Burera: Abaturage 43.1% ntibagerwaho n’amazi meza

Abaturage b’Akarere ka Burera bagera kuri 43.1% ntabwo bagerwaho n’amazi meza, ubuyobozi bw’aka karere bukaba buherutse kugeza iki kibazo ku Badepite ubwo bagiriragayo uruzinduko, bareba ibibazo abaturage bafite ndetse n’uburyo byakorerwa ubuvugizi bigakemu.

Hari benshi bagifite ikibazo cyo kugera ku mazi meza
Hari benshi bagifite ikibazo cyo kugera ku mazi meza

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Chantal Uwanyirigira, yatangarije Kigali Today ku itariki 21 Ukuboza 2022, ko iki kibazo bakigejeje ku ntumwa za rubanda, kugira ngo gikorerwe ubuvugizi ndetse bagishakire n’ibisubizo.

Ati “Muri rusange Akarere ka Burera abaturage bagerwaho n’amazi meza bangana na 48.2%, bivuze ko ingo 46,397 ku ngo 96,250 arizo zibona amazi meza gusa”.

Meya Uwanyirigira avuga ko abagera kuri 5.1% bafite amazi meza mu ngo naho 43.1% bakayabona bakoze urugendo rutarengeje iminota 30 kugenda no kugaruka.

Mu bikorwa remezo by’amazi mu mirenge igize aka karere, umuyobozi wako avuga ko hakiri ikibazo ugereranyije n’igihe gisigaye kugira ngo intego ya NST1 igerweho, agatanga urugero mu Murenge wa Cyeru ugeze kuri 17% gusa.

Bimwe mu byifuzo bagejeje ku Badepite harimo ikibazo cyo kutagira uruganda rw’amazi mu Karere kose, bakabasaba ko hakorwa ubuvugizi, hagakururwa amazi ya Mutobo cyangwa hakubakwa uruganda rukoresha amazi y’ibiyaga.

Ikindi kibazo ni uko abaturage batuye batatanye kubera imiterere y’aka karere bikagorana kubagezaho amazi nko Mirenge ya Cyeru na Rwerere.

Bakora ingendo ndende kugira ngo babone amazi
Bakora ingendo ndende kugira ngo babone amazi

Ikibazo cy’imiyoboro y’amazi mito ugereranyije n’abaturage bayakeneye (Urugero: umuyoboro w’amazi wa Nganzo-Gatebe mu Murenge wa Gatebe), udafasha igice kinini cy’umurenge kubona amazi harimo n’ibigo by’amashuri.

Ikindi kibazo bagaragaje ni uko mu miyoboro 46 Akarere gafite, 24 idakora neza muri yo 18 ikora igice naho 6 ntabwo ikora.

N’ubwo ariko ibi bibazo by’amazi byagejejwe ku ntumwa za Rubanda, Umuyobozi w’Akarere Uwanyirigira, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 harimo gusanwa imiyoboro 11 bafatanyije na WASAC kugira ngo abaturage bagerweho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka