Bugesera: Imiryango 20 itishoboye yishimiye kuba yasaniwe inzu

Imiryango 20 itishoboye igizwe by’umwihariko n’abagore b’abapfakazi yo mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, yishimiye kuba yafashijwe gutura neza binyuze mu kubasanira inzu zabo zendaga kubagwaho.

Barishimira ko basaniwe inzu zari zigiye kuzabagwaho
Barishimira ko basaniwe inzu zari zigiye kuzabagwaho

Ababyeyi basaniwe inzu bavuga ko bahoranaga impungenge z’uko inzu batuyemo zishobora kuzabagwaho, bitewe n’uburyo zari zubatse, izindi zarashaje, ku buryo isaha n’isaha babaga biteguye ko zishobora kubasenyukiraho, kandi nyamara nta mikoro ahagije yo kuzisana bari bafite.

Binyujijwe mu mushinga RW0633 w’umuryango wa gikirisitu ufite intego yo kugobotora umwana mu ngoyi y’ubukene (Compassion), ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2023, mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, hatashwe bimwe mu bikorwa birimo inzu z’imiryango 20 zasanwe.

Verena Mukamana ni umubyeyi ufite ubumuga bw’ingingo kandi urera wenyine abana batanu, ni umwe muri 20 bafashijwe gutuzwa neza, avuga ko yari asanzwe atuye mu nzu y’icyondo idakomeye, ku buryo ari we n’abaturanyi bahoranaga impungenge z’uko isaha n’isaha ishobora kuzamugwira n’abana be.

Ati “Nta bushobozi nari mfite bwo kuba nayisana. Bayishyizeho umucanga na sima, bayikorera amasuku yose, bashyiraho fondasiyo, inzugi zikomeye, bayisiga hasi no hejuru. Igikoni baracyubatse, babanje no kunyubakira ubwogero n’ubwiherero bifite isuku, banyubakira ikiraro cy’amatungo. Ni ukuri byanshimishije kuko mbere byari binteje impungenge z’uko imvura ishobora kugwa igahirima.”

Ubusanzwe Compassion ni umuryango wa gikirisitu ufasha umwana kuva mu bukene, bahereye ku bakennye kurusha abandi, bagategurwa kugira ngo bazavemo abantu buzuye, binyuze muri gahunda zabo zitegurirwa abana bo guhera ku myaka itatu, bagakorana urwo rugendo kugeza bageze ku myaka 22, aribwo bacutswa.

Muri uwo mushinga bigishwa imyuga itandukanye
Muri uwo mushinga bigishwa imyuga itandukanye

Pastor John Ndayisenga ni umwe mu banyuze muri urwo rugendo afite imyaka 7, kuri ubu akaba amaze kugera ku bikorwa byinshi by’iterambere abikesha uwo mushinga, avuga ko yatangiye kurerwa ari umukene nta cyizere cy’ubuzima yari afite.

Ati “Urugendo rwo kuva muri 2000 kugera muri uyu mwaka wa 2024, nabashije kwigamo amashuri abanza n’ayisumbuye mbifashijwemo na Compassion, bajyaga batworohereza tugitangira, kuko byari ubuzima bugoye bakatugaburira, bakaduha matela zo kuryamaho, ihene zo korora, kugira ngo n’imiryango yacu ibeho neza. Batureze neza bamwe babaye abasirikare, abandi bakora akazi gatandukanye mu gihugu. Batumaze ubwoba, baduha kwitinyuka, gukora neza, ubu nabashije kwiteza imbere ku rwego rwiza.”

Umuyobozi wungirje ushinzwe ibikorwa muri Compassion, Edouard Musoni, avuga ko hari byinshi bishimira ko bamaze kugeraho.

Ati “Kuri uyu mushinga gusa ni abana barenga ibihumbi 10, ariko dufite abarenga ibihumbi 110 mu gihugu hose dufasha, icyo twishimira ni bariya bana barangije bakava mu mushinga kuko bagejeje imyaka 22, bamwe bamaze gushaka, abandi ni abakozi. Harimo abakora mu bijyanye no gutwara indege, kubona hari abo twafashe bafite imyaka itatu bakaba bageze hariya ari abagabo, imiryango yabo itakibarizwa mu cyiciro cy’ubukene, ni ibintu byiza twishimira kandi dushimira n’Imana.”

Iyo barangije muri uwo mushinga bahabwa impamyabushobozi
Iyo barangije muri uwo mushinga bahabwa impamyabushobozi

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Imibrereho myiza mu Karere ka Bugesera, Jean Marie Vianney Murenzi, avuga ko bashimira uruhare rw’amadini n’amatorero mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Dufite abaturage bagera ku 36,606 bari munsi y’umurongo w’ubukene, abo dufite muri uyu mwaka w’ingengo y’imari twahize ko bakurwa mu bukene ni 5000, iyo turebye nko mu Kagari kamwe harimo abantu 71, kuko dufite utugari 71, abo ni abantu bake cyane, ku buryo dushyize hamwe tugakorana n’inzego z’ibanze byadufasha gutuma iyo miryango iva mu bukene.”

Ibikorwa byo gusana inzu 20 z’imiryango itishoboye mu Murenge wa Kamabuye, byatwaye arenga Miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka