Burera: Abihaye Imana biyemeje guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hagamijwe kubaka ahazaza harwo, hashingiye ku mibereho n’iterambere birambye.

Abari barahishe ibiyobyabwenge n'ababicuruzaga rwihishwa babishyikirije ubuyobozi biramenwa
Abari barahishe ibiyobyabwenge n’ababicuruzaga rwihishwa babishyikirije ubuyobozi biramenwa

Ibi babigarutseho ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga, bwiswe ‘Free Indeed, bugamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ubu bukangurambaga bwakozwe mu gihe cy’iminsi 10, bwagizwemo uruhare n’abagize amatorero yo mu Karere ka Burera bishyize hamwe, bamara icyo gihe basura urugo ku rundi, kimwe n’ahahurira abantu benshi nko mu ma santere, amasoko n’ahandi; bashishikariza abaturage kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bikomeje kugira ku muryango nyarwanda.

Nshimiyimana JMV, yari amaze igihe yarijanditse mu bikorwa byo gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Arahamya ko nyuma yo gusurwa, akagaragarizwa ububi bwabyo, yiyemeje kwitandukanya nabyo.

Yagize “Nta munsi washiraga ntanyweye kanyanga, nkabifatanya no kujya kuyitunda muri Uganda, nyuze inzira za panya, kimwe n’urumogi. Nahoraga nteka umutwe, mbeshya umugore, nkaba nanagurisha umurima atabizi, amafaranga nkuyemo nkayashora mu biyobyabwenge, rimwe na rimwe naba mvuye kurembeka, ngeze nko mu nzira, inzego z’umutekano zikanyirukankaho, nkabijugunya, amafaranga nashoye yose akahatikirira”.

Akomeza ati “Mu myaka isaga ine maze muri ibyo bikorwa bigayitse, nta kintu nakuyemo, uretse ahubwo kwisahura ngurisha, nimaraho uturima nari mfite ngira ngo ndi gusatira ubukire, ahubwo ngacyura ubusa. Ndashima aba bavugabutumwa b’abakozi b’Imana, banyigishije nkasobanukirwa ububi bw’ibi bikorwa bigayitse nahozemo, nkaba niyemeje kwitandukanya na byo, nkayoboka indi mirimo inyubaka, kandi yubaka n’igihugu”.

Abishoraga mu bucuruzi, gutunda no kunywa ibiyobyabwenge bemeza ko nta nyungu irimo
Abishoraga mu bucuruzi, gutunda no kunywa ibiyobyabwenge bemeza ko nta nyungu irimo

Ubuhamya bwe abuhuriyeho na Uwamahoro Dativa, na we wacuruzaga kanyanga ari nako ayinywa.

Yagize ati “Nacuruzaga kanyanga kandi nkanayinywa, ngahora nasinze, nataye ubwenge, ntakibasha kwita ku bana. Bari hafi kuzicwa n’inzara kuko ntari ngifite akenge ko kubatekera amafunguro. Akabari nayicururizagamo nabaga nkebaguza, mfite ubwoba bwinshi, uwinjiye wese nkakeka ko ari uwoherejwe kumfata. Bwari ubuzimba butoroshye na buhoro rwose; ubu niyemeje kureka ubwo bukozi bw’ibibi, ahubwa ngatekereza ku wundi mushinga muzima nakora, ubereye mutima w’urugo”.

Ubukangurambaga bugamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kugaragaza ingaruka z’ububi bwabyo, bwahuriweho n’abihayimana bo mu Itorero ADEPR, Itorero Anglican Diyosezi ya Shyira, n’Itorero Inshuti mu Rwanda; aya matorero, akaba ari abarizwa mu Mirenge 10 yo mu Karere ka Burera.

Rev. Canon Emmanuel Ndimukaga, wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubu bukangurambaga, ahamya ko abihaye Imana, bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, bivuye inyuma.

Yagize ati “Twahisemo kwifashisha inyigisho zo muri Bibiliya, tukaziheraho dutanga ubutumwa bunyujijwe mu biganiro n’indirimbo, aho dushaka gufasha abaturage, cyane cyane urubyiruko, kuva mu bubata bw’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubujura n’izindi ngeso mbi, usanga zarabase bamwe muri bo. Ikigamijwe no ukugira ngo twubake ubukirisito muri bo buhamye, kuko ubwo bazaba bameze neza, bari mu murongo Imana ishaka nibwo tuzubaka igihugu twifuriza ibyiza”.

Rev. Canon Emmanuel Ndimukaga
Rev. Canon Emmanuel Ndimukaga

Murigo Eugene, wari uhagarariye Umuryango Compassion International muri iki gikorwa, uyu muryango ukaba ukorana n’amatorero atandukanye hagamijwe kugobotora abana ibibazo bibugarije; asanga ikibazo cy’ibiyobyabwenge, buri wese akwiye kukira icye, kuko bikomeje koreka ubuzima bwa benshi.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza byinshi. Niba umuntu mukuru abinywa, bikamubuza ubwenge kugeza ubwo afata umwana ku ngufu, yabinywa agataha mu rugo ahungabanya umutekano w’abo ahasanze, cyangwa uvutsa abandi ubuzima biturutse kuri ibyo biyobyabwenge; ibyo byose biragenda bikagira ingaruka ku bana n’urubyiruko, bikabangamira ahazaza habo. Ni yo mpamvu, twifuje gushyira imbaraga zose zishoboka muri ubu bukangurambaga, tugamije kurengera ubuzima bw’abakiri bato, bo dutezeho amizero y’ahazaza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yagaragaje ko muri ako karere, umubare munini w’abafite uburwayi bwo mu mutwe, kimwe n’abugarijwe n’indwara zibasiye inyama zo mu nda, ahanini zikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Nanone kandi imibare igaragaza ko mu bafungiwe ibyaha by’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bifitanye isano ya hafi na byo, muri Gereza ya Ruhengeri, Akarere ka Burera kihariye kimwe cya kabiri cy’abaturuka mu tundi Turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

Kurinda umwana ibiyobyabwenge ni ingenzi mu kumutegura kuzagira ahazaza heza
Kurinda umwana ibiyobyabwenge ni ingenzi mu kumutegura kuzagira ahazaza heza

Aha niho yahereye akangurira abaturage kutajenjekera ababyishoramo, kuko bakomeje koreka ubuzima bwa benshi no gusenya umuryango nyarwanda.

Yagize ati “Abo bishora mu biyobyabwenge bahora bahanganye n’inzego z’umutekano. Ni kenshi tubona abagabo cyangwa abagore, baba banyweye ibyo biyobyabwenge, bakarara rwantambi mu nzira. Hari nk’umugore ubinywa akagera ubwo bikuramo ingutiya yambaye, akayisegura, ngo yageze ku buriri bw’iwe mu rugo; kandi nyamara aryamye mu muhanda. Ubwo aba ari ahongaho, ari nako abana, abuzukuru, abakwe cyangwa abakazana bamunyuraho yambaye ubusa. Bene nk’uwo muntu, burya aba yarapfuye ahagaze”!

Ati “Ndagira ngo nibutse mwe baturage, cyane cyane rubyiruko, ko ari mwe Rwanda rw’ejo, kandi ibyo bitashoboka mu gihe tugifite urubyiruko n’abakuru, biyahuza ibiyobyabwenge bene ako kageni”.

Muri iki gihe cy’iminsi 10 ubu bukanguramaba bwari bumaze bukorwa, abaturage hirya no hino, bagiye bahabwa ubutumwa, bukubiye mu ijambo ry’Imana, bituma abasaga 4400 biyemeza guhinduka, bakarangwa n’imyitwarire myiza.

Abandi 1500 bo bitandukanyije n’ikoreshwa kimwe n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abagera ku 1100 biyemeza kureka urugomo, ndetse abandi 18 bo, bahise banashyikiriza ubuyobozi ibiyobyabwenge bacuruzaga bwihishwa, maze bimenerwa mu ruhame nk’uburyo bwo kwereka urubyiruko ubukana biba byifitemo.

Aba bana bifashishije indirimbo mu gutanga ubutumwa ku bubi bw'ibiyobyabwenge
Aba bana bifashishije indirimbo mu gutanga ubutumwa ku bubi bw’ibiyobyabwenge
Ababyeyi basabwe kwiyubaha no kwihesha agaciro kugira ngo babere n'abakiri bato urugero
Ababyeyi basabwe kwiyubaha no kwihesha agaciro kugira ngo babere n’abakiri bato urugero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka