubutaka bagatandukana na byo

Abaturage bahoze batuye mu birwa bya Burera, bakaza kuhimurwa hagamijwe kubakura mu bwigunge ndetse n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa hakuno y’amazi mu Mudugudu wa Birwa, bahangayikishijwe no kuba kugeza ubu bagisubirayo gushakira amaramuko muri ibyo birwa; impungenge zikaba ari zose ko igihe kimwe izo ngendo bakora za buri munsi zo mu mazi, zishobora kuzabakururira impanuka, bakifuza guhabwa ubutaka aho batuye ntibazabisubiremo.

Abari batuye ku kirwa cya Bushongo bakomeza gusubirayo guhinga
Abari batuye ku kirwa cya Bushongo bakomeza gusubirayo guhinga

Iyo miryango uko ari 84, kuri ubu ituye mu Mudugudu wa Birwa, uherereye mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, yahoze ituye rwagati mu mazi y’Ikiyaga cya Burera ku kirwa cya Bushongo.

Kutagira ubutaka bahingaho muri uyu mudugudu bimuriwemo cyangwa no hanze yawo, bituma bahora bararikiye imirima yabo basize mu biyaga bya Burera.

Buri gitondo abatuye muri uyu mudugudu, bifashisha ubwato bumwe rukumbi bwa moteri buhabarizwa, abandi bakifashisha ubwato butoya bwo kugashya berekeza kuri icyo kirwa gushakirayo amaramuko, byagera nimugoroba basoje imirimo bakongera bagataha.

Nyiraziboneye Domina agira ati “Ibyo birwa badushishikarije kubivamo bagamije kudukiza amanegeka yari atwugarije, maze badutuza muri uyu mudugudu. Gusa mu kuhagera twagiye tugira imbogamizi z’uko nta masambu yo guhinga tuhafite, tubonye inzara igiye kuzawudutsindamo, duheraho dutangira kujya twongera kwambuka dusubira muri ibyo birwa guhingayo imirima yacu twahasize, no kujya tuyahiramo ubwatsi bw’amatungo”.

Ati “Birasa n’aho ari ukwihara amagara, kuko nk’ubu muri uko kwambuka amazi kwa buri munsi tujyayo ndetse no gutaha tuvuye muri iyo mirimo, twese abo mu mudugudu twipakira mu bwato bumwe bwonyine buhari bwa moteri, mu gihe abandi bakoresha ubwato buto cyane bwo kugashya. Dufite impungenge z’uko igihe kimwe umuyaga n’umuvumba bizadusangamo bikaturoha muri aya mazi abo mu mudugudu wose bakahashirira, cyane ko n’ibimenyetso twatangiye kujya tubibona, duhereye ku kuntu ubwo bwato bumwe ducungiraho, moteri yabwo isigaye yizimya bya hato na hato, kandi bikaba bikunze kubaho turi mu rugendo”.

Aba baturage bifuza gufashwa bakabona umushoramari ubagurira ubutaka, bagatandukana no gukomeza kwambuka ayo mazi bajya gushaka amaramuko muri ibyo.

Karimunda Bosco ati “Igisubizo kirambye cyadukiza iyambuka rya hato na hato tujyayo cyangwa tuvayo, ni ukudufasha kubona abatugurira buriya butaka, kugira ngo tubone ubushobozi duheraho tugura ahandi hantu hadashyira ubuzima bwacu mu kaga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko bakomeje gukora iyo bwabaga bashakisha abafatanyabikorwa bagura ubwo butaka ku kiguzi kidahenze abaturage.

Ati “Hakunze kuza abashoramari barambagiza biriya birwa bagira ngo babigure, ariko ugasanga amafaranga bifuza gutanga ari macyeya cyane ugereranyije n’agaciro ka buriya butaka. Nta byumweru bibiri bishize dusuye bariya baturage aho twabasabye gutegereza bihanganye, tugakomeza kubashakira umushoramari utabafatirana ku gaciro ku butaka bwabo ngo abahende, cyane ko icyo tubereyeho ari ukureberera inyungu z’umuturage wacu, kuko iyo abayeho naza natwe ubwacu biba biduteye ishema”.

Ikirwa cya Bushongo gifite ubuso bubarirwa hejuru ya Hegitari 37. Abahoze bagituyeho, bamaze imyaka igera ku 8 bahavuye, bimurirwa mu Mudugudu wa Birwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubutaka barabuhawe ndetse barubakirwa amazu meza aho batuye ubu. imiryango mike yasigaye yagombaga gufashwa kwimuka.

ka yanditse ku itariki ya: 24-01-2025  →  Musubize

ubutaka barabuhawe barubakiwe. ahubwo hari imiryango yari yasigayemo nayo yasabaga kwimurwa. iyo abayobozi bahindutse ibintu se byatangira bushya? oya.

ka yanditse ku itariki ya: 24-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka