Burera: Abasore icyenda bafunze bakekwaho gukomeretsa abasekirite
Hashize icyumweru abasore icyenda bafatiwe mu mukwabu wabaye mu cyumweru gishize, nyuma y’urugomo ruherutse gukorerwa abasekirite b’isosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Gifurwe Wolfram Mining.

Aho ni mu Murenge wa Rugengabari, Akarere ka Burera, aho abo basore bari bitwaje intwaro zirimo n’imihoro, bateye mu basekirite barabakomeretsa, ubu bakaba barimo kuvurwa.
Icyenda muri abo basore bamaze gufatwa, umunani muri bo ni abo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, mu gihe umwe ari uwo mu Murenge wa Mucaca Akarere ka Burera.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Zimurinda Tharcisse, yavuze ko abo basore bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kirambo.
Ati “Abamaze gufatwa bari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, bari kuri RIB”.
Ohereza igitekerezo
|
Abobasorebakomerekeje abasekurite bafungweburundu.