Bumvaga muri 2020 bazaba bameze nk’abari muri Paradizo none ngo wababereye ‘inyatsi’

Umwaka wa 2020 abantu bakomeje kuwuvugaho mu buryo butandukanye dore ko ari umwaka bamwe bafata nk’udasanzwe. Hari abavuga ko bumvaga bazaba bameze nk’abageze muri paradizo, abandi bakavuga ko bumvaga bazaba barageze ku iterambere ryo ku rwego rwo hejuru.

Mu ijoro ryo kwishimira kwinjira muri 2020 ni uku byari bimeze
Mu ijoro ryo kwishimira kwinjira muri 2020 ni uku byari bimeze

Umubyeyi utuye mu Bugesera utifuje ko amazina ye atangazwa, ariko akaba yarakoreraga ikigo cy’ishuri, avuga ko uyu mwaka wamubereye mubi kurusha indi yose.

Yagize ati “Uyu mwaka ni isereri gusa, reba icyorezo cya Covid-19 cyaraje duhera mu ngo bitarigeze bibaho, duhagarikirwa imishahara, batwambura ubwishingizi bwo kwivuza, wibaze uko byagendekeye umugore wari utwite yajya kubyara ageze kwa muganga agasanga bamukuye mu bwishingizi!, mu rugo ikibazo cy’imibereho kiragoye uririranwa n’abana na bo batiga, udafite n’ibihagije ubaha, mbese uyu mwaka wambereye uw’ibibazo gusa”.

Mukankusi Ana, ubu akora ubucuruzi bworoheje bw’imyenda y’abana bato, ariko avuga ko ibyo yabigiyemo kuko yari amaze guhomba kuko ngo yacuruzaga ‘alimentation’, ariko amafaranga agenda abura, abamuguriraga baragabanuka arahomba, ariko kuko ngo imyenda itangirika vuba, aho umukiriya abonekeye aragura. Ibyo byose avuga ko ari ibibazo yazaniwe n’umwaka wa 2020, kuko ubundi ngo yarakoraga bikagenda.

Cyubahiro Francis ukorera umwuga w’ububaji mu Mujyi wa Nyamata, avuga ko umwaka wa 2020 wajemo ibibazo, ugatuma amafaranga abura.

Yagize ati “Uyu mwaka ntacyo nawuvugaho, uretse kuvuga ko wabaye mubi gusa,ubusanzwe mu kazi kanjye narakoraga nkaba nakwizigamira ibihumbi magana atatu ku mwaka (300.000Frw), ariko uyu urangiye nta na 100.000Frw nizigamye, kubera icyorezo cya Covid-19. Uko nari niteze uyu mwaka sinawubonye, numvaga uzansiga nagutse mu kazi kanjye, ariko si ko byagenze muri make, usize ibibazo gusa”.

Hakizimana Emmanuel ni Umunyonzi (akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare). Avuga ko uyu mwaka wamubereye mubi, ku buryo yumva yawutuka ibitutsi bibi byose azi bibaho, kuko ngo wajemo icyorezo, gituma abura uko akora arakena, arya n’amafaranga yari yarizigamiye yose. Gusa ngo mu byo, uyu mwaka umusigiye harimo kumenya ko kwizigamira ari ingirakamaro, umuntu yabishaka cyangwa atabishaka, kuko ngo yatabawe n’amafaranga yari yarizigamiye.

Umusore wigisha ibyo gutwara ibinyabiziga utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko uyu mwaka wabaye mubi kuri we, kuko wamusubije inyuma mu iterambere kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye imirimo imwe n’imwe ihagarara, n’aho iyo mirimo ifunguriwe ntikorwe neza. Ibyo rero ngo byatumye ubu asa n’udafite akazi kandi yaragahoranye.

Mugenzi we na we ukora akazi ko gucuruza serivisi z’itumanaho (amakarita na ‘me2u’ bya MTN), avuga ko ibyo ngo yabigiyemo kuko yari amaze gutakaza akazi yakoraga bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Ubundi ngo yakoraga mu bijyanye n’imikino y’amahirwe. Aho yakoraga ngo yari afite amasezerano y’akazi, agashobora kwizigamira amafaranga ari hagati ya 80.000-100.000Frw ku kwezi, none ibyo byose ubu ngo yarabitakaje, ako kazi akora muri iki gihe, ngo ntashobora kwizagamira arenze 50.000Frw ku kwezi.

Ati “uyu mwaka wambereye mubi, ubu nari mfite umushinga wo gukomeza amashuri, nkanashinga urugo kuko iyo ngumana akazi nari mfite byarashobokaga, none ibyo byose byaranze, mu by’ukuri uyu mwaka udusigiye ibibazo byinshi”.

Umumotari witwa Nyamulinda Jean Claude we avuga ko umwaka wa 2020 utaragera yumvaga uzaba ari umwaka w’igitangaza, ko uzaba ari umwaka w’amateka meza, ukazarangira ageze ku iterambere,none ngo wajemo icyorezo, hazamo gahunda yo kuguma mu rugo, amafaranga arabura, ariko ngo afite icyizere ko mu mwaka wa 2021 ibintu bizagenda neza, hakaza impinduka nziza,Covid-19 ikarangira, ibintu bigasubira uko byahoze, gusa ngo nitanarangira bo nk’abamotari biteguye gukomeza guhangana na yo bubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Dusengimana Viateur na we ni umumotari ukorera mu Mujyi wa Nyamata. Yagize ati “Mbere iyo numvaga bavuga ngo ‘vision 2020’ numvaga tugiye kwinjira muri Paradizo, twumvaga tuzaba twarateye imbere, none nta terambere, kubera icyorezo cya Covid-19, uyu mwaka utubereye inyatsi. Njyewe nanawugizemo umwaku, Polisi yandikira moto yanjye kandi iparitse mu rugo, kandi ndayishyura kuko bansabaga ibimenyetso ko yari mu rugo nkabibura, nuko ndayishyura. Umwaka wa 2020 wambereye mubi uragatsindwa gusa”.

Nsabimana Eric akora akazi ko gutunganya imisatsi mu Mujyi wa Nyamata, we avuga ko uyu mwaka yari ategereje kuwubonamo ibintu byinshi byiza, ariko ngo ibyo yari yiteze si byo yabonye.

Yagize ati “Njyewe navuga ko muri uyu mwaka napfuye gusa. None se niba nararyaga kuko nakoze, salon zigafunga urumva byari bimeze bite? Umwaka wa 2020 wabaye umwaka mubi, ugoye, ariko muri byose turashimira ko dufite amahoro,
tukagira n’ubuyobozi bwiza,kuko niba ntarabonye ibyo Leta yatanze ngo bitabare ba nyakabyizi bari bashonje muri kiriya gihe cya ‘guma mu rugo’,hari abandi babibonye kandi birabafasha”.

Mukarwego Elina we ni umuhinzi usanzwe. Mukarwego avuga ko uyu mwaka wabaye mubi nubwo, ubu yejeje ibishyimbo umuryango we ukaba udashonje,ariko ngo uko yumvaga bavuga ‘vision 2020’ bitandukanye n’uko yayibonye.

Ati “Uyu mwaka muri rusange wabaye mubi. Nawe se, icyorezo cyatumye isi yose ihangayitse itya wigeze ucyumva? Reba ubu turapfuka amazuru tugapfuka iminwa kugeza no ku bana bato, hari ikindi gihe wigeze ubyumva? Umwaka wa 2020 wabaye umwaka w’ibibazo byinshi, ariko wenda icyorezo nikirangira umwaka wa 2021 uzaba mwiza kurushaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngo "Bumvaga muri 2020 bazaba bameze nk’abari muri Paradizo"??Ijambo Paradizo risobanura "Park" cyangwa "Garden".Ntabwo bisobanura Ijuru nkuko benshi bavuga.Adam na Eva babaga muli Eden Paradise (Eden Garden).Nkuko ijambo ry’imana rivuga,imana izahindura ibintu mu myaka iri imbere,isi yose ibe paradizo.Ku munsi wa nyuma,izabanza ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Noneho ikureho ibintu byose bitubabaza.Urugero ubukene,indwara,ubusaza n’urupfu.

masozera yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Ntacyo mbijeje. Kuko ubuhire bw’uyu mwaka utangiye uhitana n’abasengeraga abantu bagakira,imibare y’abandura covid ikiyongera cyane.....hakenewe💉

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka