Burera: Abantu 66 bafashwe mu gicuku basengera mu rugo rw’umuturage

Abo bantu uko ari 66 barimo abagore 41 n’abagabo 15 bafashwe saa sita n’igice z’ijoro ry’itariki 7 Mata 2021, ubwo barimo basengera mu rugo rw’umuturage witwa Mukankusi Melanie w’imyaka 60, ruherereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Musenda, Umurenge wa Gatebe mu Karere ka Burera.

Abafashwe basengaga mu masaha y'ijoro kandi bacucitse
Abafashwe basengaga mu masaha y’ijoro kandi bacucitse

Ni nyuma y’amakuru Polisi ikorera muri ako gace, yahawe n’abaturage ko abo bantu basengaga mu buryo butemewe, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

Urwo rugo barimo ni inzu igizwe n’uruganiriro n’ibyumba bibiri bito, bacucitse ku buryo no guhumeka cyangwa kwinyagambura byari ikibazo.

Bagifatwa batangaje ko mu myizerere yabo basanzwe bajya kuhasengera kugirango bahabonere ibitangaza, bakire indwara no gusubizwa ibindi bibazo baburiye ibisubizo.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru (Community Policing) wemeje aya makuru, yagize ati “Polisi yabasanze basengera muri iyo nzu ntoya cyane, bitsindagiyemo, uburyo bwo guhumeka nabwo ari ikibazo gikomeye kuko abantu bangana gutyo mu nzu nto nk’iyo itibasha kwinjiramo umwuka. Uretse no kwirinda Covid-19, kuhandurira izindi ndwara zirimo n’iz’ubuhumekero ni ibintu byoroshye. Ntibyari bikwiye ko ahantu nk’aho hateranira abantu bangana gutyo”.

Byari bimenyerewe ko abafatwa basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bafatirwa muri byo bikorwa ku manywa y’ihangu. Aba bafashwe mu masaha y’igicuku, Polisi ibifata nk’amayeri bize no kuyobya uburari, kandi ngo ikomeje kubatahura nk’uko CIP Ndayisenga yakomeje abibwira Kigali today.

Ati “Birashoboka ko abafashwe muri icyo gicuku bibwiraga ko Polisi itabatahura nk’uko bigenda ku bafatwa ku manywa. Ibi ariko tubifata nko kwibeshya kuko nta gikorwa na kimwe cyabaho mu mudugudu cyangwa mu isibo, ngo Polisi y’u Rwanda ireke kukimenya. Dufite inzego zubakitse kandi zihora ziduha amakuru”.

Iryo tsinda ry’abaturage basenganga mu buryo bunyuranije n’amabwiriza, ryari riyobowe n’uwitwa Ntantungane Elie, umuhungu wa nyiri urugo bafatiwemo.

Abafashwe basanzwe basengera mu madini n’amatorero atandukanye agera ku munani, harimo n’afite insengero zitarakomorerwa, kubera ko zitaruzuza ibisabwa.

Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko kuba hakiri insengero zitarakomorerwa, bidakwiye kuba urwitwazo kuri bamwe, ngo bajye gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, dore ko insengero zakomorewe zihari kandi nyinshi, bityo abantu bakaba bakwiye kwirinda kunyuranya n’ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19.

Mu gihe gisaga umwaka wose gishize, abaturage ntibasibye kwigishwa ububi bw’icyorezo cya Coivid-19. Kuri CIP Alex Ndayisenga, asanga bidakwiye ko haba hakiri abantu bayarengaho nkana mu gihe icyorezo gikomeje guhitana abantu.

Ati “Polisi irasaba abantu kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi, nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero bashobora kujyamo bagasenga mu buryo bwemewe. Turabasaba kandi kutajya mu tubari, kwirinda gukora cyangwa kujya mu bukwe bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko ari bumwe mu buryo bwo kurinda ko ubuzima bwabo bujya mu kaga”.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri Police Station Bungwe, kugira ngo bigishwe banacibwe amande ateganyirijwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka