Burera: Abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kagano barasaba kwegerezwa irimbi

Abatuye umudugudu w’ikitegererezo wa Kagano mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, barasaba kwegerezwa irimbi bakaruhuka ingendo bakora bajya gushyingura ababo mu gihe bagize ibyago.

Abo baturage baravuga ko icyo kibazo kibabangamiye, dore ko hari ubwo bajya gushyingura mu marimbi yo mu tundi turere turimo Gicumbi cyangwa Rulindo.

Abenshi mu batuye uwo mudugudu ni abatishoboye, dore ko ari abimuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, basaba ko Leta ibegereza irimbi rusange.

Mu baganiriye na Kigali Today, umwe muri bo yagize ati “Ibaze nkanjye ndamutse mpfuye, ndibaza urugendo abantu bakora bajya kunshyingura muri za Gicumbi cyangwa Rulindo, ibyo bintera ubwoba cyane kuko ntabwo twifashije. Guherekeza abacu biratuvuna, Leta yadufasha ikatubonera aho twajya dushyingura”.

Undi ati “Imyaka ine tumaze muri uyu mudugudu ntitwahwemye kubaza iki kibazo cy’irimbi rusange, ariko ntibatwumva, nta bushobozi dufite ngo turakodesha amamodoka, gutwara umurambo mu maboko dukora ibilometero tujya gushyingura ntibitworoheye”.

Hari n’abaturage bemeza ko n’ubwo gushyingura mu ngo bitemewe, bo babikora kubera kubura amikoro yo gukodesha imodoka bajya gushyingura mu irimbi rusange. Bavuga ko mu gihe Leta ibashishikariza kugana amarimbi rusange, ikwiye kuribashakira bakajya bashyingura mu buryo buboroheye.

Umwe ati “Bakagombye kuduha irimbi hafi, none se ni gute umuntu yakora izo ngendo yikoreye uwapfuye, tubajyana kuri gakondo, hari n’abana babiri baherutse gupfa tujya kubashyingura ku ivuko, nta kundi twabigenza”.

Undi ati “Ni gute umuntu azaba yashaje ukirirwa umubungana ku mutwe, rwose badushakire irimbi aha hafi, hari abavuye za Ruhunde, za Nemba. Ugize ibyago biba ikibazo kitoroshye, badushakira ubufasha bakatwereka aho tuzajya dushyingurwa mu gihe twavuyemo umwuka”.

Abatuye muri uyu mudugudu wa Kagano barasaba kwegerezwa irimbi
Abatuye muri uyu mudugudu wa Kagano barasaba kwegerezwa irimbi

Icyo kibazo cy’abo baturage, kiri kwigwaho n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kugishakira umuti, aho hashyizweho itsinda ry’abakozi b’akarere bari kwigwa uko amarimbi rusange yakwegerezwa abaturage, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile abitangaza.

Yagize ati “Hari abakozi b’akarere bari gukurikirana icyo kibazo, aho bagenda bareba ahashoboka hajya irimbi hirya no hino mu mirenge, bari kubikoraho, ndetse aba baturage igihe tubasura batugejejeho iki kibazo ni naho havuye iki gitekerezo cyo kugira ngo turebe uburyo twabifata mu buryo buri rusange mu karere hose, bagafashwa amarimbi rusange akaba yajyaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka