Burera: Abaturage baributswa ko kwigira atari ukuba nyamwigendaho
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa abaturage bo muri ako karere ko kwigira atari ukuba nyabwigendaho ngo ahubwo kwigira ni ukugira abandi ubundi bagasangira ibyo bafite bakanafashanya mu buryo butandukanye.
Tariki ya 20/01/2014, ubwo mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, hatangirizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, Sembagare yabwiye abaturage ko bagomba guharanira kwigira ntibategereze iby’ahandi.
Uyu muyobozi ariko yakomeje asobanurira Abanyakinyababa ko kwigira ari ukwihesha agaciro no kureba icyateza imbere umuryango ariko bigatandukana no kugungumira, no kumva ko umuntu yigira wenyine.
Agira ati “Kwigira si ukuba nyamwigendaho…kwigira ni ukugira abandi.
Ukumva ko umugabo atigira wenyine. Kwigira ni ukwihesha agaciro ugaharanira icyateza umuryango imbere ariko nanone si ukuvuga ngo ube umuntu wa wundi ugera amasaka…urugo ni urugendwa nta mugabo umwe”.

Sembagare akomeza abwira abo baturage ko kwigira ari ugusabana n’abandi “niba arwariye mu bitaro mukajya kumusura. Niba agize ubukwe mukareba uko mwamutwerera, ni urubanza aba agize. Gutabarana ni ko kwigira”.
Ikindi ni uko ubwo mu karere ka Burera hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza abaturage bo mu kagari ka Kaganda, umurenge wa Kinyababa, basabye ubuyobozi ko bagezwaho amazi n’amashanyarazi.
Imwe mu midugudu yo muri ako kagari hari itarageramo amazi meza n’amashanyarazi kuburyo abaturage bahatuye bakoresha amazi bavoma mu kiyaga cya Burera cyangwa mu mariba yo mu kabande kure y’aho batuye.
Sembagare yabwiye abo baturage ko bashonje bahishiwe kuko gukwirakwiza amazi meza ndetse n’amashanyarazi aho bitaragera biri mu mishinga akarere ka Burera gafite. Abo baturage bemerewe ko bitarambiranye amazi meza n’amashanyarazi nabo bizaba byabagezeho.

Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangiye kuzasozwa tariki ya 14/03/2014. Muri icyo gihe cyose hazakorwa ibintu bitandukanye birimo gukemura ibibazo by’abaturage.
Ukwezi kwaharimwe imiyoborere myiza kwashyizweho kugira ngo hibutswe uko Abanyarwanda bakwiye kuba babana, bayobowe, uko bakwiye kuba batanga ibitekerezo ndetse n’uko bakwiye kuba bitwara hamwe n’abayobozi babo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
voia aka kantu ndakemeye kwigaira si ukuba nyawigendaho, nukuri aka nanjye karanyuze,nukumva ko ushoboye ubwoboshobozi ufite ukumva wabusangiza bandi mugatahiriza umugzi umwe, ubu bukangurambaba bwari bukwiye bnshi pe