Burera: Abaturage bishimiye uruhare rwa Polisi mu bikorwa bibateza imbere

Mu Mudugudu wa Ruko Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera Polisi y’u Rwanda irimo kubakira umuturage utishoboye inzu igiye kuzuzura itwaye miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.

Dr Patrick Ndimubanzi yifatanyije n'abayobozi na Polisi mu gushyira itafari ahari kubakwa inzu izuzura itwaye miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda
Dr Patrick Ndimubanzi yifatanyije n’abayobozi na Polisi mu gushyira itafari ahari kubakwa inzu izuzura itwaye miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda

Iyi nzu iri kubakirwa Tuyizere w’imyaka 37, umugore we witwa Nyiramugisha Annonciata w’imyaka 44 y’amavuko n’abana babo batandatu b’abahungu iri kubakishwa amatafari ahiye; ikaba igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwiherero n’igikoni.

Serugendo Emmanuel umuturanyi wa Tuyizere yishimiye ko iyi nzu igiye gutuma ava mu bwigunge kubera ko yari abayeho mu buzima bugoye.

Yagize ati: “Tuyizere yari afite ikibazo gikomeye kuko yabaga mu kazu gashaje, katobotse, ku buryo wabaga uhagaze hanze yako ukareba ibiri mu nzu kubera imyenge, mbese bameze nk’ababa ku gasozi bikatubabaza. Kuba Polisi imwubakiye iyi nzu ni igikorwa tuyishimira cyane”.

Inzu ya Tuyizere iri kubakwa mu kagari ka Nyagahinga aho abayobozi n'abaturage bifatanyije muri iki gikorwa
Inzu ya Tuyizere iri kubakwa mu kagari ka Nyagahinga aho abayobozi n’abaturage bifatanyije muri iki gikorwa

Uyu muryango uri kubakirwa binyuze muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda yatangirijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019.

Muri iyi gahunda Polisi iteganya kuzubaka inzu 30 z’abatishoboye mu gihugu hose, ibiro by’imidugudu itandatu yabaye indashyikirwa mu gukumira no kurwanya ibyaha, gucanira ingo ibihumbi bitatu amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu ibihumbi bitatu n’ibindi bikorwa biteza imbere ubuzima bw’Abaturage bo mu gihugu hose.

Komiseri wa Polisi, Denis Basabose, yasobanuye ko Polisi ifite inshingano zo kwita ku baturage mu buryo ubwo ari bwo bwose, akaba ari yo mpamvu ibi biri gukorwa.

Guverineri w'Amajyaruguru Gatabazi JMV na we yitabiriye iki gikorwa
Guverineri w’Amajyaruguru Gatabazi JMV na we yitabiriye iki gikorwa

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, wifatanyije n’abaturage, Polisi n’ubuyobozi mu gikorwa cyo gushyira itafari kuri iyi inzu y’umuryango wa Tuyizere iri hafi gusakarwa, yashimiye uburyo ibi bikorwa bije kunganira Leta n’inzego bifatanya mu kuzamura ubuzima bw’Abaturage, ari na ho yahereye abasaba kubifata neza kugira ngo abatishoboye bazamukane n’abandi mu iterambere.

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi ngibi ni byiza kuko bigaragaza ubufatanye bw’inzego za Leta n’umutekano mu buryo bwo kuzamura cyane cyane abafite ubukene. Turasaba ko abagenerwabikorwa babigira ibyabo, babibungabunge babifata neza kugira ngo bizabashoboze kwinjira vuba mu byiciro by’abifite”.

Imyaka 19 irashize Polisi y’u Rwanda ifatanya n’Abaturage mu gucunga no kubungabunga umutekano; mu nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage” ikaba ikomeje guhamagarira Abaturarwanda kutirara no gukomeza gukomera ku bikorwa bituma umutekano udahungabana.

Abaturage bishimiye ko iyi gahunda y'ibikorwa bya polisi bizamura abaturage ije kubakura mu bwigunge
Abaturage bishimiye ko iyi gahunda y’ibikorwa bya polisi bizamura abaturage ije kubakura mu bwigunge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka