Bugesera: Imiryango 32 itishoboye yorojwe inka
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeli 2023, imiryango itishoboye 32 yo mu Mirenge ya Mayange na Musenyi mu Karere ka Bugesera yorojwe inka, isabwa kuzifata neza kugira ngo zibateze imbere.
Abahawe inka bashimiye Perezida wa Repubulika wazanye gahunda ya Girinka Munyarwanda, banizeza Ubuyobozi ko bazazifata neza zikabona umukamo, uzabateza imbere mu buryo bwo kwivana mu bukene.
Umwe ati “Mudushimirire Perezida wa Repubulika wazanye gahunda ya girinka Munyarwanda none natwe zikaba zitugezeho, tuzazifata neza kugira ngo tubone amata yo kunywa no kugurisha, ubundi tube abasirimu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yashimye umufatanyabikorwa wateye inkunga gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene binyuze mu kuboroza inka za kijyambere zitanga umukamo.
Yasabye aborojwe izi nka kuzazifata neza kugira ngo zizabateze imbere.
Yagize ati “Izi nka ni iz’umukamo mwinshi, muzifate neza, muzigaburire kugira ngo namwe zizabahe umukamo, munywe amata kandi musagurire n’isoko mubone amafaranga mwikenure.”
Yanasuye kandi Umudugudu wa Sumbure ahari gukorerwa ibikorwa byo gusana inzu z’abatishoboye batuye muri uwo Mudugudu, ashima aho imirimo igeze ariko nanone asaba ko hakwihutishwa.
Nyuma yo gusura imiryango irimo gusanirwa inzu akanaganira nayo, yataramanye n’abana bo muri uyu Mudugudu bamugaragariza uko bumva akamaro ko kugira isuku.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|