Burera : Abaturage basabwe kugirira isuku imibiri yabo birinda indwara

Abadepite bamaze iminsi bakorera ingendo mu Ntara y’Amajyaruguru, baremeza ko mu mibereho myiza y’abaturage babonye ibintu byinshi bikwiye gukosorwa, birimo abagifite umwanda, amakimbirane n’ibindi.

Mu nteko y'abaturage hagaragaye umwe gusa woga byibura rimwe ku munsi
Mu nteko y’abaturage hagaragaye umwe gusa woga byibura rimwe ku munsi

Babigaragarije mu muganda baherutse gukorana n’abaturage bo mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, aho mu biganiro bisoza gahunda y’umuganda, umudepite umwe yasabye abaturage kumanika urutoki k’uwoga byibura rimwe ku munsi, abari aho batungurwa no kubona umwe gusa mu baturage bagera muri 800.

Imbere ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donatille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira, Marie Chantal, inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru no mu karere ka Burera, itsinda ry’abadepite batatu bamaze iminsi mu ruzinduko mu Karere ka Burera, Depite Murara mu kiganiro yagejeje ku baturage yababajije ku bijyanye na gahunda y’isuku n’isukura.

Ati “Umubiri iyo utawugiriye isuku, uwiteho, ingaruka ziva muri ibyo murazizi, ni ukurwara. Iyo turwaye tujya kwa muganga, iyo batuvura ntabwo babikora ku buntu dutanga amafaranga, ayo mafaranga yakagombye kuba ajya mu iteramberere ry’imiryango yacu. Imibiri yacu iragomba isuku, gukaraba isabune kandi buri gihe, imyenda twambaye tukibuka kuyigirira isuku”.

Yongeye ati “Ngiye kubabaza ikibazo cy’amatsiko, hano ngo muvugisha ukuri ijana ku ijana, ubwo tuvuze ikintu kijyanye no gusukura imibiri yacu, ni nde woga buri munsi, nazamure urutoki”.

Abaturage bagize isoni bararebana babuze umanika urutoki baraseka, abari aho barimo Guverineri n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera bagwa mu kantu, ariko abajije byibura aboga rimwe mu minsi ibiri haboneka abagera kuri 50.

Depite Murara yabasabye kugirira isuku imibiri yabo birinda indwara
Depite Murara yabasabye kugirira isuku imibiri yabo birinda indwara

Kigali Today yashatse kumenya impamvu itera abo baturage kutoga, bavuga ko babiterwa no kubura umwanya kubera akazi kenshi birirwamo, abandi bavuga ko biterwa n’imyumvire y’umuntu.

Ntahondi Adrien ati “Abantu bose si kimwe, hari abagerageza gukaraba abandi bakabireka bitewe n’imyumvire, njye ngereranyije koga rimwe mu minsi ibiri iyo nabonye akanya, koga buri munsi ntibyoroshye ku bahinzi umwanya ntiwaboneka”.

Mugenzi we ati “Kutoga ni imyumvire, isuku ni isoko y’ubuzima, kutoga ni ubujiji bubi, ariko kandi ino turi abahinzi koga buri munsi ntabwo twabishobora, njye ntabwo noga buri munsi, ariko noga inshuro eshatu mu cyumweru”.

Arongera ati “Ino mu cyaro rwose sinakubeshya koga buri munsi uri umuturage uhinga, uwabikubwira yaba akubenshye. Kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru woga, ntabwo byashoboka, ntabwo amazi yabuze habura umwanya”.

Kwizera Aimable ati “Turoga ahubwo hari ibyo twita koga umubiri wose, noneho ukoga rimwe ejo ugasibira. Hari no gukaraba amaguru gusa ukaryama kuko ntiwararana uburimiro, imirimo dukora niyo itunaniza tukabura umwanya wo koga”.

Abandi biganjemo abagore, bavuze ko boga ariko batinya kumanika urutoki imbere y’Abadepite, Guverineri na Meya.

Nyirambarushimana Chantal ati “Ntibyashoboka ko umugore yarara atoze, twatinye kumanika urutoki imbere y’Abadepite Guverineri na Meya. Ntibiba byoroshye kumanika urutoki muri bariya bayobozi pe, ni ubwa mbere tubabonye, dore izi modoka zose ziri hano, wajyaga kumanika urutoki ukagira ubwoba”.

Mujawimana Esperence ati “Ni ugutinya, naho ubundi abaturage b’ino ndabazi ni abanyesuku”.

Depite Murara yavuze ko aho banyuze mu ngo z’abaturage no mu bigo binyuranye, bagiye bahabona umwanda ukabije.

Ati “Urinjira mu ruganiriro rw’inzu y’umuntu ugasanga huzuye ibishogoshoko by’ibishyimbo, wareba hejuru ugasanga hamanitse ibigori, hari uwo twasanze yarubakiye inkwavu mu ruganiriro, akajya kwahira ibyatsi akazanira inkwavu ze muri ako kazu zikarya. Murumva wa mwanda ugwa hasi, ibyatsi byose bigwa hasi aho usanga ibintu byose byarangiritse”.

Ni ikiganiro cyarimo abayobozi banyuranye
Ni ikiganiro cyarimo abayobozi banyuranye

Arongera ati “Urahura n’umwana agiye ku ishuri, ukibaza niba iniforume iheruka amazi bikakuyobera, izo ni ingero mbahaye namwe murebe mu ngo zanyu”.

Iryo tsinda ry’Abadepite rigizwe na Hon Mukabarisa Germaine, Hon Uwamariya Veneranda na Hon Murara Jean Damascène, basabye abaturage kurushaho kuzamura urwego rw’isuku mu ngo zabo, banibutsa ibigo binyuranye byaba ibya Leta n’ibyigenga birimo amashuri, kurushaho kunoza isuku, aho bavuga ko bagiye bahasanga umwanda ukabije, ukomeje kudindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka