Bugesera: Kwiganana niyo ntandaro yo gusesagura
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko ingeso ya bamwe muri bagenzi babo yo kwigana abafite ubushobozi buhambaye mu gihe bagiye gukora ibikorwa runaka byiganjemo ubukwe bigatuma basesagura ikwiye gucika mu maguru mashya kuko bishyira imiryango mu bukene.
Nsekarije Valens, umwe mu batuye Akarere ka Bugesera avuga ko kurebera ku bandi ahanini banabarusha ubushobozi aribyo biri ku isonga mu gutuma basesagura.
Agira ati “tuvuge ku ngingo yo gucyuza ubukwe, aho nk’ababyeyi b’abana bagiye kurushinga cyane ababyeyi b’abakobwa bakoresha ibya mirenge ngo badasekwa na bagenzi babo ndetse binongeyeho gushaka gushimisha abana n’imiryango bashyingiyemo bityo ugasanga basigaye amara masa”.

Uwimana Dorothée aravuga ko umuco wo gusesagura usanga ufitwe n’abagabo cyane, aho umugabo niba agiye mu kabari yasanga nka Gitifu arimo anywa nka byeri undi nawe akayaka kandi yarasanzwe anywa urwagwa.
Ati “aha aba ashaka kwiyemera ashaka gusesegura kandi iyo akomeza akinywera urwagwa rwe ntacyo byari kumutwara”.
Iyi ni yo mpamvu aba babyeyi basaba bagenzi babo gukora ibijyanye n’urwego barimo.
Iki kibazo cyo gusesagura no kwiganana gikomeje kugaragazwa n’imiryango itandukanye dore ko nko mu Karere ka Bugesera byamaze kuba umuco ko umubyeyi ugiye gushyingiza umukobwa agomba kumuha ibirongoranwa by’ikirenga biherekejwe n’igare rishya, matora yo kuryamira ndetse n’intebe zo mu nzu.

Ubwo yasuraga abatuye Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo tariki ya 29/11/2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba yasabye abaturage bose kujya bakora ibintu bijyanye n’ubushobozi bwabo batarinze kurebera ku bandi, dore ko ahanini kwigana bagenzi babo ari byo biri ku isonga y’iki kibazo.
Yagize ati “turasaba abaturage kubaho batisumbukuruza bashaka kwireshyeshya n’abandi, nk’ubu nujya gukoresha ubukwe ukore ubuhwanye n’uko ureshya utiganye abandi”.
Gusesagura mu birori bitandukanye ni ikibazo cyagarutsweho mu nama y’umushyikirano iyi ikaba ari yo mpamvu na Leta y’u Rwanda iri kucyitaho by’umwihariko.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|