Burera: Abakora muri gahunda ya ‘Job Creation’ barasaba kujya bahemberwa igihe
Abaturage bo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, bahawe akazi muri gahunda ya ‘Job Creation’ bagaragaza ko kuba badahemberwa igihe, bikomeje kubateza inzara mu miryango yabo, guhora mu madeni n’ibihombo; bakifuza ko inzego zibishinzwe, zakurikirana iby’iki kibazo, kikabonerwa umuti urambye.

Iyi gahunda yo guhanga no gutanga akazi ku baturage ‘Job Creation’ Leta yayishyizeho, mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’abaturage bo mu Mirenge igize Akarere ka Burera, bishoraga muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakora uburembetsi, batunda kanyanga na magendu, bakabikwirakwiza mu Rwanda.
Muri uyu Murenge wa Kagogo, abagenerwabikorwa b’iyi gahunda, bakora buri munsi mu gihe cy’imibyizi, imirimo yo gutunganya amaterasi, gucukura imiringoti n’indi mirwanyasuri mu misozi; mu rwego rwo kurwanya isuri, bagakorera amafaranga ibihumbi bibiri, bahembwa buri nyuma y’iminsi itanu.
Umwe muri bo agira ati: “Dukomeje kuba mu gihirahiro, kuko dukora buri munsi, tukamara igihe tudahembwa. Batwijeje ko buri minsi itanu, bazajya baduhemba igiteranyo cy’amafaranga tuba twakoreye ku munsi; ariko dutangazwa no kuba iyo minsi itanu ishobora kwikuba inshuro ziri hejuru y’eshanu, batayiduhembera nyamara tuba twashoye imbaraga zose zishoboka”.

Ati “Nk’ubungubu, amafaranga bandimo aragera mu bihumbi mirongo itandatu, kuko hashize amezi arenga abiri nkora, ariko ntahembwa. Ni ikibazo duhuje turi benshi ahangaha kiduhangayikishije, kuko inzara igiye kudutsinda mu mazu, imyambaro ikaba yaraducikiyeho, abandi bagenda babebera, biturutse ku madeni bagiye bafata muri za butiki no mu masoko. Turababaye cyane, turasaba kurenganurwa, ayo mafaranga tukajya tuyabonera igihe”.
Kudahemberwa igihe ngo hari igihe biba byaturutse ku bibazo bitandukanye, bishingiye ku makosa aba yakozwe mu gihe cyo kuzuza amalisiti agaragaza imyirondoro y’ababa bakoze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, Mwambutsa Amani Wilson, yagize ati: “Ikibazo twari tumaze iminsi dufite, ni uko hari igihe amalisiti bahemberwaho, yageraga ku Karere harimo udukosa, bikaba ngombwa ko bayatugarurira, ngo yongere asubirwemo. Muri utwo dukosa, ni nk’aho umuntu ashobora gukora, akaba yataha adasinye, cyanga akibeshya agasinya mu mwanya utari uwe”.

Yakomeje ati “Mu nama duheruka kugirana n’abakapita bashinzwe kuzuza imyorondoro y’abaturage, twabasabye kujya bagenzura hakiri kare amalisiti, kugira ngo ajye agera ku babishinzwe nta makosa arimo. No mu gihe haba nk’ikosa runaka rigaragaye, hajya habaho kwihutira kurikosora, bidasabye gutwara igihe kinini. Turizeza abaturage ko icyo kibazo gikosoka mu gihe cya vuba, ubutaha bakajya bahembwa ku gihe”.
Gahunda ya ‘Job Creation’ kuva itangirijwe mu Karere ka Burera, mu mwaka wa 2021, ubu habarurwa abagenerabikorwa bayo basaga ibihumbi umunani mu Mirenge y’aka Karere.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|