Burera: Abari abarwayi bo mu mutwe bihangiye umurimo wo gukora inkweto

Abagize itsinda ‘Twite ku buzima’ rihuriwemo n’abigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe, bo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, bavuga ko nyuma yo kwitabwaho, ubu bagaruye icyizere cy’ubuzima, babikesha guhuriza hamwe imbaraga, mu kunoza umushinga wo gukora inkweto.

Gukorera hamwe mu itsinda byabakuye mu bwigunge
Gukorera hamwe mu itsinda byabakuye mu bwigunge

Ni umushinga batangiye guhera mu mwaka wa 2018, binyuze mu itsinda ribahuje ari abantu 30 bahuriye ku kuba baragiye bagira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ariko babuvuwe bagakira, uwo mushinga bawukora bagamije kwirinda guheranwa n’ubwigunge.

Batangiye bakusanya amafaranga 200 kuri buri muntu ya buri cyumweru bakayazigama, umwaka washira bakarasa ku ntego (bakayagabana), buri wese akabasha kwikenura akemura ibibazo runaka cyangwa akaba yanagura itungo rigufi.

Niyibizi Jean Baptiste wamaze imyaka itatu yirirwa ndetse akarara azerera mu mihanda, biturutse ku burwayi bwo mu mutwe yari afite, ubuzima yari abayemo ngo bwari bubi cyane.

Ati: “Nirirwaga nirukanka imihanda yose nkanayiraramo hakaba ubwo ndyama mu bihuru nibwira ko ndi mu buriri bw’iwanjye. Imvura yaranyagiraga simenye ibyo ari byo, hakaba ubwo mvuye mu gace k’iwacu nkaba namara iminsi ibiri njya iyo ntazi, ntarya, ntanywa bitewe n’uko ubwenge bwari bwarahumye, ndetse byageze n’aho numva nshaka kwiyahura”.

Bavuga ko gukora inkweto bibatungiye imiryango
Bavuga ko gukora inkweto bibatungiye imiryango

Nyiramfakwita Anne Marie ukuriye “Itsinda Twite ku buzima”, avuga ko uku kwihuriza hamwe, uretse kuba byarabafashije kuva mu bwigunge, ngo byanabongereye amahirwe yo gushyigikirwa n’abafatanyabikorwa, mu mushinga wo gukora inkweto z’abagabo, abagore n’izigenewe abana.

Agira ati: “Umuryango Partners in Health icyo gihe wabonye ukuntu dufite ishyaka ryo kugira icyo twakora kiduteza imbere dushishikajwe no gukora tukikura mu bukene, waduteye inkunga z’imashini ebyiri zikora inkweto n’ibindi bikoresho bijyana na zo, Akarere ka Burera na ko kaduha amafaranga angana na Miliyoni imwe, kanakomeza kudukorera ubuvugizi duterwa indi nkunga ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yaturutse ku rwego rw’Igihugu”.

Inkweto bakora bazigemura ku masoko yo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Burera, ku buryo ngo nibura buri kwezi batabura ibihumbi bibarirwa muri 200 zibinjiriza, kandi intego bafite ngo ni ugukomeza gukora cyane, bakagura umushinga bakaba bagera no ku rwego rwo gushinga uruganda rwongerera agaciro impu.

Urwego bagezeho ngo barukesha ubuvuzi bagiye bahererwa ku kigo nderabuzima cya Ntaruka, na cyo giherereye muri uwo Murenge wa Kinoni, cyagiye kibakurikiranira hafi kikanabaha ubuvuzi, n’ibiganiro byagiye bibafasha kurushaho kwigirira icyizere no kwiyumva nk’abantu bashoboye kimwe n’abandi.

Mbarubukeye Bosco Esdras, Umuyobozi wungirije w’iki kigo, avuga ko uburyo bw’amatsinda, buri mu bufasha abayagize kwisanzura bagasangira ubuhamya bw’ubuzima baba baranyuzemo.

Ati: “Iyo bari mu matsinda babasha kuganira ku hahise habo, buri wese akisanzura kuri bagenzi be ababwira uko yari ameze n’uburyo yabashije gusohoka muri ibyo bibazo. Niba hari nk’ugaruka ku kuntu yumviye inama za muganga, agafata imiti neza, bikaba byaramufashije kugira urwego rumwe avaho akagera ku rundi, kugeza ubwo akira; ibyo bikaba nk’aho yigisha bagenzi be, abafasha mu buryo bwo kutigunga, ahubwo bakabona ubuhangana n’ibibazo ahanini biba bifatwa nk’intandaro y’icyabateye kugira uburwayi bwo mu mutwe bigakumirwa mu buryo badashobora kongera kubyisangamo”.

Abenshi mu bagana ikigo nderabuzima bafite uburwayi bwo mu mutwe, ngo bigaragara ko baba barabutewe n’imibereho mibi mu miryango, n’ibindi bibazo baba barahuye na byo bakananirwa kwiyakira bikabatera kugira agahinda gakabije.

Mbarubukeye ashishikariza imiryango kudaha akato umuntu wese ufite uburwayi bwo mu mutwe, no kujya bihutira gushyikiriza ubuvuzi umuntu wese ugaragaweho n’ibimenyetso birimo nko guhinduka mu myitwarire n’amarangamutima, kubura ibitotsi, kwigunga, kwitakariza icyizere n’ibindi biganisha ku kugira uburwayi bwo mu mutwe, kuko iyo akurikiranwe hakiri kare yitabwaho, akaba yavurwa agakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka