Burera: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame biyemeza kutazamutenguha

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, bavuga ko biteguye kongera imbaraga zose zishoboka, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’uyu Muryango, muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere Perezida Paul Kagame aherutse gutorerwa kongera kuyobora Igihugu.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame biyemeza kutazamutenguha
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame biyemeza kutazamutenguha

Ibi babigarutseho mu gikorwa bateguye, cyabaye kuwa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, cyo kwishimira intsinzi, nyuma y’uko uwari umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yegukanye uwo mwanya hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Umurisa Gisele yagize ati: “Muri iyi manda y’imyaka itanu umukuru w’Igihugu cyacu akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi agiye kumara ayobora Igihugu cyacu, twishimiye ko ariwe tuzakomezanya mu rugamba rukomeye rwo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda mu nkingi zose ubuzima bw’abaturage bwubakiyeho”.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje ko muri iyi myaka itanu ya Manda ikurikiyeho batazigera batenguha Paul Kagame
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje ko muri iyi myaka itanu ya Manda ikurikiyeho batazigera batenguha Paul Kagame

Akomeza agira ati, “Uburyo yatuyoboyemo mu myaka ishize, akatugeza ku iterambere ryihuse, agahindura imibereho mibi Abanyarwanda twarimo akatugeze mu byiza, byaduteye kumushyigikira kuko twabonaga aberewe no kubikomerezaho dufatanyije na we. Twe rero nk’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, turamushyigikiye kandi intero ni ukutazamutenguha tudatatanye ahubwo twunze ubumwe, kandi imvugo ye ikaba ariyo ngiro”.

Bagendeye ku byo Akarere ka Burera kamaze kugeraho muri manda zitambutse, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yayoboye, muri aka Karere ka Burera, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bazarushaho gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bikozwe kijyambere, guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bizamura byihuse imibereho kandi baharanire kurinda ibyo bagezeho.

Chairperson wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko bazubakira ku bumwe n'ubufatanye kugirango intego z'uyu muryango zigerweho
Chairperson wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko bazubakira ku bumwe n’ubufatanye kugirango intego z’uyu muryango zigerweho

Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko uhereye ku myiteguro na gahunda nyirizina yo guhitamo Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’aka Karere, ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida ndetse n’Abadepite bakomoka muri uyu Muryango ndetse n’amatora nyirizina, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi babyitwayemo neza.

Ati: “Mu kwitegura ibyo bikorwa byose no kubishyira mu bikorwa byadusabaga kujya inama kenshi tunonosora uburyo ki tubikoramo, hagakurikiraho guhuza amaboko kugira ngo bigende neza. Ubwo bumwe n’imbaraga twahurije hamwe nk’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’abaturage muri rusange, turasabwa guhagurukana ibakwe n’imbaraga tukabikomerezaho, kugira ngo ibyo Perezida Paul Kagame yiyemeje kugeza ku Banyarwanda azabitugezeho. Abanyaburera turiteguye, dufite ubushake, imbaraga n’ubumenyi cyane ko tubitewemo umuhate n’uko imvugo ya Perezida Kagame ihora ariyo ngiro”.

Mu kwishimira Intsinzi ya FPR-Inkotanyi, Abanyamuryango bayo bo mu Karere ka Burera barasabanye banacinya akadiho
Mu kwishimira Intsinzi ya FPR-Inkotanyi, Abanyamuryango bayo bo mu Karere ka Burera barasabanye banacinya akadiho

Ngo ibanga bazakoresha harimo gutahiriza umugozi umwe, birinda umuntu wese wabameneramo agamije kubahungabanya. Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, basanga biri mu bizoroshya kandi bikihutisha intego zose bihaye, n’ibyo Igihugu cyifuza ko bagiramo uruhare.

Mu matora aherutse ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wiyamamaje nk’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yegukanye amajwi 99,18%, uyu Muryango kandi ukaba waregukanye imyanya 37 mu matora y’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka