Bumwe mu bwoko bw’amafunguro atuma umuntu agubwa neza
Abantu benshi barya kugira ngo buzuze igifu gusa, batitaye ku mumaro w’ibyo bafungura bikagira ingaruka ku buzima.
Ibi usanga bituruka ahanini kucyo twakwita urwitwazo, hakaba ababyitirira uburyo cyangwa se amikoro. Hari n’abafite ubwo bushobozi ariko bakabyica kubera kutamenya (ubumenyi buke) cyangwa imyumvire.
Si byiza kurya gusa kugira ngo umuntu ahage, yuzuze igifu, ahubwo ni ingenzi guhuza imirire no kugubwa neza, kugira ubuzima bwiza (kwirinda indwara, kugira imbaraga, kubaka umubiri n’ibindi).
Tugiye kwibanda ku mafunguro afasha umuntu kumva aguwe neza.
1. Utubuto twa sésame (sezame)
Sezame zikungahe kuri vitamine B6 ifasha mu kugira akanyamuneza kubera ko ifasha mu ikorwa ry’umusemburo w’ibyishimo uzwi nka sérotonine (hormone du plaisir) cyangwa umusemburo w’umunezero uzwi nka dopamine (hormone du bonheur).
2. Amafi yo mu bwoko bwa saumon
Aya mafi akungahaye kuri oméga-3, ifasha mu kurwanya ibinure bibi (cholesterol). Ikindi ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunze kurya aya mafi badakunze kwibasirwa n’indwara y’agahinda gasaze (depression).
3. Ibinyamisogwe
Ibinyamisogwe bikungahaye kuri glucide bifasha umubiri w’umuntu kuzamura akanyamuneza.
4. Ubunyobwa n’ibindi biri mubwoko bumwe
Ubunyobwa n’ibindi biri mu bwoko bumwe nabwo, bizwiho kuba bikungahaye ku munyu ngugu wa magnesium ufasha kumva umuntu aruhutse mu mubiri.
5. Chocolat
Intungamubiri ziri muri chocolats (shokola), zituma ikinyabutabire kizwi nka tryptophane gihindurwamo umusemburo w’ibyishimo (sérotonine) iyo kigeze mu bwonko.
6. Soya
Soya yifitemo ikizwi nka tyrosine, igira umumaro ukomeye ku buzima bwa muntu, nayo ihindurwamo umusemburo w’umunezero dopamine (hormone du plaisir), ufasha kurwana umuhangayiko.
Hari n’ibindi birimo imboga za Epinari ndetse n’utubuto twa chia.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibiryo bifasha ni byinshi. Muri rusange tugomba kumenyera kurya imbuto n’imboga z’amoko anyuranye zera iwacu. Hari ibyo utabona hafi ariko ibyera mu gace kacu biradutunga.
Ibi bivuzwe haruguru byinshi biva hanze bikagurwa.
Ushonje ntahitamo arira inzara. Gusa byo hari n’ababirya uko babonye kubera kutamenya.