Burera: Abangavu barashinja abayobozi gukingira ikibaba ababateye inda

Abakobwa 64 batewe inda mu murenge wa Kinyababa akarere ka Burera biganjemo abangavu, bakomeje gushinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guhishira abagabo babateye inda aho bakomeje kwidegembya mu byaro.

Umubare w'abakobwa babyaye imburagiye ukomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu
Umubare w’abakobwa babyaye imburagiye ukomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu

Ngo bamwe muri abo bagabo batorokeye mu gihugu cya Uganda bigizwemo uruhare n’ubuyobozi, mu gihe ngo abandi bakomeje gukingirwa ikibaba aho batuye muri ibyo byaro bakora imirimo ibateza imbere.

Bamwe mubaganiye na Kigali Today bavuga ko bagiye basambanywa n’abagabo bafite ubushobozi, babashukisha impano zinyuranye abandi bagasambanywa ku gahato.

Umwe muri abo bakobwa witwa Nyirandikubwimana Jeannette watewe inda afite imyaka 14 asambanyijwe agira ati “abayobozi nibo batorotsa abahungu bafata abakobwa. Nkanjye nafashwe ku ngufu n’umuhungu ubwo nigaga muwa gatanu primaire, mbihisha iwacu ariko mbibwira umuyobozi w’umudugudu aho kumfasha ahamagara uwo musore amusaba gutoroka, ubu ari Uganda iwabo bamuguriyeyo isambu.”

Nyiraneza Angelique ati “umuhungu yanshutse ndi mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, namaze kumubwira ko ntwite ntiyongera kumvugisha namuhamagara agakupa terefone. Nabibwiye abayobozi banyuranye ntibamfasha ahubwo bakambwira ngo namuheraga iki ko nari umunyeshuri, numva nshitse intege ndekera iyo ubu uwo musore arahari nta n’ikibazo afite”.

Ahishakiye Marcelline nawe avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 yashutswe n’umumotari bararyamana amutera inda abunzi banga kwakira ikibazo cye.

Ati “Yanjyanye munzu ye aramfata arandarana nyuma nsanga narasamye, umuyobozi w’umudugudu anjyana mu Bunzi, birengagiza ikibazo cyanjye naniwe ndekera iyo. Ubu uwo musore ni Dasso nta kibazo afite nta nubwo anyitayeho, Leta ikwiye kumukurikirana agahanirwa ibibi yankoreye”.

Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, asura abo bakobwa yabijeje ubufasha bwo gukurikirana ababahohoteye bakabiryozwa.

Ati “twumvikanye n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ko mwarimu agomba kugira uruhare mu guKurikirana uwateye inda umunyeshuri we. Umuyobozi w’ikigo akabikurikirana, abayobozi b’imidugudu, bikazamuka natwe bikatugeraho, ntabwo twakwihanganira abagabo bahohotera abana ko bakomeza kwidegembya, icyo kibazo turagishyiramo imbaraga”.

Guverineri kandi yanenze bamwe mu bakobwa bahishira ababahohoteye, yamagana n’ababyeyi bajya mu mishyikirano n’imiryango y’abagabo bahohoteye abana babo, avuga ko uwo bizagaragaraho azabihanirwa.

Abo bakobwa 64 bo mu murenge wa Kinyababa, ubu bahisemo kwibumbira muri koperative Turengere umwari, aho bakomeje kwizigamira amafaranga bakura mu dukorwa tunyuranye, aho bateganya kuzayabyazamo igikorwa cy’iterambere.

Mu myaka ibiri ishize, mu karere ka Burera harabarurwa abangavu 482 babyaye mu gihe abagabo 8 bakekwaho gutera abana inda aribo bari mu maboko y’ubugenzacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umva ibyanyu ra iyomugaramye bakabashyiramo imboro muba muziko aramazi murikunywa

jake yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka