Burera: Abakora ‘Ubufozi’ batungwa agatoki mu batiza umurindi icuruzwa ry’abantu
Abambutsa abantu n’ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira za panya ku ruhande rw’Akarere ka Burera bazwi ku izina ry’Abafozi, basabwa gucika kuri iyo ngeso, ahubwo bakayoboka indi mirimo yemewe, mu kwirinda gukomeza gutiza umurindi ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.
Bamwe mu bakora Ubufozi, ngo babiterwa no kutagira amikoro ahagije yo kugira ibindi bakora, ikaba imwe mu mpamvu ituma budacika burundu.
Uwamungu Erica agira ati: “Abenshi mu babwishoramo ni ababa barabuze akazi cyangwa igishoro gifatika cy’ubucuruzi bagahitamo kujya bambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu buryo butemewe, bakajya kurangurayo ibyo bazana gucururiza inaha”.
Akomeza agira ati “Hari n’abambutsa abantu baba bagiye Uganda cyangwa bavayo batagira ibyangombwa bibambutsa ku mupaka, cyangwa baba batwaye imari batifuza gusorera. Abo babaha udufaranga bifashisha mu kwikenura no gutunga ingo, byahurirana no kuba nta yindi mikorere bafite, bakiyemeza kubyishoramo bagira ngo babone amaramuko”.
Ubufozi bufatwa nka bumwe mu bikorwa bitiza umurindi ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, kuko nko mu bambutswa banyuzwa muri izo nzira bajya muri Uganda, barimo n’ababa bijejweyo akazi n’ibindi bikorwa bibyara amafaranga; nyamara hari abagerayo bakisanga bashowe mu bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu.
Mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage gukumira icuruzwa ry’abantu, bwateguwe n’Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, ukorana na Never Again Rwanda, witwa Mukamira Community Base Organization (MCBO), ufasha abaturage n’abayobozi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kwesa imihigo; iki kibazo cyagaragajwe nk’ikibangamiye iterambere, abaturage basabwa kugira uruhare rufatika mu kugikumira.
Mategeko Safia, umuyobozi w’uyu muryango, agira ati: “Twatangiye uburyo bwo gukorana bya hafi n’abantu biyemeje kwitandukanya n’Ubufozi binyuze mu matsinda bahuriramo, aho tubasura kenshi tubigisha ububi bwabwo, tubakangurira kwitabira ubucuruzi bwemewe, aho bishoboka tukabubakira ubushobozi mu buryo buciriritse. Ibyo bibafasha kwifasha bakabaho batarangamiye iyo mirimo itemewe”.
Itegeko ry’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rugenderaho, mu ngingo yaryo y’199 ivuga ko iyo ibicuruzwa bya magendu bifashwe, bitezwa cyamunara.
Mu ngingo ya 87 y’Itegeko Numero 026/2019 ryo kuwa 18 Nzeri 2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro, ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo agihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.
Kagaba Jean Baptiste, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Burera, avuga ko ari ingenzi kwitwararika aya mategeko.
Ati: “Dukangurira abaturage gutunga indangamuntu cyangwa ibindi byangombwa byifashishwa mu kwambukiranya imipaka nka Passport cyangwa Laissez passer, bajya bakoresha mu ku mipaka yemewe, kuko n’iyo baramutse bagize nk’ikibazo aho baba bagiriye urugendo byorohera inzego zibishinzwe kugikemura”.
Amafaranga make bakorera mu kubambutsa ari mu bituma Ubufozi budacika burundu. Ni mu gihe ubuyobozi bwo busaba ababukora kubucikaho mu kwirinda kugongana n’amategeko bibakururira ibihano.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, bakunze kunyura inzira za panya batunda ibicuruzwa bya magendu n’abazambukirizamo abajya cyangwa abava muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko bitwa ‘Abafoozi’, ngo babyishoramo bitewe n’uko nta bundi buryo buborohera baboneramo amaramuko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|