Bugeshi: Bijejwe ko ikibazo cy’amazi meza kiri hafi gukemuka

Abaturage batuye mu Mirenge yegereye Pariki y’Ibirunga mu Turere twa Rubavu na Nyabihu, bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza, ndetse bamwe bakavuga ko amazi meza ari umugani cyangwa inkuru bumva batizeye ko azabageraho.

Abaturage ba Bugeshi bafata amazi avuye ku mabati akabikwa mu myobo
Abaturage ba Bugeshi bafata amazi avuye ku mabati akabikwa mu myobo

Tariki 19 Ukwakira 2020, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye ubukangurambaga ku isuku mu ngo hamwe no kuzirika ibisenge mu kwirinda ibiza biterwa n’umuyaga.

Abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bazi akamaro k’isuku ariko hari ibyo badashobora kugeraho kubera kutagira amazi meza.

Uwimana ni umubyeyi w’imyaka 41. Avuga ko ibikorwa byo kwita ku isuku abikora mu rugo rwe, ariko ikibazo cy’amazi meza cyo adashobora kukibonera igisubizo mu gihe amazi y’imvura yashize.

Agira ati “Ibyo batubwira turabyumva, kugira ingarani birakwiye, kugira ubwiherero ni ihame mu kugira isuku, ariko natwe hari ibyo tudashoboye kugeraho kuko tudafite amazi meza”.

Uwimana avuga ko umurenge wabo batagira amazi meza kuko bakoresha amazi y’imvura kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera mu Kuboza.

Amazi abikwa mu bitega abaturage bakoresha, hari igihe aba asa nabi kubera kumaramo igihe no kujyamo imyanda
Amazi abikwa mu bitega abaturage bakoresha, hari igihe aba asa nabi kubera kumaramo igihe no kujyamo imyanda

Ati “Nta mazi meza tugira kuko n’ayo bigeze kuzana ya ‘Aqua Virunga’ tuyasanga ku birometero 7, kandi na yo aboneka gakeya, n’iyo aje abantu batonda umurongo bayashaka kugeza agiye, ibyo bituma dukoresha amazi y’imvura dushyira mu bitega”.

Ibitega ni imyobo abaturage bacukura ku mazu bagashyiramo shitingi hakajyamo amazi y’imvura igihe iguye.

Kubera uburyo abaturage bayabika, hari aho usanga haragiyemo imyanda myinshi, ahandi ugasanga amazi yahinduye ibara kubera gusaza n’imyanda yagiyemo, gusa nta yandi mahitamo abaturage bafite uretse kuyakoresha kugera no kuyanywa.

Mukandayisenga Jocelyne, avuga ko afite igitega ashyiramo amazi menshi ndetse avomera n’abaturage, gusa ngo ntiyayanywa atayatetse mu kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke.

Gasaza ni umugabo wubatse mu Kagari ka Buringo, avuga ko uretse kuba hakonja ngo no gukaraba no kwisukura kenshi ntibabikora kugira ngo barondereze amazi.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko iki kibazo cy’amazi kiri hafi gukemuka.

Ishimwe Pacifique aganirariza abaturage ku kwita ku isuku
Ishimwe Pacifique aganirariza abaturage ku kwita ku isuku

Agira ati “Turabizi ko nta mazi bafite, ariko ikibazo gikiye gukemuka, uruganda rwa Gihira nirumara kubakwa ruzohereza amazi mu Mujyi wa Gisenyi, asigaye yoherezwe mu gice cy’icyaro mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Mudende hamwe n’Imirenge ya Kanama na Nyundo”.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bagomba kwihangana, icyakora akavuga ko bagomba guteka amazi banywa mu kwirinda indwara zituruka ku isuku nke, kugira ubwiherero bupfundikiye n’ingarani.

Ishimwe asaba abaturage kujya bazirika amazu kugira ngo birinde ko umuyaga ubasenyera, akavuga ko aho guhora basenyerwa bagahabwa amabati, ahubwo bakwirinda ko amazu yabo agurukanwa n’umuyaga.

Kuva mu kwezi ka Kanama 2020, mu Karere ka Rubavu, umuyaga umaze gutwara amazu 40, ikiza gikunze kwibasira inyubako mu Murenge wa Bugeshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka