Burera: Abarembetsi bikanze inzego z’umutekano bajugunya ibiyobyabwenge bari bikoreye bariruka

Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Abarembetsi 16 bari bikoreye ibiyobyabwenge, bikanze inzego zishinzwe umutekano, bajugunya ibyo bari bikoreye bakizwa n’amaguru.

Hafashwe litiro 245 za kanyanga abo barembetsi bari bikoreye
Hafashwe litiro 245 za kanyanga abo barembetsi bari bikoreye

Ibyo byabereye mu Mirenge ya Cyanika na Kivuye mu Karere ka Burera, muri abo barembetsi barimo 14 bari bitwaje ibisongo banikoreye Litiro 245 za kanyanga, bahuye n’abari ku irondo ahagana mu ma saa saba z’ijoro mu Kagari ka Bukwashuri, Umurenge wa Kivuye, bagerageza guhagarika abo barembetsi baranga, ahubwo bahitamo kujugunya ibyo bari bikoreye, biruka basubira ku ruhande rw’Igihugu cya Uganda aho bari babivanye.

Ibisa n’ibyo byanabereye mu Kagari ka Kabyiniro mu Murenge wa Cyanika mu gikorwa cyo kugenzura abatunda ibiyobyabwenge, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, abarembetsi babiri bari bitwaje amatoroshi manini yaka cyane, bahetse inzoga zo mu bwoko bwa Living udupaki 160 n’amapaki 380 y’amashashi, bikanze inzego zari mu gikorwa cyo kugenzura abatunda ibiyobyabwenge, babijugunya hasi na bo bariruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bamaze iminsi barongereye imbaraga mu gucunga umutegano, kugira ngo imigambi y’abatunda ibiyobyabwenge na magendu iburizwemo kandi batahurwe.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge byinjira mu Karere ka Burera bivanywe muri Uganda, ibyinshi bifatirwa mu mirenge ituriye umupaka, cyane cyane muri Kivuye na Cyanika. Hari n’ibikomeza bigafatirwa mu karere imbere. Dufite abantu benshi bafatiwe mu cyuho, n’abo dukeka muri ibyo bikorwa bari gukurikiranwa ngo babiryozwe. Ari abari mu maboko ya RIB cyangwa abamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha, byose ni mu rwego rwo guca intege ababyishoramo”.

Ibiyobyabwenge byafashwe byiyongereye ku bindi bigizwe na Litiro 2000 za kanyanga, ibiro 20 by’urumogi n’ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge ubuyobozi bw’ako Karere, inzego zishinzwe Umutekano n’abaturage bafatanyije kumena ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Bukwashuri mu Murenge wa Kivuye.

Mayor Uwanyirigira, yashimiye ubufatanye bw’abaturage batanga amakuru y’abishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati: “Abaturage ni bo baduha amakuru atuma ibyo biyobyabwenge bifatwa. Icya mbere ni ukubashimira, ariko na none twongera kubibutsa ko ingaruka zabyo ari nyinshi, nko kubuza abantu umwanya wo gukora ibibafitiye akamaro, kuyobya imitekerereze yabo nk’uko n’izina ryabyo ribivuga. Ikindi bakwiye kwibuka ni uko bisubiza ubukungu bw’Igihugu n’ubw’imiryango inyuma”.

Uwo muyobozi yabwiye abaturage ko ubufatanye busesuye mu guhanahana amakuru ku batunda ibiyobyabwenge, ababinywa n’ababicuruza, ari bwo buryo bwonyine bwo kubirandura burundu.

Uwanyirigira avuga ko ku ma Station ya Polisi akorera muri ako Karere, hakiri ibindi biyobyabwenge byafatiwe mu mirenge itandukanye.

Kanyanga bayitwara mu mifuka
Kanyanga bayitwara mu mifuka
Inzego z'ubuyobozi, iz'umutekano n'abaturage bafatanyije mu kumena ibyo biyobyabwenge
Inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage bafatanyije mu kumena ibyo biyobyabwenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta nidufashe kurushaho gutahura abatunda ibyo biyobyabwenge babyinjiza mu gihugu cyacu kuko bitwangiriza abana bacu. Hari benshi nzi b’urubyiruko byagize ba zezenge, ubu ntibakimenya n’inzira ibageza iwabo. Ibi bikwiye gucika ku butaka bwacu.

Rwema yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge leta y’u Rwanda igomba kubahagurukira kuko nibo banduza urubyiruko mukwishora mubiyobya bwenge kd natwe abaturage tuzabibafashamo.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka