Bugesera: Kate Bashabe yatanze ibikoresho by’ishuri ku bana 660

Kate Bashabe, umunyamideli wubatse izina rikomeye mu Rwanda, binyuze muri Fondasiyo yise Kabash Care ndetse aherekejwe na bamwe mu byamamare birimo Bruce Melodie na Christopher, yakoze igikorwa cyo gufasha abana 660 baturuka mu miryango itishoboye bo mu Karere ka Bugesera.

Kate Bashabe ahereza umwana ibikoresho
Kate Bashabe ahereza umwana ibikoresho

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, aho abo bana bahawe ibikoresho byo kuzifashisha ku ishuri.

Kate Bashabe yavuze ko igikorwa cyo gufasha abana batishoboye ari ibintu akunda gukora, ndetse akaba yarabigize ngarukamwaka, aho anakomeza gukurikirana ibyo yakoze icyo byabagejejeho.

Ati "Iyo tumaze gukora igikorwa nk’iki hari ukuntu nkomeza gukurikirana, nkareba ese cyafashije iki abo nafashije, ubutaha nakora iki cyabafasha cyangwa se nabasabira ubufasha gute."

Akomeza avuga ko kuva yatangira ibi bikorwa mu myaka myinshi ishize, ndetse no gukomeza kubikurikirana, bigira ingaruka zikomeye mu guhindura ubuzima bw’abo abikorera.

Kate Bashabe, waje aherekejwe n’umubyeyi we yavuze ko kuba aba yaje kumushyigikira, ari ibintu yishimira kuko bigaragaza ko ibyo yamutoje akiri muto abishyira koko mu bikorwa.

Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha kuba abikora, bitavuze ko yanyuze mu buzima bukomeye ahubwo abikomora ku mutima wo gufasha no kuba yarabitojwe n’ababayeyi be, barimo mama we na nyirakuru.

Ati "Ni umutima kuko sinavuga ko ari ubuzima bubi nanyuzemo bubintera, hari ukuntu umuntu akura abibona, kuko ni ibintu nakuze mbona ababyeyi bange bakora. Mama wange, Nyogokuru wange, kandi iyo ukuze ureba ikintu nawe kigukuriramo, ariko ni n’umutima kuko ntabwo umuntu udafite uwo mutima yabikora."

Abana bishimiye ibikoresho bahawe
Abana bishimiye ibikoresho bahawe

Muri aba bana 660 yafashije kubona ibikoresho by’ishuri, harimo abagera kuri 60 bari baravuye mu ishuri burundu aho yemeye kubishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka, mu rwego rwo kubashyigikira no gutuma bakunda ishuri.

Yavuze kandi ko nubwo yemeye kubishyurira umwaka umwe, azakomeza gukurikira na nyuma yaho kugiranngo hatazagira uwongera kuva mu ishuri, akazafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera. Ati "Tuzakurikirana turebe icyo bitanga, niba hari n’ubundi bufasha twabutanga."

Kate Bashabe, yashimiye abantu batandukanye bamufashije muri icyo gikorwa barimo Rahura yatanze ibikoresho by’ishuri kuri abo bana bose, kuko atari kubyishoboza wenyine.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko igikorwa cyakozwe na Kate Bashabe, ari ikintu gikomeye cyane kuko kiri muri gahunda yo kurengera umwana no kugabanya abana bata ihuri bakabafasha kubona ibikoresho bibasubiza mu ishuri.

Yakomeje avuga ko kuba icyo gikorwa cyakozwe n’umuntu na we ukiri muto, ari ikintu cy’ingenzi.

Ati "Ni igikorwa dushima, noneho kuba n’uwagikoze na we ari umuntu ukiri muto, bisobanuye ko Igihugu kirimo abakiri bato babyiruka babona ibyiza byo kubaka ubushobozi, ubumenyi n’imibereho myiza by’abana bakiri bato."

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimye icyo gikorwa cya Bashabe
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimye icyo gikorwa cya Bashabe

Mayor Mutabazi yavuze ko kuba icyamamare cyangwa se ukomeye mu bundi buryo, ariko ntubashe kubikoresha ufasha abo mubana biba ari iby’igihe gito.

Ati "Kuba hari abantu ufite icyo umariye niho usanga bagusengera, bagusabira umugisha, bakwifuriza ibyiza. Ibyo rero ni byo bita kwamamara."

Yakomeja avuga ko kuba abana bo mu Murenge wa Rweru, babonye ibyamamare nka Bruce Melodie na Christopher ndetse bakananyuzamo bakabaririmbira, ari kimwe mu bintu batazibagirwa.

Bruce Melodie waje aherekeje Kate Bashabe muri icyo gikorwa, yafashe umwanya aririmbira abo bana zimwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Fou de Toi’, ikunzwe na benshi muri iki gihe.

Abana bishimiye kuririmbirwa n'abahanzi bakunda
Abana bishimiye kuririmbirwa n’abahanzi bakunda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka