Burera: Abangirijwe n’amazi ava mu Birunga batangiye guhabwa ibiribwa

Imiryango yo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera iherutse kugerwaho n’ingaruka z’ibiza byatewe n’amazi yaturutse mu birunga, muri iki cyumweru yatangiye guhabwa ubufasha bw’ibiribwa, mu rwego rwo kunganira imibereho yabo yashegeshwe n’ingaruka z’ibyo biza.

Imwe mu miryango yagizweho ingaruka n'ibiza yo mu Murenge wa Gahunga mu gikorwa cyo kuyishyikiriza ibiribwa byo kuyigoboka
Imwe mu miryango yagizweho ingaruka n’ibiza yo mu Murenge wa Gahunga mu gikorwa cyo kuyishyikiriza ibiribwa byo kuyigoboka

Nsengiyumva Jean wo mu Murenge wa Gahunga, yari yarafashe amafaranga y’inguzanyo muri Ejo heza no mu kimina, ayashora mu buhinzi bw’ibirayi, ateganya gusarura toni zisaga ebyiri, ariko ntibyamuhiriye kuko byose byatwawe n’ibyo biza.

Agira ati “Nafashe inguzanyo y’ibihumbi 100 muri Ejo Heza, nyongeranya n’andi ibihumbi 200 nagujije mu kimina, yose nyashora mu buhinzi bw’ibirayi nagombaga gusaruramo toni ebyiri n’igice. Amazi y’imvura yaguye mu kwezi gushize yarabitembanye, ku buryo nta n’icyo kubara inkuru cyasigaye mu murima. Ubwishyu bw’iyo nguzanyo urumva ko kububona ari ikibazo. N’ubu iyo Leta itatugoboka ngo iduhe ubu bufasha bw’ibiribwa, inzara yari kuzadutsinda mu nzu”.

Mugenzi we witwa Kanyamarere na we yagize ati “Amazi yigabije imirima ibiri nacungiragaho, atembana ibigori n’ibirayi nari nashoyemo imbaraga zose zishoboka ntegereje ko hazavamo igitunga umuryango. Uretse iyo myaka nari narahinze, n’ibyari munzu ahunitse byose ayo mazi yarabitembanye, dusigarira aho mu nzara gusa”.

Abo bombi bari mu bagize imiryango iheruka kugobokwa, bahabwa ibiribwa, bishimiye ko bigiye kubunganira muri iyi minsi, dore ko bari babayeho mu buzima bugoye.

Nsengiyumva ati “Kuva baduha ibiribwa ubu noneho turi gushyira inkono ku iziko. Mu gitondo abana bajya ku ishuri banyweye igikoma no ku mugoroba bakarya agatsima n’udushyimbo, bagasozaho ikindi gikoma. Mbese urebye inzara yacitse morale ni yose. Ndashimira Leta kuba yaradufashe mu mugongo ikadusanasana iduha ibiribwa by’ingoboka, twabyakiriye neza cyane”.

Mu miryango yagizweho ingaruka n’ibiza byakomotse ku mazi aturuka mu birunga yo mu Karere ka Burera, igera kuri 468 yo mu Murenge wa Gahunga ni yo muri iki cyumweru yashyikirijwe ibiribwa bigizwe n’ibishyimbo, ifu y’igikoma n’akawunga.

Buri muryango wahawe hagati y’ibiro 28 na 42 bya kawunga, ibiro biri hagati ya 14 na 28 by’ibishyimbo bitewe n’umubare w’abawugize.

Ni gahunda Akarere ka Burera gatangaza ko izakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka, kugeza ubwo abagizweho ingaruka n’ibyo biza bose babonye ubwunganizi.

Amazi y’imvura aturuka mu Birunga cyane cyane muri iki gihe cy’imvura, akunze kwibasira abaturage bo mu turere twegereye ibirunga harimo n’aka Burera mu mirenge yako imwe n’imwe.

Mu gushaka umuti w’icyo kibazo, nta myaka ibiri irashira Leta ishoye amafaranga menshi mu kugerageza kuyakumira no kuyayobora, ariko inzira iracyari ndende nk’uko byemezwa n’abahaturiye bakomeje guhangana n’ingaruka z’ayo mazi kugeza magingo aya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka