Burera: Abakingira ikibaba abishora mu biyobyabwenge batuma bidacika

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, aratangaza ko ingeso yo guhishira cyangwa gukingira ikibaba abinjiza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ituma intego yo kubihashya burundu itagerwaho, bityo agahamagarira buri wese kumenya uruhare rwe mu gutanga amakuru ku babitunda, ababicuruza cyangwa ababinywa.

Inzego zitandukanye mu Karere ka Burera zagaragarijwe ko guhishira abatunda ibiyobyabwenge bituma bidacika
Inzego zitandukanye mu Karere ka Burera zagaragarijwe ko guhishira abatunda ibiyobyabwenge bituma bidacika

Ubu butumwa yabutangiye mu Nama y’Umutekano, yateraniye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera ku wa kabiri tariki 3 Kanama 2021, yahuje inzego zitandukanye zo ku rwego rw’ako Karere n’Intara, hagamijwe kurebera hamwe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge.

Muri ako Karere, hakomeje kugaragara ibyiciro by’abantu batandukanye bakomeje gufatirwa mu biyobyabwenge binyura inzira zitemewe, aho baba babikuye muri Uganda. Hakaba ababifatirwamo, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, ibikorwa biba bibashyira mu kaga ko kuba banahaburira ubuzima.

Guverineri, Nyirarugero Dancille, yagaragaje ko bene nk’abo akenshi baba bazwi n’abaturanyi babo, ba Mudugudu, ba mutwarasibo, ariko rimwe na rimwe bakabakingira ikibaba ntibabatangire amakuru, bitwaje ubushuti n’amasano bafitanye, bigatuma abijandika mu biyobyabwenge batabicikaho.

Yagize ati “Kuba hari Imidugugudu ikigaragaramo abishora mu biyobyabwenge, kugera n’aho ihinduka indiri yabyo cyangwa inzira bicishamo bijyanwa ahandi, ahanini biba byatewe n’uko abo bantu bakingiwe ikibaba. Byumvikane ko iyo habuze ubatangira amakuru, bwaba ubuyobozi bwaho n’abaturage, nta n’umwe uba wujuje inshingano ze mu kubirwanya. Igihe kirageze ngo twese duhagarare twemye, turwanye ibiyobyabwenge, tubirinde urubyiruko rw’u Rwanda twivuye inyuma, tuzirikana ko ari rwo maboko yarwo”.

Mu kiganiro ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, Bishop John Rucyahana yagejeje ku bantu bitabiriye iyo nama, yagize ati “Kurwanya ibiyobyabwenge bigomba gushingira ku muryango, abakuru bagatoza abana guharanira kuba ab’ahazaza beza; kandi ko kugendera kure y’ibiyobyabwenge ari imwe mu ntwaro izabafasha kugera ku buzima bufite intego. Mureke turerere u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Ati “Niba Umuturanyi wawe anywa, acuruza Kanyaga cyangwa ibindi biyobyabwenge, mugire Inama yo kubireka. Nubirenza Amaso wibwira ko ibyo akora nta cyo bigutwaye, uzaba wibeshya. Menya ko ingaruka zabyo zizakugeraho byanze bikunze”.

Kanyanga iri mu biyobyabwenge byinjizwa mu Karere ka Burera biturutse muri Uganda
Kanyanga iri mu biyobyabwenge byinjizwa mu Karere ka Burera biturutse muri Uganda

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Réverien Rugwizangoga n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri iyo Ntara, Mukamana Béline, bagaragaje ko ibyaha harimo gukubita, gukomeretsa no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Burera, abantu 49 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiyobyabwenge mu gihe kitarenga umwaka umwe. Ni mu gihe abasaga 400, ari bo bamaze gufatirwa mu burembetsi mu gihe kitarenga umwaka umwe. Bamwe muri bo bigishijwe ububi bwabyo, bafata umwanzuro wo kubivamo bagana ibindi bikorwa bibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka