Bugesera: Mu mezi 18 ngo ikibazo cyo kutagira amazi meza kiraba gikemutse

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kiravuga ko kigiye gukemura ikibazo cyo kubura amazi meza mu Karere ka Bugesera ngo kikazaba cyakemutse bitarenze amezi 18.

Rutagungira Methode, Umuyobozi muri WASAC ushinzwe Amazi n’Isukura mu mijyi yo mu Rwanda, avuga ko hasinywe amasezerano n’abagiye kubaka uruganda ruzatunganya amazi ku Ruzi rw’Akagera ahitwa Kanzenze.

Birirwana amajerekani bajya gushaka amazi.
Birirwana amajerekani bajya gushaka amazi.

Ati “Uru ruganda ruzatanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi, muri izo hakazazamo metero kibe 8 zizahabwa akarere ka Bugesera. Ndetse hagiye kubakwa urundi ruganda ahitwa Kanyonyomba na rwo ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi bibiri ku munsi kandi byose bizaba byagezweho mu gihe kitarenze amezi 18”.

Mukamusoni Annonciata, umuturage wo mu Murenge wa Ntarama, avuga ko kubera kuvoma amazi y’uruzi rw’akagera ubu bibasiwe n’indwara z’impiswi n’inzoka.

Agira ati “None se twabigenza gute ko ari yo tubona akaba ari yo tunywa, nta yandi twabona twabigira gute?”.

Uretse kuba nta mazi meza ahagije ahaboneka, bafite na none ikibazo cy’uko n’abonetse abahenda aho byibura abafite ubushobozi bayagura amafaranga ari hagati ya 100 na 300 ku ijerekani ku bayatwara n’igare n’abagerageje kujya kuyashaka bayabona bibatwaye amasha menshi hanabaye imirwano bakunze kwita inkotamati ndetse rimwe na rimwe abana bagasiba ishuri bagiye gushaka amazi.

Ahagiye kubakwa urugandarw'amazi.
Ahagiye kubakwa urugandarw’amazi.

Umukozi ushinzwe kwegeranya imibare (data manager) mu Bitaro by’Akarere ka Bugesera, Ndaruhutse Victory, avuga ko indwara zituruka mu kunywa amazi zafashe umwanya wa gatatu mu ndwara abaturage bahuye nazo mu karere kose.

Ngo mu mwaka ushize wa 2014 abarwaye izi ndwara ni 24747 naho hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kane mu mwaka wa 2015 abarwaye bagera kuri 7760.

Ngo iyi mibare n’iyababashije kwivuriza kwa muganga kuko umubare munini ugizwe ahanini n’abana ntibabashije kugera kwa muganga ahubwo bivurishaga imiti bahiye.

Imirenge yibasiwe cyane no kutagira amazi meza ni ya Gashora, Rweru, Juru, Ntarama, Mareba, Mayange na Nyamata.

Kugeza ubu imiyoboro itanga amazi muri Bugesera ikigo WASAC kivuga ko igeze kuri 72 % ariko amazi agera ku baturage akaba ari 62% gusa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

amazi ni isoko y’ubuzima , nibayageraho bazayafate neza

Georges yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka