Bugesera: Umubano w’abakoze Jenoside n’abayirokotse bo mu Mudugudu wa Rweru wabazaniye abaterankunga

Imiryango 24 y’abakoze Jenoside ariko baje gufungurwa nyuma yo kwirega no kwemera icyaha, ubu imaze imyaka 17 ibanye n’abo yahemukiye bagize imiryango 86 y’abarokotse mu mudugudu wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Abarokotse Jenoside n'abayikoze bo mu mudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Rweru bakomereje hamwe inzira y'iterambere
Abarokotse Jenoside n’abayikoze bo mu mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Rweru bakomereje hamwe inzira y’iterambere

Kuva ku kwemera icyaha no gusaba imbabazi, kwiyunga n’abo bahemukiye no guturana na bo aho umuryango w’uwakoze Jenoside n’umuryango w’uwayirokotse iturana irebana, ndetse bombi bakaba basangiye ikigega cy’amazi, ubu bageze ku rwego bakorera hamwe imishinga y’iterambere ishobora kubajyana gucururiza mu mahanga.

Inzira y’Ubwiyunge

Byatangiye ubwo mu mwaka wa 2005 bamwe mu bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside barekuwe kubera imbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ariko babifashijwemo n’Umuryango Prison Fellowship uteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku Ijambo ry’Imana risaba kwihana no kubabarira.

Karamu Jean de Dieu uyobora ishyirahamwe ryitwa “Twuzuzanye” rihuza abakoze Jenoside n’abayirokotse batuye muri uwo mudugudu w’i Rweru, ashimira Leta y’u Rwanda ariko by’umwihariko Umuryango Prison Fellowship kuba warafashije abakoze Jenoside kutaba ibicibwa, ukanafasha abayirokotse kutiheba no kubabarira.

Avuga ko mu mwaka wa 2005 Leta y’u Rwanda yakoreye igerageza ry’Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge ku miryango 30 y’abakoze Jenoside n’abayirokotse ibatuza mu mudugudu umwe muri Rweru, ibonye babanye neza yongeraho izindi nzu zituwemo n’imiryango 80.

Karamu agira ati “Hajya gushyirwaho inzu 30 z’igeragezwa muri 2005, hamwe n’abo bantu bemeye ibyaha bakatwereka imiryango yacu(imibiri y’abishwe muri Jenoside), twarazaga tukavoma amazi tukabumba(amatafari), nyuma yaho tukiga na Bibiliya kugira ngo buke buke tugende dutinyukana, ntabwo byatinze inzu 30 zarubatswe ku buryo uwakoze Jenoside yaturaga ibumoso uwayikorewe agatura iburyo, hagati hagashyirwa ikigega cy’amazi basangiye bombi”.

Batangiye gukorera hamwe imishinga ibateza imbere

Karamu avuga ko uyu mubano wari ushimishije ku buryo aba baturage baje guhabwa amatungo magufi n’amaremare, bakagabirana, baza guhabwa aho bahinga bakajyana mu mirima ku buryo ubu bafite n’amashyamba bitereye muri ako karere k’ubutayu.

Imyenda badoda yashimwe ko iri ku rwego mpuzamahanga
Imyenda badoda yashimwe ko iri ku rwego mpuzamahanga

Yakomeje avuga ko ubu bafite imizinga 100 y’inzuki bahuriyeho bose, ndetse n’imirima yegereye ikiyaga (cya Rweru) ku buryo babasha kuhira mu gihe batewe n’amapfa.

Inkuru zijyanye n’ubwo bumwe n’ubwiyunge zari zizwi n’abari abanyeshuri barokotse Jenoside bize mu Rwunge rwitiriwe Mutagafu Yozefu (GS Saint Joseph) i Kabgayi, bahuriye mu muryango witwa “Rich Hearts”.

Mu mwaka wa 2019 Umunyamerikakazi ufite inkomoko mu gihugu cya Ghana witwa Okofu Imahkus Nzingah, akaba azwi ku izina rya ‘Mama One Africa’ yaje gusura u Rwanda maze abanyamuryango ba “Rich Hearts” bamujyana gusura Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Rweru.

Imahkus avuga ko yahageze akahigira isomo ry’uburyo umuntu ababarira abamwiciye, nyamara we ngo atabashaga kubabarira uwamukoreye ibyaha byoroheje.

Imahkus yahise yiyemeza gufasha Ishyirahamwe “Twuzuzanye” ryo mu mudugudu wa Rweru kuba abashoramari n’abigisha abandi uburyo ubumwe n’ubwiyunge bwageza abantu ku iterambere.

Ubwo yatangaga impamyabumenyi ku bantu 10 ba mbere bamaze imyaka ibiri biga kudoda, ‘Mama One Africa’ yagize ati “Bakoze neza kandi ibikorwa byabo bifite ubuziranenge buri ku rwego mpuzamahanga, icyo ngiye gukora ni ukugeza ibintu byabo ku isoko, ngiye hanze gusaba amafaranga ariko ntayisabira ahubwo nyasabira abandi”

Imahkus (Mama One Africa) avuga ko muri Rweru yahashyize Ubucuruzi bukomeye kandi bukaba n’ishuri rizagenda ryaguka rikagera no ku bandi bakeneye ubufasha.

Umupfakazi Musanabera Christine uri mu bize kudoda muri iryo shuri rya Imahkus, avuga ko we na bagenzi be yababariye ubu bakomeye kandi ubuzima bwabo bugiye guhinduka mu gihe bazaba batangiye gufata amafaranga yavuye mu byo bakoze.

Musanabera agira ati “Twarize kandi twaramenye n’ubwo bamwe dushaje turengeje imyaka 40 y’ubukure, ubu nzi kwidodera ikanzu n’ibindi, nta mwenda wanjye nkijya kudodesha ndetse n’abana banjye ndabadodera, ubuzima buzahinduka ubwo tuzaba dutangiye gufata amafaranga, n’umurenge wacu uzabyungukiramo”.

Mama One Africa yiyemeje guha aba baturage imashini zidoda, ndetse akizeza ko azakomeza kwigisha ibyiciro bitandukanye by’abagize iryo shyirahamwe ry’ubwiyunge, hamwe no kubafasha kuva muri Rweru bajya hirya no hino mu gihugu kwigisha indi miryango uburyo yashyira hamwe ikivana mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka