Burera: Abaturage barasabwa kudahishira abarembetsi

Muri iki gihe ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabenge na magendu, gikomeje kugaragazwa nk’igihangayikishije benshi, hari abaturage bo mu Karere ka Burera batinya gutanga amakuru y’ababigiramo uruhare, kubera impungenge z’uko babahindukirana, bakabagirira nabi nk’uburyo bwo kubihimuraho.

Abaturage bo mu Karere ka Burera basabwe kudaceceka no kudahishira abarembetsi
Abaturage bo mu Karere ka Burera basabwe kudaceceka no kudahishira abarembetsi

Nyiramana Xaverine wo mu Murenge wa Nemba yagize ati “Njya mpura na bo kenshi ari nk’igihiriri cy’abantu batari munsi ya 20 bikoreye za kanyanga n’ibindi bintu utamenya, rimwe na rimwe hari n’abo menya, ariko nkaba ntashobora guhirahira ngo mbavuge, ntinya ko nazihurira na bo nko mu nzira bakangirira nabi. Nk’ubu hari umuturanyi wanjye baheruka kurandurira ibigori byose byari hafi kwera, banamutemera inka, bamuziza ko yabatangiye amakuru. Bisa nk’aho ibyo babikora bagira ngo batubikemo ubwoba bwo kuba tutagira icyo tubavugaho”.

Benshi mu barembetsi, bafatwa biturutse ku kuba abaturage, amarondo n’izindi nzego zibifite mu nshingano baba bahanahanye amakuru. Muri urwo ruhererekane, ngo akaba ariho bamwe mu barembetsi bakoresha uko bashoboye, uwo bamenye ko yabigizemo uruhare bakamwihimuraho.

Nzabarinda Jean Paul, na we wo mu Karere ka Burera yagize ati “Bapfa kumeya ko uri mu babatangiye amakuru. Bakoresha uko bashoboye bakamenya aho utuye n’ibyo utunze. Yaba ari nk’umurima w’ibirayi bakabirandura, waba woroye itungo bakaritema cyangwa bakarizitura bakarijyana; yewe ntibanatinya no kuba bagusanga mu nzu bakayigusamburiraho, cyangwa bakagutegera mu nzira, bakagukubita. Ibyo bitera bamwe ubwoba, bagahitamo kwicecekera bakareka abo barembetsi bakidegembya”.

Ni kenshi abaturage bakunze gukangurirwa kudahishira abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya magendu n’ibiyobyabwenge, mu kwirinda ko ibyo bikorwa bikomeza gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Mu kugerageza kubahashya no kubaca intege, abaturage bo mu Kagari ka Gashanje mu Murenge wa Kivuye, mu Karere ka Burera, bo biyemeje kujya bakora amarondo mu mirima yabo.

Bitoranyamo abirirwamo, bagasimburana n’abayiraramo, bagamije gukumira no gutangira amakuru abarembetsi bari barayihinduye amayira banyuzamo ibyo biyobyabwenge na magendu, bakanabangiriza imyaka cyangwa bakayisarura nyamara batarayiruhiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuye Butoyi Louis, agira ati: “Abaturage bajyaga bahinga ibishyimbo, noneho abo barembetsi babigeramo bashaka nk’ibisongo byo kwifashisha mu kurwanya abo bahuye na bo, bakarandura imishingiriro, ku buryo umuhinzi yajyaga kureba imyaka yashingiriye, agasanga nta n’umwe basizemo”.

Akomeza ati “No ku bahinzi cyane cyane b’ibigori, abo barembetsi bahengeraga byeze, bakabisarura, bakajya kubyokereza iyo baba bagiye kuzana ibyo biyobyabwenge, ababihinze bagasigara mu nzara. Ibi nibyo abaturage barebye basanga batakomeza kubyihanganira, biyemeza kujya bararira imirima yabo, ku buryo ubu iyo umurembetsi ahanyuze, umubonye bwa mbere amuvugiriza induru, akunganirwa n’abandi ku gasozi kose, noneho wa murembetsi ntabe akibonye inzira acamo bigatuma bamufata bakamushyikiriza ababishinzwe”.

Ngo kwishyira hamwe kw’abaturage muri ubu buryo byagiye bitanga umusaruro, ku buryo umubare w’abarembetsi bafatwa, wiyongereye ugereranyije na mbere batarafata izo ngamba.

Hari abatinya gutanga amakuru y'abarembetsi banga ko bazabihimuraho
Hari abatinya gutanga amakuru y’abarembetsi banga ko bazabihimuraho

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, akangurira abaturage kutarebera cyangwa ngo bahishire abishora mu burembetsi, kuko bituma badacika burundu.

Yagize ati “Ndasaba abaturage aho bari hose, kudaceceka mu gihe bazi cyangwa babonye umurembetsi. Hari uburyo bwinshi buriho yaba telefoni n’ubundi butandukanye bakoresha, umurembetsi wese aho ari akamenyekana, bityo akaba arokoye ubuzima bw’abaturage benshi, kandi n’uwo watanze amakuru ntibimugireho ingaruka izo ari zo zose. Guca intege abarembetsi, bisaba ko abantu bahaguruka, bagasenyera umugozi umwe, hatabayeho kureberera ngo bamwe babiharire abandi”.

Guverineri Nyirarugero, aburira abagishora akaboko mu biyobyabwenge na magendu, kubicikaho mu maguru mashya, batarabifatirwamo ngo bahanwe by’intangarugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka