Burera: Abafashamyumvire mu buhinzi bashyikirijwe Telefoni bagenewe na Perezida wa Repubulika

Muri gahunda yo kongera umusaruro hagendewe ku makuru y’iteganyagihe, abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano (abafashamyumvire) bo mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, bashyikirijwe impano ya telefoni bagenewe n’Umukuru w’igihugu.

Meya Nshimiyimana Jean Damascène ashyikiriza telefoni abafashamyumvire mu buhinzi
Meya Nshimiyimana Jean Damascène ashyikiriza telefoni abafashamyumvire mu buhinzi

Ni mu nama nyunguranabitekerezo ku buhinzi n’ubworozi, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera, Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye n’Abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi 105 bahagarariye abahinzi n’aborozi mu Mirenge igize ako karere, yabaye kuri uyu wa mbere tariki 14 Kanama 2023.

Muri iyo nama, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yashyikirije abo bafashamyumvire Telefone zigezweho (smart phone) 105, zije ziyongera ku zindi 860 ziherutse gutangwa, mu rwego rwo gufasha abo bafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi kuzuza inshingano zabo zijyanye n’ubujyanama mu baturage.

Mu ijambo rye, yabashimiye uruhare bagira mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ariko abasaba gukomeza no kurushaho gusangiza ubumenyi bafite ku bahinzi n’aborozi.

Mu karere ka Burera, haratangwa telefoni 965, zigenewe abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi, abavuzi b’amatungo (Veternaire) n’abashinzwe ubuhinzi (Agronome) b’imirenge, ba Gitifu b’utugari n’Aba SEDO.

Meya Nshimiyimana Jean Damascène, yagarutse ku kamaro k’iyo nkunga ya Telefoni yatanzwe na Perezida wa Repubulika, agaragaza n’ikibazo nyamukiru ije gukemura mu karere ka Burera.

Ati “Ni Telefoni zo mu bwoko bwa smart bagenewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, binyuze muri Minisiteri itureberera y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho na Innovation”.

Arongera ati “Ni muri gahunda yo gukomeza kongera umusaruro, ariko bamenya n’amakuru y’iteganyagihe, kwiyandikisha muri gahunda ya nkunganire, imikoranire y’abacuruzi b’inyongeramusaruro bamenya amakuru ku gihe, n’andi makuru yose yerekeranye n’ubuhinzi, izi telefoni zizabafasha mu buryo bw’umwihariko”.

Uwo muyobozi w’akarere, yavuze ko iyo mpano ya telefoni zigezweho yishimiwe cyane n’abaturage, aho biyemeza kuzikoresha neza hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Umwe mubahawe telefoni, yagize ati “Ni iby’agaciro kuba tworoherejwe mu kazi dukora k’ubujyanama mu buhinzi, bizatworohera kumenya amakuru ajyanye n’iteganyagihe n’irindi koranabuhanga rijyanye n’ubuhinzi, hari byinshi tutajyaga tumenya bijyanye n’inshingano zacu ariko ubu birakemutse, nta kabuza umusaruro ugiye kwiyongera”.

Baranzwe n'akanyamuneza
Baranzwe n’akanyamuneza

Meya Nsimiyimana yagize icyo asaba abahawe telefoni ati “Icyo dusaba abahabwa izo telefoni ni ukuzifata neza, kandi bakazikoresha bo ubwabo ntihagire uyigurisha, zikabafasha nk’uko byateganyijwe mu bikorwa bijyanye no kongera umusaruro, bahanahana amakuru ajyanye n’iteganyagihe, aho ifumbire iherereye, n’ibindi bibazo byose biri mu buhinzi bikaba byakemuka hifashishijwe ikoranabuhanga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka