Bugesera: Umubyeyi wabyaye abana bane arasaba ubufasha

Umubyeyi witwa Uwiragiye Marie Chantal wo mu Karere ka Bugesera, yibarutse abana bane mu ijoro rya Noheli, nyuma y’imyaka 15 ategereje urubyaro.

Uwiragiye wabyaye abana bane arasaba ubufasha
Uwiragiye wabyaye abana bane arasaba ubufasha

Uwo mubyeyi wibarutse abahungu babiri n’abakobwa babiri mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma yo kwibaruka abo bana abazwe, aganira na RBA yavuze ku buzima yari abayeho bwo kumara imyaka 15 nta mwana.

Ababyaye nyuma yo gutwita inshuro eshanu inda zivamo, ari naho ahera agaragaza ibyishimo afite byo kubyara impanga enye.

Ati “Nahereye mu buvuzi bwo mu karere, ngera i Kigali muri CHUK, baramfashaga bakampa imiti ariko nta kintu kidasanzwe babwiraga gitera ikibazo cyo kuba inda zivamo, havuyemo eshanu”.

Arongera ati “Ibyishimo byo nabigize, nashimiye Imana kuko ukwiheba numvaga ari ikintu kitamvamo mu buzima, n’umuryango wishimye cyane”.

Uwo mubyeyi yavuze ko ubushobozi bari bafite bwabashizeho nyuma yo kwivuza igihe kirekire, niho ahera asaba ubufasha, dore ko akeneye kwishyura ibitaro yabyariyemo no kubona inyunganizi zifasha umuryango kwita kuri abo bana.

Ati “Ahantu twivuriza bisaba ubushobozi burenze, imbaraga zo zageze aho zishira, kugeza ubu ikibazo ni icyo kwibaza ubwishyu bwa hano mu bitaro tukibaza n’uko abana bazabaho”.

Akomeza agira ati “Turasaba abagiraneza kudufasha bakadutera inkunga, byatubera byiza kuko byadufasha kurera aba bana bikadufasha no kwishyura ibi bitaro turimo”.

Kigali Today ku murongo wa telefoni, yashatse kumva icyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga kuri icyo kibazo cy’uwo muryango usaba ubufasha, ariko itumanaho ntiryadukundira kuko Umuyobozi w’akarere n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage batitabye telefoni, tukaba tugitegereje icyo badutangariza.

Uwo mubyeyi wibarutse abana bane, yagize impamuro atanga, nyuma y’ukwihangana yagize mu myaka 15 ategereje urubyaro.

Yagize ati “Icyo nabwira abagize ibibazo byo gutegereza urubyaro, ni ukujya babasha kwihangana no kwihanganira abo bari kumwe, kuko burya ntawanga ibyiza n’uko abibura, igihe kiragera Imana igasubiza umuntu”.

Kugeza ubu abo bana bari mu cyumba cyita ku bana bavutse mu buryo budasanzwe (Néonatologie), aho bavutse bapima hagati ya Kg 1,700 na Kg 1,300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutugezaho amakuru meza kandi kugihe turabakunda

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka