Burera: Abari abarimu barizezwa kwishyurwa ibirarane n’imperekeza bimaze imyaka 23

Abahoze ari abarimu bo mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka 23, basiragira ku mafaranga y’ibirarane by’imishahara, ay’ubwiteganyirize ndetse n’imperekeza batigeze bahabwa kuva basezererwa ku kazi, ubuyobozi bw’ako karere ariko burabizeza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazishyurwa ibyabo.

Abo bahoze ari abarimu barasaba guhabwa ibyo bemererwa n'amategeko
Abo bahoze ari abarimu barasaba guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko

Uko gusiragira babaza ikibazo cyabo mu nzego zirimo n’ubuyobozi bw’Akarere, kuva mu mu 2000 basezererwa mu kazi, ngo bikomeje kubasubiza inyuma mu iterambere, bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa.

Umwe muri bo ati “Mu gihe cyose namaze nkora, mbara ibirarane by’amezi 14 batari bakampembye. Icyo gihe mu mwaka wa 2000, bansezereye batayanyishyuye, yewe n’imisanzu y’ubwiteganyirize ya RSSB naragenzuye nsanga hari amezi amwe n’amwe batigeze bantangira. Guhera ubwo, njye na bagenzi banjye, inzego zose twiyambaje ku Karere ngo zidukemurire icyo kibazo, ntacyo zigeze zigikoraho”.

Ngo kuba badahabwa amafaranga yabo, hari byinshi byabadindije nk’uko mugenzi we yakomeje abivuga.

Ati “Kudusezerera ku kazi batabanje kutugenera ibyo amategeko atwemerera byatugizeho ingaruka nyinshi. Bamwe ubuzima bwasubiye inyuma, abari batunze ingo babura ubushobozi bw’ibizitunga, kwishyurira abana minerivale birahagarara, bacikishiriza amashuri. Ubungubu hari n’ababeshejweho no gutega abandi amaboko, kubera ko babaye abakene”.

Ati “Badusezerera, umurima munini mwiza waguraga nk’amafaranga ibihumbi ijana, ubungubu ntiwajya munsi ya miliyoni enye. Kandi twe hari benshi babara amafaranga bagombaga guhabwa agera mu bihumbi 600 ndetse no kuzamura. Urumva rero iyo bayaduha icyo gihe, twari kugura imirima, amazu cyangwa tukanayashora mu bindi bikorwa bibyara inyungu, ku buryo ubu tuba turirimba iterambere nk’iryo abandi Banyarwanda bamaze kugeraho”.

Impapuro ziriho urutonde rw’abarimu bahuriye kuri iki kibazo, rugaragaza ko mu bagera ku 108 basezerewe, muri bo hishyuwemo abagera kuri 44 umwaka ushize wa 2022, abandi basigara batayahawe; aho bakomeje kwibaza icyabiteye, bikabayobera.

Ati “Inkweto zahengamiye mu nzira kubera urugendo dukora dusiragira ku Karere, yewe twashoye akayabo k’amatike tujya no ku Ntara kubabwira iby’ikibazo cyacu ndetse n’i Kigali muri MIFOTRA twakigejejeyo. Bikomeje kudushobera twibaza icyo twacumuye, dore ko batanakitubwira, twarayobewe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko batangiye kwegeranya ibikenewe byose no gusesengura ibizashingirwaho ngo hamenyekane amafaranga buri wese mu baberewemo umwenda agomba kwishyurwa; kugira ngo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023-2024 bazayahabwe.

Yagize ati “Ibibazo bijyanye n’imisanzu ya RSSB itarishyuwe ndetse n’ibirarane by’abarimu koko biri mu byo dushyizemo imbaraga, aho ubu twanashyizeho itsinda ryihariye ry’abakozi bo ku Karere barimo kubisesengura, kugira ngo nibura mu kugena ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023-2024, nayo tuzayateganye abo barimu bishyurwe”.

Akomeza ati “Mu mezi ashize hari abo twishyuye, ariko hakaba n’abari barabariwe ayo bagomba guhabwa, banujuje ibisabwa byose, ariko ntibahawe amafaranga yabo agera muri miliyoni 22, kuko icyo gihe tutari tuyafite mu ngengo y’imari. Abo bose rero duteganya ko ikibazo cyabo kizakemukira rimwe, muri iyi ngengo y’imari igiye kuza. Nkaba nabasaba kuba bihanganye mu gihe bigikorwaho”.

Aba bahoze ari abarimu, bavuga ko atari ubwa mbere, ubwa kabiri cyangwa ubwa gatatu, bizezwa igihe ntarengwa cyo kuba ikibazo cyabo cyakemutwe, gusa ngo batungurwa bakanababazwa n’uko kigera ntibikorwe, bagakomeza gusiragira kugeza na n’ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka