Bugesera: Mu gusoza imurikabikorwa rya JADF, boroje abatishoboye 19

Mu Karere ka Busegera hasojwe imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera (JADF), intego nyamukuru ikaba ari ukugaragaza uruhare rwa JADF mu Iterambere ry’Akarere ka Bugesera.

Abafatanyabikorwa batandukanye bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere
Abafatanyabikorwa batandukanye bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere

Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa bagera kuri 60 muri 75 Akarere ka Bugesera gafite bakora mu bice bitandukanye by’ubuzima, harimo abakora mu rwego rw’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, ubugeni, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

Mu bitabiriye iryo murikabikorwa rya JADF ya Bugesera harimo Umuryango witwa ‘Friends Peace House/ Urugo rw’Amahoro’ ushamikiye ku idini, ukora ibijyanye no kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi butangiza ubutaka, ukorera mu Mirenge ya Juru, Mwogo, Rilima ndetse na Mayange. Uwo muryango kandi ugira uruhare mu gutoza abaturage gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, ukigisha ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kwigisha abaturage uburyo bwo guteka indyo yuzuye, ndetse n’uburyo bwo kuyungurura amazi bifashishije ibikoresho byabugenewe (filters) nk’uko byasobanuwe n’Umuhuzabikorwa wawo, Samvura Antoine.

Samvura Antoine
Samvura Antoine

Yagize ati “Twigisha abantu guhinga batangiza ubutaka, ni ukuvuga bakita ku bintu bine, harimo kwirinda guhinga bacukura ubutaka ahubwo bagaharura hejuru, ikindi bagasasira, bakanafumbira kandi bakazirikana ko ari ngombwa gusimburanya imyaka mu murima (rotation) ndetse no gukoresha neza inyongeramusaruro.”

Muri iryo murikabikorwa, ‘Friends Peace House’ yagaragaje bimwe mu bimera bigira uruhare mu gutuma imirima irumbuka kuko yaba amababi yabyo ndetse n’imizi yabyo ari ifumbire. Muri ibyo harimo inkori, imikunde, ‘lablab’ n’ikindi cyitwa ‘mucuna’.

Mu bindi byaranze ibirori byo gusoza iryo murikabikorwa, harimo kugabira inka imiryango 19 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu Mirenge 15 yo mu Karere ka Bugesera, bikozwe n’abagize Urugaga rw’abikorera ‘PSF’ nk’umufatanyabikorwa wa JADF Bugesera. Ibyo bikaba byakozwe kubera ko iryo murikabikorwa ryahuriranye n’uko u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byasobanuwe na Murenzi Emmanuel uhagarariye JADF Bugesera.

Yagize ati “Iki gikorwa ntabwo ari igikorwa dukora buri mwaka, ahubwo ni uko iri murikabikorwa ryahuriranye na gahunda yo kwibuka y’iminsi 100. Ni yo mpamvu rero hitaweho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,…abaremewe icyo twabasaba, ni ukuzifata neza, kugira ngo zizabagirire umusaruro, ariko bazoroze n’abandi, kuko nk’uko mubizi inka ni ikintu cyiza cyane mu muco wacu. Rero umuntu niba aguhaye inka aba aguhaye ikintu gikomeye cyane…”.

Uwamungu Louise wo mu Murenge wa Rweru ni umwe mu bagabiwe inka na PSF, ahabwa n’ibindi birimo ipombo n’umuti byo kuyirinda uburondwe, ahabwa n’umunyu w’inka ndetse n’ubwishingizi bwayo (assurance) bumara umwaka. Avuga ko yishimiye kubona iyo nka kuko ubushobozi afite butari gutuma ashobora kuyigurira.

Yagize ati “Nasazwe n’ibishimo n’abambona bose bakabimbonamo, rero ndashimira umubyeyi wacu Paul Kagame udahwema kudutekerezaho no kudutekerereza no kudushakira ibyiza bya buri munsi. Iyi nka nahawe rero, nayise Imanzi. Nayikunze cyane ngiye kuyifata neza nyiteho, ku buryo mu minsi mikeya nzaba noroje abandi nanjye. Ndashimira aba bagabo baduhaye inka Imana ijye ibaha umugisha ibyo bakoze byose bunguke. Nari mbayeho mu buzima ndwana no kwiteza imbere ariko nta nka nari mfite, kuko inka zirahenze, ubushobozi bwanjye, kurihira abana amashuri, ntabwo nari mfite ubushobozi bwakwigurira inka pe…”.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Imanishimwe Yvette
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Busegera mu nkingi enye zirimo ubukungu,imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera, kuko ibikorwa byabo na serivisi batanga bifasha Akarere mu kwesa imihigo yako.

Yagize ati “Abatanyabikorwa bagira uruhare mu ngengo y’imari y’Akarere, ngira ngo mvuge ko ahubwo twebwe iyo dutegura ingengo y’imari, tuyitegurana n’Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera. Uko Akarere kubatse (structure), tugira inkingi y’imibereho myiza, iy’ubukungu, iy’imiyoborere myiza ndetse n’iy’ubutabera. Izo nkingi zose unazisanga no mu nama Njyanama ndetse no mu bafatanyabikorwa b’Akarere…”.

Imanishimwe yavuze ko ntacyo Akarere kakora gasize umufatanyabikorwa ku ruhande, kandi ko n’abaturage ari abafatanyabikorwa bako kuko batakiri abagenerwabikorwa. Yashimangiye ko na JADF atari bo bafatanyabikorwa bonyine gafite kuko hari n’amadini n’amatorero n’abandi, abo bose bakaba bafatanya mu kwesa imihigo, bikajyana n’intero bafite mu Ntara y’Iburasirazuba igira iti “Tujyanemo twese nta n’umwe usigaye inyuma” ikikirizwa ngo “Tujyanemo, tugeraneyo kandi tugumaneyo.”

Abagabiwe inka bari kumwe n'abayobozi ba PSF na JADF
Abagabiwe inka bari kumwe n’abayobozi ba PSF na JADF
Zimwe mu nka zatanzwe na PSF mu Bugesera
Zimwe mu nka zatanzwe na PSF mu Bugesera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka