Bugesera: Imboni z’Umutekano zasinye imihigo yo kurushaho kuwubungabunga

Imboni z’Umutekano 495 zari mu mahugurwa y’iminsi itatu, ziyemeje kurushaho kuwubungabunga, zisinyana imihigo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Imboni z'umutekano zasinya imihigo
Imboni z’umutekano zasinya imihigo

Ni amahugurwa yatangiye ku wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023, asozwa ku wa mbere tariki 18 Nzeli 2023, akaba yaberaga mu ishuri rya Nyamata TSS.

Nyuma yo gusoza amahugurwa, Imboni z’Umutekano zasinyanye Imihigo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Bugesera.

Uhagarariye abahuguwe, Nshimiyimana Céléstin, yashimiye Akarere kateguye aya mahugurwa, anashimira inzego z’umutekano zabahaye ibiganiro binyuranye bigamije kubongerera ubumenyi, mu mwuga wabo wa buri munsi ndetse anizeza ko bagiye kurushaho kuba Imboni z’Umutekano, aho bakorera mu buryo bwagutse.

Yavuze kandi ko aya mahugurwa bayigiyemo byinshi ku buryo bagiye kurushaho gucunga umutekano, no gushishikariza abaturage kugira isuku umuco, kuko ari isoko y’ubuzima bwiza.

Guverineri Gasana aganiriza imboni z'umutekano
Guverineri Gasana aganiriza imboni z’umutekano

Yavuze ko ubundi bari basanzwe ari imboni z’umupaka bawucunga gusa, none bazamuwe mu ntera bakagirwa imboni z’umutekano.

Ati “N’ubundi twabikoraga ariko noneho tugiye kubikora kurushaho, ubundi twarindaga umupaka gusa none twabaye imboni z’umutekano. Aho bitagendaga neza hari abantu babaga bareba umupaka gusa, bareba hasi ariko ubu tugiye kurinda umutekano w’Akarere kacu ka Bugesera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabasabye kwifashisha impanuro bahawe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bagakumira ibyaha.

By’umwihariko ariko yabasabye kwita ku isuku bakanayishishikariza abaturage bashinzwe.

Yagize ati “Twebwe tumenye isuku cyangwa umwanda turwana na wo, dukore ubukangurambaga tubyigishe mu baturage, dukore ubugenzuzi, ibyo wabonye bitari byiza biveho hanyuma n’abatabyubahiriza babazwe inshingano.”

Mu mpanuro bahawe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, ubwo yabasuraga, yabasabye gukorera ku ntego no kugendera ku makuru asobanutse.

Yagize ati “Muzakorere ku ndangagaciro, ku mihigo nk’amahitamo yacu nk’Abanyarwanda, muzakorere ku ntego, ku gihe, mugendera ku makuru asobanutse, mukorera ku ngaruka no ku bipimo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka