Bungukiye byinshi mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Nyarugenge

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali batangaza ko bungukiye byinshi mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’Akarere ka Nyarugenge. Bamwe mu bitabiriye iryo murikabikorwa basuye bimwe mu bikorwa, bavuga ko begereye ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga, abakozi babyo bakabasobanurira bimwe mu byo bakora, bagataha bamenye serivisi bahabwa igihe bakeneye kugana ibyo bigo.

Tumukunde Anisie ni umwe mu basuye ahamurikirwaga ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Tumukunde avuga ko yasobakiwe ibyo Isange One stop Center ikora kandi amenya n’uburyo yatanga amakuru aramutse ahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ati “Nk’ubu menye ko numero 3029 na 116 ndetse na 3512 ari zo ngomba guhamagara igihe hari uwahohotewe ngatanga amakuru, ibi bintu Leta iba yakoze ni byiza cyane kuko bituma tumenya zimwe muri serivisi zitugenewe tuba tutazi. Jyewe ntabeshye ntabyo nari nzi pe!”

Isange One stop Center yari iri muri iri murikabikorwa isobanura uburyo ifasha uwahohotewe n’uburyo yitabwaho ndetse agahabwa n’ubujyanama bumufasha kudahungabana kubera ihohoterwa yakorewe.

Aha basobanuriraga umuturage uburyo atanga amakuru ndetse no kumenya kudahishira umuntu uwo ari we wese uhohotera undi cyangwa guceceka ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Abaturage basuye iri murikabikorwa bashimye uburyo basobanurirwa n’ibigo bya Leta n’abikorera serivisi batanga ndetse umwe muri bo witwa Niragire Eric avuga ko yabashije kwisuzumisha indwara y’amenyo abifashijwemo na kaminuza yigisha iby’ubuvuzi (KHI).

Ati “Badusuzumaga kandi ku buntu ukamenya uko uburwayi bwawe buhagaze bakanakugira inama y’uburyo bwo kuzivuza kugira ngo ukire neza”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko iri murikabikorwa rigamije gufasha umuturage kumenya ibikorwa bikorerwa mu Karere ke ndetse na we akabigiramo uruhare kuko buri munyarwanda wese afite inshingano zo gukomeza kubisigasira ndetse no kubyubaka kurushaho ariko hagashyirwa imbere imibereho myiza y’umuturage.

Ati “Ikigamijwe muri iri murikabikorwa ni ukwiteza imbere nk’igihugu ariko no guhindura imibereho y’umuturage bikamugirira akamaro.”

Uretse kuba basobanukiwe serivisi zitangirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, banahashye, kuko muri iri murikabikorwa hajemo n’abikorera ku giti cyabo bacuruzaga ibintu bitandukanye.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka