Burera: Abarenga 90% bakoresha amazi meza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko ubu abaturage bo muri ako karere bamaze kugezwaho imiyoboro y’amazi meza babarirwa muri 90.2%.
Ubu buyobozi busobanura ko mu mirenge 17 igize ako karere, hagejejwe imiyoboro y’amazi meza ku bufatanye n’ikigo gikwirakwiza amazi mu Rwanda WASAC ndetse n’umushinga witwa WASH, ushinze isuku n’isukura muri ako karere.

Nubwo ariko abaturage bose bo muri iyo mirenge badafite amazi mu rugo, bahamya ko byibura basigaye bavoma hafi.
Ntawenderundi Philomene utuye mu Murenge wa Cyanika ahamya ko mbere bataregerezwa amazi bakoraga urugendo rw’amasaha ane bajya kuvoma ku Kiyaga cya Burera.
Agira ati “Twabyukaga nka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, tukajya ku kiyaga, tukagerayo nka saa mbiri, tukagera mu rugo saa yine, ubwo urumva umwana niba yari ashonje, ibyo kurya byamugeragaho bitinze.
Ariko ubungubu amazi aratwegereye, ni ukubyuka mu gitondo, umwana agakaraba, ukamutekera icyayi, akajya ku ishuri, akagenda asamuye.”
Abaturage begerejwe amazi meza bahamya ko yatumye bakira umwanda kuko ngo ubu bavoma hafi bagakaraba, bakamesa imyambaro bakanoza ibikoresho byo mu rugo ku buryo ngo batandukanye n’indwara zikururwa n’umwanda.
Gusa ariko, nubwo bamwe mu baturage bishimira ko bagejejweho amazi meza hari abayakeneye cyane. Nk’abatuye Ku kirwa cya Bushongo kiri mu Kiyaga cya Burera nta vomero na rimwe bafite. Bakoresha amazi y’icyo kiyaga gusa.
Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko abatuye muri icyo kirwa bazimurwa bakegerezwa abandi baturage hakurya y’ikiyaga bityo na bo bakagezwaho ibikorwa remezo.
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2017, Abanyaburera bose bazaba baragejejweho amazi meza. Kugira ngo ibyo bigerweho asaba abaturage gutura hamwe n’abandi mu idugudu.
Agira ati “...twagira 100% ari uko batuye bose hamwe. Ntabwo uzabona umuyoboro w’amazi uzajya mu rutoki, mu musozi, mu kibaya, mu gishanga.”
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mumurenge wa rusarabuye mukagari ka ndago mumudugudu wa gitovu ahazwi kwizina ry’ibushakirahe amazi nikibazo nabo mubafashe kubona amazi doreko nayo yikiyaga batayabona.
Mukagari Karuyange Mumurenge Wa Cyeru Naho Hakenewe Amazi Meza.
Ni muduhe n’uko mutundi turere bimeze nabyo turabikeneye
ndabona vision 2020 izagera abaturage ba Burera bose bazaba baragejejwe ho amazi meza