Bugesera: Umusoro ku butaka wahindutse nyuma y’ubusabe bw’abaturage

Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasubiyemo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka.

Tariki 24 Kamena 2020, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yari yemeje ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, ishingiye ku itegeko No 75 /2018 ryo ku wa 7/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ishingiye kandi ku Iteka rya Minisitiri No 001/20/10/TC ryo ku wa 10/01/2020 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu kugena umusoro wishyurwa ku bibanza.

Nk’uko bisobanurwa na Ndahiro Donald, Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Bugesera, bwa mbere Inama Njyanama yari yagennye ibiciro by’umusoro w’ubukode bw’ubutaka, ibanje kureba ahantu uko hameze n’ubushobozi bw’abahari, kuko ngo hari aho bari bagerageje kuzamura kuko abahakorera bafite ubushobozi busa n’ubuzamutseho.

Yagize ati “Nko mu Mujyi wa Nyamata, kimwe no mu yindi mijyi, Inama Njyanama yari yemeje ko umusoro uzaba amafaranga 120 kuri metero kare imwe, ku butaka bugenewe ubucuruzi, kuko n’ubundi itegeko ryavugaga ko umusoro waho ugomba kuba hagati y’amafaranga 100-140 kuri metero kare imwe”.

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko ibyo biciro byafashwe n’Inama Njyanama bibaremereye, inama yongeye guterana yemeza ko bigomba gusubirwamo, bagafatira ku giciro cyo hasi giteganywa n’itegeko.

Ndahiro ati “Nubwo nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama yemeje gufatira ku biciro byo hasi nk’uko biteganywa n’itegeko, nk’aho twari twabishyize ku 120Frw kuri metero kare, ubu ni 100Frw kuri metero kare. Ariko n’ubundi ntihazabura abavuga ko bikiri hejuru, bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu, bityo umuntu yareba ayo mafaranga n’ubundi akabona ari menshi”.

Uwo muyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera avuga ko nyuma yo kumva ubusabe bw’abaturage, tariki 23 Ukuboza 2020, Inama Njyanama yongeye guterana igahindura ibyo biciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka. Biteganyijwe ko imyanzuro yafashwe uwo munsi, izoherezwa ku Ntara bitarenze tariki 31 Ukuboza 2020, igisubizo gituruka ku Ntara ngo kiboneka mu minsi irindwi, kandi kuko ari imyanzuro yakozwe hakurikijwe amategeko ngo bizeye ko izemezwa no ku rwego rw’Intara.

Iyo myanzuro yo gusubiramo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka ireba Akarere ka Bugesera kose, ariko ngo hari n’aho bitahindutse kuko n’ubundi bari bafatiye ku biciro byo hasi bishoboka nk’uko biteganywa n’itegeko.

Iyo hagenwa ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, harebwa icyo bwagenewe gukoreshwa, niba ari ubucuruzi, gutura, inganda, ubukerarugendo n’ibindi. Inama Njyanama mu kugena ibiciro kandi ireba niba ari ubutaka buteguye, bufite ibikorwa remezo by’ibanze nk’umuhanda, umuriro, amazi n’ibindi, cyangwa se niba ari ubutaka buteguwe ariko budafite ibikorwa remezo by’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ahubwo se ko inkuru yagaragaje ibiciro kuhantu hagenewe ubucuruzi gusa, ahandi ho bimeze bite?

Ariko nubundi buriya wenda ikibanza cy’ubucuruzi gikwiye gusora wenda n’ayo 100fr/m², ariko aho gutura ubundi inyungu commercial ituma hishyuzwa ni iyihe? Noneho hakishyuzwa na menshi!!

Darius yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Ni byiza. Ariko jye mbona n ubundi itegeko rigena ibiciro ntarengwa ryaragennye ibiciro biri hejuru. Byaba byiza hasubijweho ibariho mbere nibura ubuyobozi bugakangurira abantu bose kugira umuco wo gusora, bityo mu bushobozi buke abantu bose bakabasha kubona umusoro w ubutaka busoreshwa. Naho ubundi Njyanama ya Bugesera mwarakoze cyane, ariko itegeko nirihinduka muzongere mushyire kuri minimum price. Hise barebereho, kuko dukunda kandi dushaka gusora ariko bitari umuzigo kuri twe abaturage.

rinda ishema yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Iyi nkuru ntiyuzuye.Bavuze ahagenewe ubucuruzi gusa kandi abenshi bafite ubutaka ahagenewe imiturire.Ubwo bo bafashijwe iki? Amakuru bazayakura he?

Kayiranga Lambert yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Ubwo se abamaze kwishyura kubiciro by’umurengera basubizwa amafaranga yabo?

Clément yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Ibyo byemezo bizatangira gushyirwa mu bikorwa ryari? Abaturage tuzabimenyeshwa ryari?

Henri Kimenyi yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Kongera cyane imisoro,bituma abaturage banga Leta.Hali henshi imisoro yikubye kane cyangwa gatatu.Benshi ntabwo bazashobora kuyishyura.Revenez a la raison (Nimushyire mu gaciro).

ntashya yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Ariko Bazatubwire igiciro cyubwagenewe gutura nubwagenewe ubucuruzi gutyo gutyo. Ikibabaje Nuko mumurenge wacu wa Mayange. Usanga iyo ukuye ikibanza kwisambu yawe ukakigurisha wikenura nkumuturage Udafite ubushobozi usanga Ihita ihinduka ubutaka bwo gutura kd yari ubuhinzi. Ubwo igice gisigaye kikabarirwa imisoro kd ntaho kiyikura.kuko isambu zacu zifite meterokare 20000.ukuyeho ikibanza cg 25/20 Ubuso busigaye bugahinduka gutura usanga bituremereye kuko Kubera ihinduka ryibihe Ntacyo wayikoreramo ngo uyabone rwose bazatwumve kd bagize neza kuyigabanya. Bareke zijye ziguma mubuhinzi. Mfite isambu imayange mukagali ka kagenge. Murakoze.

Rukundo Pascal yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka