Burera: Abanyeshuri baturuka mu miryango ikennye batsinze neza bahawe ubufasha

Akarere ka Burera ku nkunga y’umushinga w’Abanyamerika witwa ASEF-Rwanda (African Students’ Education Fund), bafashije abana batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc-Commun) baturuka mu miryango ikennye, babaha ibikoresho byose by’ishuri birimo matola, amakaye, ibikapu ndetse n’Amafaranga y’ishuri, bakazafashwa kugeza barangije amashuri yisumbuye.

Abana bafashwa ni abakomoka mu miryango itishoboye ariko batsinda cyane
Abana bafashwa ni abakomoka mu miryango itishoboye ariko batsinda cyane

Ni abana 158 baturutse hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Burera, barimo 100 batangiye gufashwa mu mwaka ushize, hiyongeraho n’abandi 58 batsinze neza ibizamini by’umwaka w’amashuri (2020-2021) bo mu miryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, aho bamwe bari barabuze amikoro yo kujya kwiga mu bigo boherejwemo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwemeza ko icyo gikorwa cyo gufasha abana b’abahanga batishoboye, ari kimwe mu bigiye kongerera ako karere abahanga b’ejo hazaza, nk’uko Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Tdoay.

Bahawe ibikoresho binyuranye
Bahawe ibikoresho binyuranye

Yagize ati “Abana bahawe ibikoresho byose, byaba iby’isuku byaba n’ibyishuri umwana azakenera birimo ibiryamirwa, amakaye, ibikapu, bitewe n’uko umeze. Nk’umwana w’umukobwa birumvikana hari ibikoresho bitandukanye byongerwaho byamufasha no mu buzima busanzwe bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’umwana w’umukobwa. ASEF turayishima cyane kuko igihe cyose udafite ubushobozi bwo kwiga ariko ufite ubumenyi baragufasha”.

Arongera ati “Uyu mwaka harafashwa abana 158 bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, biratwereka ko mu myaka iri imbere tuzaba dufite abana bafite ubumenyi, aho abatsinze neza bazoherezwa mu ma Kaminuza akomeye, ndetse bagira n’intego yo kubohereza mu bihugu byo hanze byigisha amasiyansi muri Amerika n’ahandi. Twizera ko mu myaka itandatu iri imbere, mu Karere ka Burera tuzaba dufite intiti zikomeye zifite ubushobozi bwo gutunga imiryango yabo no guteza imbere igihugu cyabo”.

Umuhango wo gushyikiriza abana inkunga yo kwiga
Umuhango wo gushyikiriza abana inkunga yo kwiga

Ashimira uwo muryango ukomeje gufasha abana batishoboye kwiga, by’umwihariko ukita ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, akaba yasabye ababyeyi gukomeza kwita kuri abo bana, anasaba kandi n’abanyeshuri bahawe ubwo bufasha, kubyaza umusaruro ayo mahirwe baba babonye yo kwiga kandi barangwa n’ikinyabupfura.

Uwo mushinga w’Abanyamerika ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, ukorera mu turere 12 tw’u Rwanda turimo tune two mu Ntara y’Amajyaruguru, ari two Musanze, Gakenke, Rulindo na Burera, muri utwo turere uko ari 12 ukaba ufasha abana bagera kuri 2500, nk’uko Umuyobozi wa gahunda ya ASEF-Rwanda, Ndikubwimana Gilbert wari waje gutanga ubwo bufasha mu ku ya 17 Ukwakira 2021 yabitangarije Kigali Today.

Bimwe mu bikoresho bashyikirijwe
Bimwe mu bikoresho bashyikirijwe

Uwo mushinga wita cyane mu gufasha abana bafite impano mu bumenyi bunyuranye ariko bavuka mu miryango idafite amikoro ariko ku biga baba mu kigo, mu rwego rwo gufashwa gukomeza kuzamura impano zabo z’ubumenyi mu masomo anyuranye, barushaho no gukomeza kwigirira icyizere cyo kwiga, bakazageza ku rwego ruhanitse.

Uwari ahagarariye ASEF-Rwanda (wambaye orange) na Visi Meya Manirafasha jean de la Paix wari uhagarariye akarere ka Burera mu muhango wo gushyikiriza abana inkunga
Uwari ahagarariye ASEF-Rwanda (wambaye orange) na Visi Meya Manirafasha jean de la Paix wari uhagarariye akarere ka Burera mu muhango wo gushyikiriza abana inkunga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka