Bugesera: Imiryango ibihumbi bitanu igiye gufashwa kuva mu bukene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bwihaye umuhigo w’uko imiryango igera ku bihumbi bitanu muri ako Karere igomba gufashwa kuva mu bukene, bafashwa muri gahunda zitandukanye zibafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Bugesera avuga ko abaturage bihumbi 36 bagomba gufashwa kuva mu bukene
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera avuga ko abaturage bihumbi 36 bagomba gufashwa kuva mu bukene

Ni umuhigo ugomba gukorwa muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2023/2024, abafashwa bakazaherekezwa mu gihe cy’imyaka ibiri, hagamijwe kugira ngo bakurikiranwe ku buryo bibarinda gusubira inyuma.

Imibare itanganzwa n’Akarere ka Bugesera yerekana ko abarenga ibihumbi 30 ari bo bugarijwe n’ikibazo cy’ubukene mu Karere hose, bakazagenda bafashwa mu byiciro kugeza bose bakuwe muri cyiciro, bagafashwa kubaho mu buzima butuma bashobora kugira icyo bimarira ndetse bakanakimarira imiryango yabo.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko abafite ikibazo cy’ubukene bahari kandi kibugarije ku buryo ntacyo bashobora kwifasha, bigatuma bahura n’imbogamizi zitandukanye kandi badashobora kwifasha kuvamo.

Faustin Nyandwi ni umwe mu batuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko nubwo ari umwe mu bakene ariko nibura we ashobora no guhingira amafaranga, gusa ngo hari n’abatabishobora.

Ati “Nanjye ndi umukene ariko wenda jye mvuye guhingira amafaranga, ariko nubwo jye nabashije kuyahingira hariho n’utabashije kuyahingira, imibereho imeze nabi, nubwo tuvuga ngo imyaka igiye kwera ariko harimo n’inzara, urabona ikiro cy’bishyimbo kiragura amafaranga 1000 cyangwa 1200, ikiro cy’ubugari kiragura 900 cyangwa 800, urumva ko umuturage afite ikibazo cy’inzara.”

Mugenzi we witwa Vincent Nsengiyumva ati “Urabona mu Bugesera abantu babaye benshi ntabwo akazi kakiboneka neza, ugasanga ubukene buraterwa n’imikorere irimo kubura.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko kugira ngo abaturage bave mu bukene hari ibikorwa birimo gahunda zitandukanye zibafasha kubuvamo, kandi zikaba zireba abaturage bose ariko batishoboye, nibura bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Muri izo gahunda harimo iyo gufasha abatishoboye ariko bari mu myaka y’ubukure batakibasha gukora, hakaba n’indi yo gufasha abaturage bafite imbaraga zo gukora, aho bahabwa imirimo, hakaba n’indi gahunda yo gufasha abaturage bafite imishinga ariko babuze ubushobozi bw’ibanze cyangwa igishoro kugira ngo bashore mu mishinga yabo, aho bahabwa amafaranga y’inguzanyo yishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo ibafashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Abafite imishinga itanditse neza cyangwa itanoze bafashwa kuyinoza bakayijyana muri Sacco igafashwa, cyangwa ku rwego rw’Umurenge bagahabwa inguzanyo iri hagati ya Miliyoni na Miliyoni eshatu, mu gihe abari mu itsinda cyangwa koperative bahabwa ibihumbi 100 ku muntu yishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Angelique Umwali, avuga ko izo gahunda ziyongeraho izindi zo koroza abaturage amatungo.

Ati “Hari igihe dusanga umuryango wahawe itungo rigufi, ariko abana bakeneye gufashwa, aho naho twinjiranamo n’abafatanyabikorwa tukareba ibibazo imiryango ifite, tukagenda tubikemura, ariyo ntego twihaye y’imiryango ibihumbi bitanu, izaherekezwa muri iyo myaka ibiri, ariko muri rusange iyo urebye abaturage b’Akarere ka Bugesera, dufite nibura abaturage ibihumbi 36 bari munsi y’umurongo w’ubukene, iyi gahunda na bo izabageraho.”

Kugira ngo abafashwa bahabwe ubufasha, bibanza kunyura mu nteko z’abaturage mu midugudu, bikemezwa na bagenzi babo, hagakorwa urutonde rukazamuka ku rwego rw’Akagari, no ku Murenge bikazagera ku Karere, hanyuma abemejwe bakazahabwa abaturage babihuguriwe babaherekeza muri urwo rugendo, kugira ngo inkunga n’amahirwe bahabwa batazayapfusha ubusa.
Tarib Abdul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka