Bugesera: Kutamenya icyateganyirijwe ubutaka bwabo birabadindiza

Abatuye mu Karere ka Bugesera bifuza ko igishushanyo mbonera cyakwihutishwa bakamenya icyateganyirijwe ubutaka bwabo, kubera ko kuba kitarasohoka hari abatemererwa kubaka bikabadindiza mu mishinga yabo.

Inyubako y'Akarere ka Bugesera
Inyubako y’Akarere ka Bugesera

Kuba ako Karere katarabona igishushanyo mbonera byahagaritse imirimo myinshi ifitiye abaturage akamaro, ndetse n’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata, kubera ko hari ibyo batemerewe gukora mu gihe cyose kitaraboneka.

Akarere ka Bugesera kari gafite igishushanyo mbonera cyahagaritswe mu mwaka wa 2017 kuko hari ibyo kitari cyujuje, hategerezwa ikindi kijyanye n’igihe ndetse n’iterambere ry’ako Karere, byatumye hari imirimo myinshi ihagarara ntikorwe ku bwinshi, kandi yari ifitiye abaturage akamaro.

Bamwe mu batuye mu Bugesera bavuga ko kuba batarabona igishushanyo mbonera, hari benshi bikoma mu nkokora muri gahunda za bo, zo kubaka kubera ko hari abimwa ibyangombwa, bakabwirwa ko aho bashaka kubaka ikigomba kuhajya kitaramenyekana.

Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko hari abajya gushaka ibyangombwa byo kubaka ntibabihabwe kubera ko ibiteganyijwe kuhakorerwa bitaramenyekana, bitewe n’uko igishushanyo mbonera kitarasohoka.

Ati “Icyo gihe nta cyangombwa cyo kubaka baguha icyo gishushanyo mbonera kitarajya hanze, ntabwo baguhakanira ngo bakubwire ngo ntabwo twatanga icyangombwa tutarabona igishushanyo mbonera kugira ngo tumenye ibigiye gukorerwa aho hantu ugiye kubaka, urumva ko umuturage aba arimo kuhadindirira.”

Paul Muzezayo akora mu bijyanye n’ubutaka, avuga ko nubwo abashaka ibyangombwa byo kubaka babagana ari benshi, ariko iyo bagiye kubibasabira hari aho basanga bitemewe ko hubakwa kandi hasanzwe hatuwe.

Ati “Bivuze ngo mu kazi kacu ka buri munsi birabangamye kuba igishushanyo mbonera kidasohoka vuba tukimenye kinashyirwe muri gahunda gikurikizwe, twifuza ko cyakorwa vuba kandi cyikabasha gushyirwa mu bikorwa n’inzego zose bireba, kuko hari igihe gisohoka ugasanga hano hateganyirijwe gutura, ariko abantu ntibahature bakajya gutura ahandi, bakubaka mu kajagari, ku buryo igishushanyo mbonera nigisohoka bashobora gusenyera abantu benshi kubera ko bagiye batura ahantu hatemewe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko harimo guturwa cyane, kubera ko kugeza ubu ari bo bakira dosiye nyinshi z’abasaba kubaka no guhererekanya ubutaka, hakaba harimo gukorwa ibibafasha, birimo kuba barabanje guhuza abaturage bafite ubutaka bifuza guhinga kugira ngo hakorwe uburyo bahahinga bidakozwe mu kajagari, kubera ko hataraboneka igishushanyo mbonera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko hari ibirimo gukorwa birimo imbanzirizamushinga bibafasha kugira ngo byorohereze abashaka kubaka.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko hari ibirimo gukorwa kandi bitazatinda
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko hari ibirimo gukorwa kandi bitazatinda

Ati “Kugira ngo abantu bubaka biborohere, ni uko aho bubaka hagomba kuba haragenewe igishushanyo mbonera, twabanje gukora imbanzirizamushinga yo kwifashisha, kuko igishushanyo mbonera ni umushinga munini, ariko mu mezi atarenze atatu kizaba cyasohotse cya nyacyo tugenderaho, kizaba kivuga Akarere kose, turizera ko abahubaka n’abahakorera imishinga bizikuba kenshi.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko abatuye akarere ka Bugesera bageze 551,103, batuye ku buso bungana na kirometero kare 1,337, muri rusange ako karere kakaba gatuwe ku bucucike bungana n’abaturage 450 ku kirometero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka