Bugeshi: Umukobwa udafite amikoro ntapfa kubona umugabo

Abakobwa batuye mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutabona abagabo kuko nta mikoro baba bafite.

Mu Murenge wa Bugeshi hari ikibazo cy'abakobwa bagumirwa kuko bavuka mu miryango ikennye
Mu Murenge wa Bugeshi hari ikibazo cy’abakobwa bagumirwa kuko bavuka mu miryango ikennye

Bamwe mu bakobwa bo muri uwo Murenge twaganiriye, bavuga ko iyo uvutse iwanyu ari abakene, ntibabone imitungo baguha nta musore wapfa kugushaka, ahubwo yirebera umukobwa ufite ibintu.

Iyizire Leontine umwe mu bakobwa batuye muri ako gace, avuga ko ari ibintu bizwi ko umukobwa ukennye byanze bikunze aba agomba kugumana n’ababyeyi ariko yaba afite ibintu akaba wizeye kubona umugabo.

Agira ati “Nibura kugira ngo ubone umugabo, biba bugusaba kuba ufite ubuso bw’ubutaka bungana na metero kare 18, kuko icyo gihe nibwo umusore apfa kukuvugisha mugatangira kuvugana ku by’urukundo.”

Iyizere avuga ko afite ingero nyinshi z’abakobwa atagaragaza, bagiye bahura n’icyo kibazo bagahitamo kubyarira iwabo kuko nta kundi baba bagomba kubigenza.

Ati “Abahungu ba hano bakora ibishoboka byose bagaperereza iwabo w’umukobwa, basanga iwabo hari icyo bafite bagatangira kugutereta, basanga ntacyo ufite bakigendera. Mbese urebye, inaha, nta rukundo ruhaba, ahubwo haba gukunda ibintu.”

Abasore batuye muri uwo murenge nabo bemeza ko babanza kureba icyo umukobwa afite, bityo bakiyemeza kumushaka bagafatanya kubaka urugo.

Hakizimana Bosco ufite imyaka 26, avuga ko ako gace ari ihame ko umusore ugiye gushaka, agomba kubanza kureba umukobwa ufite ubutaka yahawe n’ababyeyi be,yaba atabufite agashaka undi.

Ati “Umukobwa iyo azi ko afite amafaranga, araza akakureba wowe musore, ati vayo nkugurire, akagutwara mu kabari, nawe wabona ko hari icyo yibitseho, ugafatiraho cyane.”

Icyo kibazo cyabereye abakuze batuye muri aka gace amayobera , kuko mbere umusore yabanzaga kubaka, iwabo bakajya kumusabira. Bitandukanye n’ubu aho umusore ari we ujya kwishakira uzamushaka, nk’uko byemezwa na Ntahorugiye Leonard n’umusaza ufite imyaka 70.

Ati “Ikibabaje ni ugusanga umwana w’imyaka 18 y’amavuko, abura umusore bajya kungana,akajya kwishyingira ku mugabo tujya kungana.”

Munyaneza Francois Xavier, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bugeshi, avuga ko imitungo itakabaye ikibazo ku bifuzaa gushakana, kuko agace batuye ari agace kihagije mu bukungu.

Avuga ko ako gace keremo imyaka itandukanye cyane cyane ibirayi, ku buryo buri muntu ashyize amaboko hasi agakora, byakemura iyo myumvire.

Avuga ko bagerageza kubiganiraho mu bikorwa bihuza urubyiruko nko mu muganda uba buri wa kane w’icyumweru. Muri ibyo bikorwa bakangurira urubyiruko gukora rukajya rushaka abagore rwishimiye aho gukurikirana abafite ibintu.

Abatuye muri uwo murenge n’indi mirenge bihana imbibi, bavuga ko usanga ako gace hari abakobwa benshi bagumirwa, bigatera bamwe kujya kwishyingira. Ingaruka zikomeye ni uko usanga havuyemo ubushoreke, kuko hari abagabo bashaka abagore barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo se mu Rwnda byatangiye ryari nubwambere numva ibintu nkibyo ngibyo nukuvuga ko abo basore barongora imari

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

wamuntuwe c isi irshaje pe ubwose abo basore iyo ashatse umuntu ufite amfaranga ntarukundo urwo rugo rumara kangahe? gusa inama nagira abo bashiki bacu nugukura amaboko mumufuka bagakora kandi bazabona abagabo beza kuko singombwa gushakana nabasore bo muri bugeshi gusa kandi bage banasenga cyane kwishyingira siwo mwanzuro murakoze

turamyimana gentil yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

hhhhhhhhhhhhh,............. nanjye birantunguye cyane,ntago narinzi ko mu rwanda hari abagifite iriya myumvire,ahubwo c ahriya nimukahe karere?

alias yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka