Bugesera: Kutagira igishushanyo mbonera byahagaritse iterambere ry’umujyi wa Nyamata

Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko kuba ako karere katarabona igishushanyo mbonera, byahagaritse imirimo myinshi ifitiye abaturage akamaro, ndetse n’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata, kubera ko hari ibyo batemerewe gukora mu gihe cyose kitaraboneka.

Kuba hataraboneka igishushanyo mbonera byatumye iterambere ry'umujyi wa Nyamata ridindira
Kuba hataraboneka igishushanyo mbonera byatumye iterambere ry’umujyi wa Nyamata ridindira

Uretse imirimo yo ku ruhande rw’abaturage, ariko kandi ngo hari n’ibindi byinshi biri muri gahunda y’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bitarimo gushyirwa mu bikorwa kubera gukomwa mu nkokora n’uko hataraboneka igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Bugesera, n’ubwo ari ikintu bahuriyeho n’utundi turere.

Guhera mu 2012, mu Karere ka Bugesera hatangiye kugurwa ibibanza ndetse no guturwa cyane bitandukanye n’indi myaka, ahanini bigaterwa n’uko ubona ko ari hamwe mu hantu harimo kugenda hagukira umujyi, kandi hakaba ari hafi cyane y’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye n’umufatanyabikorwa w’akarere, ukora ibijyanye no gupima ubutaka ndetse n’imyubakire, Eng. Yves Manzi, yayitangarije ko kuba hari igishushanyo mbonera cyahagaritswe mu 2017 kuko hari ibyo kitari cyujuje hagategerezwa ikindi, byatumye hari imirimo myinshi ihagarara, kandi yari ifitiye abaturage akamaro.

Ati “Kuba igishushanyo mbonera kidahari byahagaritse imirimo myinsi ndetse n’iterambere rya Nyamata, kubera ko hari ahantu hatari amashanyarazi yagombye kuba ahari kubera ko hadatuwe, hari ahantu hagombye kuba hari imiyoboro y’amazi, ikaba idahari kubera ko hadatuwe, kandi ugasanga ni mu mbago z’Umujyi wa Nyamata, byose bikaba byarahagaritswe n’igishushanyo mbonera kidasohoka”.

Ibi kandi abihurizaho n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, uvuga ko kuba nta gishushanyo mbonera cy’akarere kiraboneka, hari imbogamizi bagenda bahura nazo z’uko hari abagikoresha nabi ubutaka ntibubahirize icyo bwagenewe gukoreshwa.

Ati “Kuba nta gishushanyo mbonera gicukumbuye cyari gihari, kugira ngo abantu bubake byasabaga kwirwanaho, hagafatwa ibyemezo bigendeye ku mibereho y’abaturage, ariko nyuma y’imyaka itanu ushobora kuzabisuzuma ugasanga wenda atari ibyo mwari mukwiye gufata”.

Akomeza agira ati “Icyo biza kudufasha ni uko kirimo kwigwaho n’abantu benshi kandi kireba uburyo burambye, ku buryo nigisohoka kizaba igisubizo kirambye kidasaba ubuyobozi guhora butekereza icyakorwa aho hantu mu nyungu z’abaturage, kuko bizaba bihari byarateguwe mbere”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka (National Land Authority), gitangaza ko bitarenze muri Mata 2023, uturere tuzabona ibishushanyo mbonera by’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, Esperance Mukamana, avuga ko ubutaka bugomba guhingwa barimo kubumara babwubakaho, ariyo mpamvu harimo kwihutsihwa imirimo yo gukora ibishushanyo mbonera by’uturere twose, ariko by’umwihariko aka Bugesera.

Ati “Niyo mpamvu turimo kwihutisha ibishushanyo mbonera by’uturere twose, ariko by’umwihariko aka Bugesera nk’akarere kagaragiye Kigali, kagomba kwitabwaho by’umwihariko, cyane cyane ko mubona ko kanubakwamo cyane mu buryo bw’akajagari”.

Akomeza agira ati “Ikintu twatangiye gukora ni uko ho guhingwa, hagomba kurindwa, kuko dufite amabwiriza yo kurinda ubutaka bw’ubuhinzi ndetse za ‘One stop Center’ z’akarere zikabyubahiriza, kubera ko aribo batanga impushya zo kubaka”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka kivuga ko ahantu hagenewe imiturire, igomba kujyana n’ibikorwa remezo, ku buryo mbere y’uko haturwa bizajya bibanza kuhagezwa ubundi abantu bakabisangayo.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022, ryagaragaje ko abatuye Akarere ka Bugesera bageze ku 551,103, batuye ku buso bungana na kilometero kare 1,337, muri rusange ako karere kakaba gatuwe ku bucucike bungana n’abaturage 450 ku kilometer kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka